RFL
Kigali

Patient Bizimana agiye gukora igitaramo Easter Celebration kimaze kuba ubukombe,..yakuye urujijo ku bihuha byavuzwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/03/2019 18:25
0


Buri mwaka kuri Pasika Patient Bizimana akora igitaramo Easter Celebration kimaze kuba ubukombe mu Rwanda dore ko abakunzi b'umuziki wa Gospel baba bashyizwe igorora bagataramana nawe kimwe n'abandi bahanzi aba yatumiye. Kuri ubu Patient Bizimana yemeje ko agiye gukora iki gitaramo ku nshuro ya 5.



Patient Bizimana yemeje ko agiye gukora igitaramo ‘Easter Celebration 2019’ bikura urujijo ku byavugwaga ko iki gitaramo kitakibaye bitewe n’uko igitaramo cy’uyu mwaka Patient Bizimana yagombaga kuba ari kumwe na Don Moen nk’uko yari yabitangarije itangazamakuru umwaka ushize. Kuba rero Don Moen aherutse gutaramira mu Rwanda aho yatumiwe na RG-Consult ku bufatanye na MTN Rwanda, hari ababigendeyeho bavuga ko Patient Bizimana atagikoze Easter Celebration y’uyu mwaka kuko Don Moen, yatumiwe n’abandi ndetse akaba aherutse gukorera mu Rwanda igitaramo gikomeye.


Patient Bizimana umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel

Ibi byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda.com yegera Patient Bizimana amubaza niba koko uyu mwaka azakora igitaramo Easter Celebration. Patient Bizimana yahamije aya makuru, yemeza bidasubirwaho ko afite igitaramo kuri Pasika ndetse anatangaza aho kizabera. Yagize ati: “Yego Easter Celebration izaba cyane rwose nk’ibisanzwe, izaba ari tariki ya 21.4.2019.” Ibi byashimangiwe kandi n’integuza yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ahamagarira abakunzi be kutazacikanwa kuri Pasika.

Patient Bizimana yatangaje aho Easter Celebration 2019 izabera

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Patient Bizimana yatangaje ko Easter Celebration y’uyu mwaka izabera i Gikondo muri Expo Ground. Hano ahaheruka mu gitaramo cy’amateka ‘Easter Celebration 2016’ yari yatumiyemo umuhanzi w’ikirangirire Solly Mahlangu wo muri Afrika y’Epfo. Muri iki gitaramo benshi batashye bishimye cyane kubera ibihe byiza bahagiriye, gusa Patient Bizimana we yatahanye ibyishimo bicagase dore ko bahamwibiye asaga miliyoni 10 z’amanyarwanda. Yagize ati: “Concert izabera Expo Ground (PSF) mu ihema rinini rifunze ku itariki 21.4.2019”

Icyo Patient Bizimana avuga ku byavuzwe ko atagikoze Easter Celebration 2019 kubera Don Moen yatumiwe n’abandi

Ku bijyanye n’amakuru yavuzwe mu minsi ishize ko Patient Bizimana atagikoze Easter Celebration 2019 kubera ko Don Moen yari gutumira, yaje gutumirwa n’abandi mu gitaramo cyabaye tariki 10/02/2019, Patient Bizimana yanyomoje aya makuru ndetse ashimira Imana kuba Don Moen yaraje mu Rwanda kuko yabisengeye cyane, byongeye Don Moen akaba ari umuhanzi benshi mu bahanzi nyarwanda bafatiraho icyitegererezo. Yagize ati: “Nk'uko nabikubwiye bizaba ntabwo Don Moen yatuma Easter Celebration itaba kuko kuba yaraje narabisengeye cyaneee.”


Don Moen mu gitaramo aherutse gukorera mu Rwanda

Patient Bizimana yunzemo ko yakabije inzozi kubona Doen Moen mu Rwanda. Yagize ati: “Kandi inzozi zanjye kwari ukumubona aza mu Rwanda nk’icyitegererezo cya Generation zabanje n’iziriho. Kuba atari njye wamuzanye ntibivuze ko vision yanjye itaba achieved n’amasengesho yanjye atasubijwe...nk’uko nabivuze kenshi kuma radiyo n’ibindi binyamakuru ni uko yagombaga kuza kandi ibiganiro byari byarakozwe byose...Imana yarakoze kumugeza hano.”

Kuki Patient Bizimana atitabiriye igitaramo Don Moen yakoreye mu Rwanda?

Abajijwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com impamvu atabonetse mu bahanzi bitabiriye igitaramo Don Moen yatumiwemo mu Rwanda, Patient Bizimana yagize ati: “Hari gahunda nari ndimo itaranyemereye kuboneka muri concert ya DON Moen n’ubwo nabishakaga cyaneeee.” Ku bijyanye n’amakuru avuga ko Patient Bizimana yari ari mu masengesho asengera Easter Celebration y’uyu mwaka, uyu muhanzi yagize ati: “Icyo kibazo ntabwo nkigusubiza bitewe n’impanvu zanjye bwite.”


Ibitaramo bya Patient Bizimana byitabirwa ku rwego rwo hejuru,..hano ni muri Kigali Convention Center muri Easter Celebration 2017

Imyaka ibaye itanu Patient Bizimana ategura ibitaramo Easter Celebration aho buri mwaka kuri Pasika akora igitaramo gikomeye

Mu mwaka wa 2015 ni bwo Patient Bizimana yatangiye gutegura Easter Celebration ibitaramo byatumbagije izina rye mu ruhando rw’umuziki nyarwanda. Ibi bitaramo amaze kubikorera ahantu hatandukanye muri Kigali ndetse hari n’ibyo yakoreye ku ivuko rye mu karere ka Rubavu. Easter Celebration Concert 2019 ari gutegura, igiye kuba ku nshuro ya 5. 


Patient Bizimana mu gitaramo Easter Celebration 2018 yatumiyemo Sinach

Easter Celebration 2018 Patient Bizimana yari yayitumiyemo icyamamare Sinach wo muri Nigeria ufatwa nk’umwamikazi wa Afrika mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni igitaramo cyitazibagirana mu mitwe y’abacyitabiriye dore ko bagikurikiranye imvura ibari ku bitugu kuva gitangiye kugeza gisojwe aho abantu banze gutaha kuko bari banyotewe cyane no gutaramana na Sinach na Patient Bizimana.

Solly Mahlangu,…icyamamare Patient Bizimana yazanye mu Rwanda, na n’ubu benshi baracyavugishwa ku bwe

Tariki 27 Werurwe 2016 ni bwo Solly Mahlangu yataramiye mu Rwanda mu gitaramo Easter Celebration yari yatumiwemo na Patient Bizimana umuramyi ubarizwa mu itorero Evangelical Restoration church i Masoro umaze kuba ikimenyabose kubera ibitaramo ategura biri ku rwego mpuzamahanga. Na n’ubu benshi bari muri icyo gitaramo Solly Mahlangu yatumiwemo mu Rwanda baracyavugishwa bitewe n’uburyo uyu muhanzi ufite izina rikomeye muri Afrika y’Epfo yabahembuye binyuze mu ndirimbo ze zaryoheye benshi by’akarusho akaba yaraziririmbanye imbaraga nyinshi cyane kuri stage.


Patient ahabwa impanuro na Solly Mahlangu muri Easter Celebration 2016

Mu myaka itanu Patient Bizimana amaze ategura Easter Celebration, ni iki yishimira cyane?

Inyarwanda.com yabajije Patient Bizimana ikintu yishimira mu myaka itanu amaze ategura Easter Celebration, atangaza ko ashimishwa no kuba buri mwaka uba ufite ibyiza byawo. Ikindi ni uko umuziki wa Gospel wagiye uva ku rwego rumwe ukajya ku rundi. Yagize ati:  “Icyo nishimira ni uko twagiye tuva mu rwego rumwe tujya mu rundi kandi buri mwaka wabaga ufite ibyiza byawo n’amasomo yawo twavanagamo bitewe n’icyo Imana yashakaga kudutegurira mu mwaka ukurikira.”


Mu bitaramo binyuranye yakoze yagiye ashyigikirwa n'abakozi b'Imana bamurambikaho ibiganza basaba Imana gukomeza ihishurirwa rye

Ni ibiki Patient Bizimana amaze igihe ahugiyemo? Abakunzi be bitegura indirimbo nshya ryari?

Patient Bizimana yamamaye cyane mu muziki mu ndirimbo ‘Menye neza’, ‘Ndaje’, ‘Iyo neza’, ‘Ubwo buntu’ n’izindi zitandukanye. Indirimbo aherutse gushyira hanze yitwa ‘Ikimenyetso’. Ni indirimbo yakunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki we. Kuri ubu benshi bari bamaze igihe bibaza ibyo uyu muhanzi bakunda yari ahugiyemo ndetse bakibaza n’igihe azasohora indirimbo nshya dore ko hashize umwaka batabona indirimbo ye nshya. 

Inyarwanda.com tuganira na Patient Bizimana, yatubwiye ko amaze igihe ari mu myiteguro y’igitaramo azakora kuri Pasika, gusa na none ngo ari muri studio akora indirimbo nshya. “Nyuma y’umwaka ntasohora indirimbo nshya ariko maze igihe muri studio kandi iki cyumweru dutangira hari indirimbo nshya na video yayo bizasohokana. Uko Imana izagenda idushoboza.”

KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIMEZE MURI EASTER CELEBRATION 2018


Patient Bizimana yateguje abakunzi be kutazacikanwa na Easter Celebration 2019

UMVA HANO 'IKIMENYETSO' INDIRIMBO NSHYA YA PATIENT BIZIMANA

REBA UKO BYARI BIMEZE MURI EASTER CELEBRATION 2016


REBA UKO SINACH YARIRIMBYE MURI EASTER CELEBRATION 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND