RFL
Kigali

Patient Bizimana na Gaby Kamanzi batumiwe kuririmba mu mugoroba wo kuramya Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/06/2019 10:17
0


Abahanzi bahagaze bwuma mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana na Gaby Kamanzi batumiwe kuririmba mu mugoroba wo kuramya Imana ‘Revival Evening Worship’ uzabera kuri Restoration Church Kimisagara ku wa 26 Kamena 2019.



Patient Bizimana na Gaby Kamanzi bafite amateka yihariye mu muziki uha ikuzo Imana. Baririmbye mu bitaramo bikomeye banahatana mu bihembo by’igiciro kinini. Kuri ubu bombi bashyirwa ku gasongero k’abanyamuziki bari kugwiza ibigwi.

Uyu mugoroba wiswe “Revival Evening Worship” wateguwe hisunzwe umurongo wa Bibiliya uboneka muri Esie 43:19 hagira hati ngiye gukora ikintu gishya. Ni ku nshuro ya mbere uyu mugoroba wo kuramya Imana utegurwa. Abawuteguye bifuza ko wazakomeza kuba ngaruka mwaka kandi ko hamwe n’Imama bizashoboka.

Muri uyu mugaroba Pastor Nsenga Emmanuel ni we uzigisha Ijambo ry’Imana. Uyu mugoroba uzatangira saa munani z’amanywa (14h:00’) kugera saa mbili z’ijoro (20h:00’). Bizabera kuri Restoration Church ku Kimisagara aho kwinjira ari Ubuntu.

Patient Bizimana aherutse gukora igitaramo "East Celebration Concert 2019" yatumiyemo Alka Mbumba wo muri Congo Kinshasa

Umuyobozi wa Shekinah Restoration Church Kimisagara, Byamungu Clement, yabwiye INYARWANDA ko yashishikarije abantu kuzitabira uyu mugoroba kuko bazatinda imbere y’Imana bayiramya. Yagize ati “Turifuza ko bantu baza tukaramya Imana tugatinda imbere yayo. Nituyiramya n’umutima wacu wose nayo izatugirira neza, izakora ikintu gishya muri twe. Ntabwo ari igitaramo ahubwo n’umugoroba wo kuramya Imana n’imitima iyi menekeye.”

Patient Bizimana watumiwe muri uyu mugoroba yakunzwe mu ndirimbo ‘Menya neza’, ‘Ikime cy’Igitondo’, ‘Ubwo buntu’, ‘Ikimenyetso’, Ijambo rya nyuma' aherutse gushyira hanze n’izindi nyinshi zakomeje izina rye. Niwe utegura igitaramo gikomeye yise ‘East Celebration Concert’ yagize ngaruka mwaka. Amaze gutumiramo abahanzi b’ikomerezwa mu muziki wo kuramya no guhimbaza.

Gaby Kamanzi amaze igihe kinini mu rugendo rw’umuziki uha ikuzo Imana. Mu bihe bitandukanye yishimiwe bikomeye mu bitaramo yaririmbyemo byasembuwe n’ijwi rye. Indirimbo ‘Amahoro’ yatumye ahangwa amaso na benshi, yongeraho indirimbo nka ‘Arankunda’, ‘Wowe’, ‘Ungirira neza’ n’izindi nyinshi.

Gaby Kamanzi yatumiwe kuririmba mu mugoroba wo kuramya Imana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IJAMBO RYA NYUMA' YA PATIENT BIZIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND