RFL
Kigali

Patient Bizimana yatumiye icyamamare Alka Mbumba mu gitaramo cya Pasika nyuma ya Solly Mahlangu na Sinach

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/03/2019 11:47
0


Easter Celebration Concert ni igitaramo ngarukamwaka kimaze kuba ubukombe hano mu Rwanda kikaba gitegurwa n'umuramyi Patient Bizimana aho yifatanya n'abakristo kwizihiza Pasika. Mu gitaramo cyo muri uyu mwaka hatumiwe icyamamare Alka Mbumba.



Igitaramo Easter Celebration concert 2019 kizaba tariki 21/04/2019 kibere i Gikondo mu ihema rinini riri muri Expo Ground. Muri iki gitaramo Patient Bizimana azaba ari kumwe n'umuhanzi w'icyamamare Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ukunzwe bikomeye mu ndirimbo 'Fanda nayo' yatumbagije izina rye mu karere k'Afrika y'Uburasirazuba. Iyi ndirimbo ye imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni 8 n'ibihumbi 500. Patient Bizimana yanatumiye kandi itsinda Redemption voice ry'i Burundi.


Alka Mbumba utegerejwe i Kigali mu gitaramo cya Pasika

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Patient Bizimana yaduhamirije ko yatumiye Alka Mbumba mu gitaramo azakora kuri Pasika y'uyu mwaka (Easter Celebration Concert 2019). Patient Bizimana atumiye uyu muhanzi ukomeye muri RDC nyuma y'abandi b'ibyamamare amaze kuzana mu Rwanda barimo; Solly Mahlangu wo muri Afrika y'Epfo, Marion Shako wo muri Kenya na Sinach wo muri Nigeria ufatwa nk'umwamikazi wa Afrika mu muziki wa Gospel. Inyarwanda.com twagize amatsiko yo kumenya impamvu uyu mwaka wa 2019 Patient Bizimana yahisemo gutumira Alka Mbumba.


Patient Bizimana nyir'ihishurirwa ry'igitaramo cya Pasika (Easter Celebration concert)

Patient Bizimana yabwiye Inyarwanda ko Alka Mbumba ari umukozi w'Imana ufite indirimbo zikunzwe cyane muri iki gihe by'akarusho akaba afite ubuhamya bwiza. Yagize ati: "Uyu mwaka tuzaba turi kumwa na Alka Mbumba,..impamvu namutumiye ni uko indirimbo ye 'Fanda nayo' muri iyi season ikunzwe cyane yaba mu matorero n'ahandi irakoreshwa cyane, kandi afite ubuhamya bwiza ni umukozi w’Imana nizeye ko hari byinshi azadufasha mu kwizihiza Pasika no kutwegereza intebe y'Imana,..Ni we wa mbere wo muri DRC ugiye kuririmba muri Easter Celebration concert, ni umugisha kumugira,.."


Umuramyi Alka Mbumba akunzwe cyane mu ndirimbo 'Fanda nayo'

Easter Celebration Concert 2019 iri gutegurwa na Patient Bizimana ku bufatanye na Moriah Entertainment Group. Usibye Alka Mbumba watumiwe muri iki gitaramo, Patient Bizimana yanatumiye itsinda Redemption Voice rikunzwe bikomeye i Burundi. Abandi bahanzi n'abaririmbyi bo mu Rwanda bazafatanya na Patient Bizimana ni; Gaby Irene Kamanzi watumbagirizwe izina n'indirimbo 'Amahoro', Healing Worship Team na Shekinah worship team ya ERC Masoro. Patient Bizimana wateguye iki gitaramo azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Menye neza, Ubwo buntu, Iyo neza, Ikime cy'igitondo, Nongeye ndaje n'izindi.



Byamaze kwemezwa ko Alka Mbumba agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo cya Pasika

REBA HANO 'FUNDA NAYO' YA ALKA MBUNDA UTEGEREJWE I KIGALI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND