RFL
Kigali

Perezida wa Mukura, Nizeyimana Olivier yiyamamarije kuyobora FERWAFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/06/2021 16:09
0


Nizeyimana Olivier umaze imyaka 10 ayobora ikipe ya Mukura Victory Sport yo mu karere ka Huye, yamaze gutanga kandidatire yiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ nyuma ya Rurangirwa Louis wayitanze mu minsi itatu ishize.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kamena 2021, nibwo Nizeyimana yatanze impapuro zisabwa umukandida wiyamamariza kuyobora FERWAFA mu kanama gashinzwe amatora.

Kuri uyu wa Gatanu kandi ni wo munsi wa nyuma wo gutanga kandidatire ku bashaka kwiyamamarirza kuyobora FERWAFA.

Uyu muyobozi wa Mukura akurikiye Rurangirwa Louis wabaye umusifuzi mpuzamahanga ukomeye, wabimburiye abandi gutanga kandidatire yo kuyobora FERWAFA, abikora ku mugaragaro mu minsi itatu ishize.

Amatora y’umuyobozi wa FERWAFA ateganyijwe ku wa 27 Kamena 2021, akazabera muri Lemigo Hotel, nyuma y’aho 6 mu bari bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA barimo na perezida Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene beguye kandi 4 basigaye bakaba batemerewe gufata icyemezo.

Tariki ya 01 Kamena2021, nibwo gutanga Kandidatire byatangiye bikaba birangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021.

Nizeyimana Olivier wiyamamaje uyu munsi,ni nyiri kompanyi itwara abagenzi ya Volcano, ndetse benshi bamuhaga amahirwe yo kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere na mbere y’uko agaragaza ko aziyamamaza.

Uretse kuba ayobora Mukura, Olivier ni n’umufana ukomeye w’iyi kipe ihagaze nabi muri iyi minsi, ndetse akaba akunda cyane FC Barcelona yo muri Espagne.

Nizeyimana Olivier uyobora Mukura yiyamamarije kuyobora FERWAFA

Nizeyimana amaze imyaka 10 ayobora Mukura yakuze afana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND