RFL
Kigali

Patrick Nzaniya waririmbye muri Alarm Ministries yasohoye indirimbo nshya 'Warankinguriye' anatangaza intego afite mu muziki wa Gospel-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/08/2022 13:36
0


Umuramyi Patrick Nzaniya wahereye cyera aririmba muri Korali ndetse akaba yaranaririmbye muri Alarm Ministries ifite ibigwi bikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yatangaje ko yifuza kugera kure mu muziki wa Gospel ari gukora nk'umuhanzi wigenga. Yabivuze nyuma yo gusohora indirimbo nshya yise 'Warankinguriye' yasohokanye n'amashusho yayo.



Mu kiganiro Patrick Nzaniya yagiranye na inyaRwanda.com ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya, yatangiye yibwira abantu bashobora kuba batamuzi avuga ko ari umugabo wubatse utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) muri State yitwa Washington, mu mujyi witwa Seattle. Church mbarizwamo ubu nkoreramo umurimo w'Imana yitwa Westminster Chapel.

Yavuze ko asanzwe ari umuririmbyi uyobora abakristo muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Iman, ibizwi nka Worship Leader mu ndimi z'amahanga. Ati "Hanyuma nkaba ndi na Worship Leader muri Ministry yitwa New Covenant Ministries ikorera muri iryo torero. Nkaba nanone ndi worship leader muri Fellowship ya African Community iterana buri cyumweru ku mugoroba ihuza abanyafurika bose batuye muri iyo City".


Amaze igihe kinini ari umuririmbyi

Patrick yakomeje agira ati "Mu magambo macye natangiye kuririmba cyera cyane nkiri umwana muto kuko ndumva mbyibuka neza bwa mbere ntangira kuririmba hari mu 2000 ndirimba muri Korali yitwa Come to Jesus yakoreraga mu itorero ryitwa Victor Church ribarizwa i Kanombe".

Arakomeza ati "Nyuma yaho nakomereje mu Gatsata kuko ari naho twaje kwimukira, mpageze njya muri korali yitwaga 'Urumuri'. Naho narahavuye njya Kicukiro ariko aho nagiye nyura hose nakoraga umurimo w'Imana by'umwihariko kuririmba".

Uyu muramyi yavuze ko indirimbo ye ya mbere yageze mu 2008 iyo ndirimbo yitwaga "Wirira", ikaba yarakunzwe cyane no kuma radiyo "ku buryo navuga ko ari yo yatumye abantu benshi bamenya ikanantera imbaraga zo gukomeza kunyuza ubutumwa bwiza bw'Imana mu ndirimbo kuko nari maze kubona ko bishoboka".

Ati "Nyuma yaho naje kujya muri Alarm Ministries naho mpakorera umurimo w'Imana, muri icyo gihe nari maze no gutangira kubona abantu bafashwa kubera indirimbo zanjye ntangira kujya njya no kuririmba mu bigo by'amashuri cyane cyane aho nigaga. Nakundaga kujyana n'umuramyi witwa Museveni asa nk'aho ari na we wakomeje kugenda amfasha kudacika intege aho ari ndamushimiye cyane Imana imuhe umugisha yambereye umuvandimwe mwiza".


"Nyuma y'icyo gihe naje kujya gutura muri Kenya njya kuririmbira muri Ministies yitwa Gisubizo kuva muri 2012 kugeza mu mwaka wa 2016, ariko muri icyo gihe ndi muri Kenya nabwo naje gusohora indirimbo yitwa "Hahiriwe" nubwo itamenyekanye cyane ariko nayo nayibonyeho ibitekerezo byiza bitandukanye by'abavandimwe. Nyuma y'icyo gihe naje kugira umugisha njya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho mbarizwa kugeza ubu".

Nzaniya Patrick avuga ko kuva yatangira umuziki kugeza n'ubu akomeza "kumva ijwi rimpata gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bihoraho akaba ari nayo mpamvu navuga ko ntangiriye kuri iyi ndirimbo, nkaba ngiye no kuyikomerezaho ntanga ubutumwa bwiza bw'Imana binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana".


Yiyemeje gushyira imbaraga nyinshi mu muziki ari gukora nk'umuhanzi wigenga


Yaririmbye mu makorali n'amatsinda menshi arimo na Alarm Ministries

REBA HANO INDIRIMBO "WARANKINGURIYE" YA PATRICK NZANIYA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND