RFL
Kigali

Patrick Nyamitali uri mu bitabiriye Itorero ry'Urungano IV yatanze impanuro ku rubyiruko-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:14/12/2019 13:03
0


Kuva tariki 7 Ukuboza 2019, mu Karere ka Burera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba hari kubera itorero ry’Urungano icyiciro cya IV ryitabiriwe n’urubyiruko 500 baba mu Gihugu no muri Diaspora. Umuhanzi Patrick Nyamitali ni umwe mu bitabiriye iri torero aturutse muri Kenya aho asigaye akorera ibikorwa by’umuziki we.



Nyuma y'uko uru rubyiruko ruhawe ikiganiro n'abatoza babo cyiswe "Gihamya y'amateka" aho basobanurirwaga uburyo abakoloni bagiye bacamo ibice abanyarwanda, Patrick Nyamitali yasabye urubyiruko rwitabiriye iri torero kugira umuco wo gusoma ibitabo kugira ngo bacengerwe n'amateka y'igihugu kandi nabo bayandike. 


Nyamitali ni umwe mu banyarwanda batunzwe n'impano yabo


Ku mugoroba wa 10 Ukuboza 2019 ni bwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Edouard Bamporiki yatangije iri torero ku mugaragaro ashima cyane urubyiruko rwitabiriye iri torero by’umwihariko abaturutse mu mahanga.

Edouard Bamporiki yavuze ko abitabiriye iri torero nibakurikira neza amasomo n’ibiganiro bazahabwa bizababera inzira yo kumenya u Rwanda n’amateka yarwo. Yagize ati “Iri torero muje gutorezwamo ririhariye, nimutega amatwi mugakurikirana neza ibiganiro muzahabwa, nta kabuza muzakira ibikomere mwatewe n’amateka kandi muzarushaho gusobanukirwa u Rwanda n’amateka yarwo.”


“Itorero ry’Urungano”, ni ihuriro ry’urubyiruko rw’u Rwanda ruva mu byiciro bitandukanye rusangiye intego yo gukomeza gushimangira Indangagaciro na Kirazira z’umuco Nyarwanda himakazwa ubunyarwanda, kumenya kwihitiramo nk’Abanyarwanda ibifitiye u Rwanda akamaro, gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda byo shingiro ryo kubaka u Rwanda rutazima.

Itorero ry’Urungano ni urubuga rutuma urubyiruko rumenyana, rukaganirizwa kandi rukungurana ibitekerezo by’uko rubona Igihugu cyakomeza kugera ku majyambere arambye rushingiye ku Ndangagaciro z’umuco Nyarwanda no ku masomo rukura mu mateka yacu.



Iri torero rizasozwa tariki 17 Ukuboza 2019, uru rubyiruko ruzakomeza rusure ingoro y'amateka, bitabire n'inkera y'imihigo basoreze mu Umushyikirano.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND