RFL
Kigali

Peter Ntigurirwa, impirimbanyi muri Gospel yateguje 'Petition' yamagana 'Rwanda Gospel Stars Live' nitikosora ananenga Mbonyi na Muhando

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/03/2022 23:20
2


Nyuma y'isozwa rya Rwanda Gospel Stars Live Season 1 yasorejwe mu gitaramo cyabereye kuri Canal Olympia kikavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera imigendekere yacyo yanenzwe bikomeye, Peter Ntigurirwa impirimbanyi ya Gospel yagize icyo abivugaho.



Peter Ntigurirwa ni umugabo ufite ibigwi bikomeye muri Gospel dore ko yahihibikaniye iterambere ry’umuziki wa Gospel kuva kera ubwo yatangizaga ikinyamakuru cya Gikristo cyitwa Isange.com, nyuma yaho agatangiza Rwanda Gospel Magazine, n’ibindi. Ni inararibonye mu gutegura ibitaramo bihuza abahanzi benshi, urugero ni ibyo yigeze gukorera mu nsengero 10 zikomeye muri Kigali.

Biragoye kubona umuhanzi wa Gospel utaramuciye mu biganza, kereka wenda uwatangiye umuziki ejobundi mu 2020 ubwo yari yigiriye mu bucuruzi. Peter Ntigurirwa turi kuvuga, ni we utegura ibihembo bya Sifa Rewards biheruka kuba mbere ya Covid-19. Uyu mugabo uzwiho kutaniganwa n’ijambo, ari mu bababajwe n’imitegurire n'imigendekere ya Rwanda Gospel Stars Live.

Rwanda Gospel Stars Live yabaye "igitaramo" ku mbuga nkoranyambaga kubera imigendekere yayo iri hasi, yasojwe ku cyumweru tariki 06 Werurwe 2022 kuri Canal Olympia. Yagombaga gutangira saa kumi z'umugoroba, ariko yatangiye mu ma saa mbiri z'ijoro. Yaririmbyemo abahanzi barimo Rose Muhando wo muri Tanzania n'abandi bo mu Rwanda barimo Aline Gahongayire, MD, Israel Mbonyi, Theo Bosebabireba n'abandi.

Ni igitaramo cyahembewemo abahanzi bahize abandi mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live cyo gufasha abaramyi mu kwiteza imbere. Umuhanzi wa mbere yabaye Israel Mbonyi ahabwa sheki ya Miliyoni zirindwi z'amanyarwanda (7,000,000 Frw), uwa kabiri aba Aline Gahongayire wahawe Miliyoni 2 Frw, uwa gatatu aba Gisubizo Ministries yahawe Miliyoni 1 Frw. Hanahembwe umuhanzi utanga icyizere cy'ejo heza, uwo akaba ari Rata Jah NayChah wahawe 500,000 Frw.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na InyaRwanda.com, Ntigurirwa Pierre Claver uzwi cyane nka Peter Ntigurirwa yatangiye ashima abateguye Rwanda Gospel Stars Live, ati "Icya mbere navuga ni ugushima kuko n’ubwo turimo kunenga ibitagenze neza ariko hari icya mbere tugomba kuzirikana, kuko niba Gospel itangiye kubona abantu nka bariya ba Mike Karangwa na ba Aimable Nzizera bafite experience, bakaba bafite n’uburyo bwo gushyiramo amafaranga kugira ngo Gospel itere imbere kuko buriya ntabwo bari kuza bagamije indonke gusa;

Nubwo wenda wavuga ko amafaranga ari mu byo bashakaga, ariko nibaza ko mbere na mbere umutima wo gutekereza aba Gospel abahanzi cyane cyane ko bagomba kuzamuka kuko urumva niba baratekereje ku mishinga yabo nubwo byarangiye bitagenze neza, ariko kuba baratekereje ko abahanzi bagira initiative y’ibitekerezo byatuma batera imbere bakanateza imbere sosiyete babamo, ni ikintu cyo gushima.

Kuko urabizi ko no muri Sifa Rewards twakomezaga kuvuga ko abahanzi bakwiriye kwiga gukora badatunzwe n’ibihangano byabo gusa ahubwo batunzwe n’imishinga yabateza imbere. Icyo nacyo ndakibashimira nubwo ishyirwa mu bikorwa ryacyo ritagenze neza ku bwo wenda ibyo ndi buze gusesengura. Icyo gitekerezo bagize ndacyibashimira, cyaba kiri mu nzira zifutanye, cyaba kiri mu nzira nziza, sinabura gushima kuko buriya abahanzi hari igihe usanga bagorwa n’ubuzima kandi hari imishinga batekereza ishobora kubateza imbere".


Peter Ntigurirwa umuyobozi w'umuryango wa Gikristo Isange Corporation

Peter yavuze ko ubusanzwe iyo ugiye gukora umushinga ubanza kwiga ku hantu ugiye kuwukorera, icyo ugiye kuhakorera n’icyo witezemo nk’inyungu. Ukanibaza icyo kizakumarira, icyo kizamarira sosiyete ikuzengurutse ndetse ukanibaza niba ibyo ugiye gukora bikenewe. Yavuze ko abateguye Rwanda Gospel Stars Live bashobora kuba baribajije gusa icyo igikorwa cyabo kizamarira ba nyiracyo, ariko ntibibaze niba gikwiriye. Ati "Ntibatekereje ngo iki kintu kirakwiriye koko, gikwiriye gukorwa muri iki gihe, gikwiriye gukorwa gute, gikwiriye gukorwa na bande? Kuko abagikora ubundi ni bande?"

Yakomeje avuga ko abagiteguye atabemera ndetse ananenga sisiteme bakozemo iki gikorwa. Ati "Ntekereza ko ntemera ko Mike Karangwa ari ku rwego rwo gukora kiriya kintu muri Gospel, kuko ntabwo tumuzi. Ndaza kujya mu buryo bw’agakiza n’aho abantu baba basengera, kuko burya abantu bo muri Gospel bita cyane ku bintu,..kuko Gospel ni uko imeze kandi ntacyo tuzahinduraho”. Peter yavuze ko abateguye iki gikorwa bagombaga kuba abashoramari, ariko ntibabe abashyira mu bikorwa umushinga wabo (Implementers), ati "Icyo kintu ni cyo cyabishe".

Arakomeza ati "Bari kuza bagafata abantu runaka muri Gospel nka kuriya wenda bafashe ba Simon Kabera, iriya team nari nayishimye n’ubwo ntemeraga neza ijana ku ijana abarimo ariko nibura iyo bayireba mbere yo gutangira igikorwa bakayigisha inama, ikaba ariyo ijya mu gikorwa. Nka Aime bakamushyira imbere, Simon bakamushyira imbere, na we (Gedeon) nabonye bagushyizemo kandi ndakeka ko abahanzi ubazi, gutyo na ba Josue, wenda n’abandi. N’ubwo bari kuba n’icumi (10) ariko bakabikora mbere y’uko batangira igikorwa. Ariko ikigaragara ni uko bariya bantu babateretsemo ari nk’abakina babona ibintu byananiranye. Umushinga barawize ariko bawiga mu buryo butajyanye n’uko Gospel iteye".

Yavuze ko ikintu cyabatsinze ari ukudashaka abantu bafite amakuru ahagije kandi barambye muri Gospel. Yakomereje ku cya gatatu cyabatsinze mu mboni ze, ati “Icya gatatu batamenye ni ukumenya ko event yose irimo abahanzi ba Gospel igomba kumenyeshwa abantu bakuriye amatorero. Si ngombwa wenda kujya muri Peace Plan cyangwa impuzamadini ariko byibuze bakegera abashumba (abapasiteri) kare cyane mbere y’uko batangira igitekerezo.

Twebwe ni ko twabikoraga muri Sifa Rewards, niyo mpamvu wabonaga izamo abantu bose, tukareba bariya basaza, ba Musenyeri Mbonyintege, Rev. Dr Antoine Rutayisire, Pastor Mpyisi, twabaga twabarebye na mbere y’uko dushyira mu bikorwa umushinga, tukabereka uko umushinga uteye, bakadufasha kuwugorora ukabona baje kuwushyigikira".

Yavuze ko amakuru yamenye ari uko abateguye iki gikorwa bagiye kureba abo basaza twavuze haruguru bakabageraho habura iminsi micye cyane ngo igitaramo kibe. Ati “Bagiye kureba abo basaza b’Itorero habura iminsi micye ngo event ibe, icya mbere ntabwo babazi, ni ba bantu bavuye hejuru bameze nk’ibimanuka bikubise hasi, baje gukina muri cya kibuga gifite za conditions nakubwiye haruguru, ubwo rero ntabwo byari gukunda kuko izo etape zose uko ari eshatu bazisimbutse”.

Uyu mugabo avuga ko gusubika iki gikorwa inshuro nyinshi byatumye habaho ‘guhuzagurika’, gusa ku rundi ruhande ngo arabumva kuko hajemo Covid-19. Yavuze kandi ko nubwo bacyamamaje ku mbuga nkoranyambaga zikomeye, ntabwo iki gikorwa cyageze aho kigomba kugera kubera imitegurire yacyo asangamo inenge nyinshi cyane.

Ros Muhando afite ikibazo gikomeye cyane!


Peter Ntigurirwa asanga bitari ngombwa gutumira Rose Muhando kubera uburyo yahemukiye abanyarwanda banyuranye bagiye bamutumira mu bitaramo n'ibiterane akanga kubyitabira ku bushake kandi babaga bamwishyuye. Arabisobanura muri aya magambo “Rose Muhando afite ikibazo gikomeye cyane, buriya nubwo wamufata ukamushyira kuri stade no kwinjira ukabigira ubuntu, hashobora no kuza abakozi bo mu rugo cyangwa se ba bana/urubyiruko batazi ubuhamya bwe. Ugomba kuba ufite ubuhamya buzima”.

Yavuze ko n’ubwo nta muntu uri Malayika ariko "Hari urwego/Base tuba tuzi muri Gospel. Ari abayiteguye (Rwanda Gospel Stars Live), 'base' yabo iri hasi hafi ya bose, simvuze ngo ni bose, ariko n’uwo batumiye (Rose Muhando) nawe bahise babihuhura, n’iyo basi batumira umuntu muzima. Nibuze iyo batumira Solly Mahlangu watumiwe bwa mbere na Patient Bizimana, kuko yagiye tukimunyotewe,..Ariko Rose Muhando kumuvuga rwose hano mu Rwanda, abantu bagira n’isesemi, bakavuga bati ubundi se araririmba ibiki".

Ntigurirwa yavuze ko kuri we byari kuba byiza iyo Rose Muhando aza mu Rwanda akabanza gusaba imbabazi abo yahemukiye bose, akazisabira kuri Televiziyo Rwanda cyangwa ikindi kinyamakuru gikurikirwa cyane. Yunzemo ati “Ahubwo yaraje yiyemera ku bantu, avuga ko nta kosa yakoze, avuga ko byari uburenganzira bwe. Ibyo byose rero ni ikigaragaza ko abakristo barakuze, bazi gushungura ikibi n’ikiza”.

Avuga ko kubona Rose Muhando ataramira i Kigali ari ugushinyagurira abantu, ati “Biriya ni ugushinyagurira abantu. Umuntu yadukoreye ibintu bibi cyane, aratwandagaza, aradusebya mu bitaramo twateguranye na ba Rev. Isaie Baho n’abandi bantu, arangije nyuma y’imyaka 2 baramutumiye, araje. Ibyo ni agasuzuguro. Babanze bubahe abantu bo muri Gospel, niba umuntu akoze ikintu nka kiriya, abanze ace mu ihaniro tumenye ko yasabye n’izo mbabazi".

Asanga ibihembo bikwiriye kwitonderwa kubera ko akenshi biyoborwa n’amarangamutima y’ababiteguye. Yatanze urugero avuga ko atiyumvisha impamvu nta muhanzi wo mu ntara witabiriye Rwanda Gospel Stars Live. Ati “Urebye ruriya rutonde rwabo, ninde muntu wo mu Ntara urimo?. Njye mu by’ukuri nzi abantu benshi bo mu Ntara bazi kuririmba, nta korali irimo uretse wenda Gisubizo irimo. Ariko iyo bafata nk’Abatwaramucyo, Hoziyana cyangwa se Jehovah Jireh. Ibintu bateguye biri mu buryo bwo guhutiraho, gufata abantu baziranye kugira ngo babiyegereze bazashyushye event, bigaragare ko abantu bakomeye bajemo, ariko icyo uba wacyishe kare. Urafata ikintu ukacyitirira Rwanda Gospel Stars ugashyiramo bamwe abandi ukabareka?".

Yavuze ko gufata abahanzi b’amazina azwi bakabashyira muri iki gikorwa ari “nk’igihu bashatse gukinga abantu mu maso kugira ngo berekane ko harimo abantu bakomeye noneho event ishyuhe ariko mu by’ukuri na bariya bantu ubatunguye ukababaza uti ‘mwari muri mu biki’, ntabwo babigusobanurira". Yahamije ko abagera kuri 90% mu bahanzi bari bari muri iki gikorwa batari bazi ibyo barimo.

Yatanze urugero ko ufashe umwe muri bo ukamusaba gusobanura umushinga we kuva mu nyigo yawo kugeza mu ishyirwa mu bikorwa ryawo, n’inyungu zizavamo, ntawabasha kubisubiza. Ati "Rero mu by’ukuri gutungura abantu, ukabatunguza ibintu badasanzwe bakora ngo bige imishinga, tuzi ukuntu umushinga utegurwa, tuzi ukuntu umushinga ukosorwa, nta muntu n’umwe urimo hariya wize imibanire n’abantu (Social Studies) kandi imishinga yabo hafi ya yose niho yerekeza".

Avuga ko Akanama Nkemurampaka kari katoranyijwe kari gutanga amanota neza ndetse ku rwego rwo hejuru ku bijyanye n’umuziki, ariko ko kari kugorwa no kumenya umushinga mwiza. Bityo asanga hari abandi baburagamo. Ashinja abateguye iki gikorwa kubeshya abafatanyabikorwa (abahanzi) n’abagenerwabikorwa (abakunzi b’umuziki).

Ati "Baratubeshye, babeshye y’uko bafite ubushobozi ariko byarangiye ntabwo. Iriya saga uzi ko no muri secular itabaho yo kurwana n’abacuranzi ku ruhimbi. Muri secular sindayumva, mu kabari umu Dj baramwishyura agataha neza, noneho umuntu aje gucuranga mu rusengero ntumuhaye ibyo umugomba, event igeze hagati bazimije amatara, abapolisi barasimbutse baje gukiza. Ubwo se iyo polisi itahaba cyangwa abaducungira umutekano, abantu bari kwicanira hariya!".


Aimable Nzizera wateguye igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live

Peter yagarutse kuri Muhando, ati "Reba Rose Muhando nubwo tutamwemera, ariko se buriya yasubiranye isura imeze gute muri Tanzania? Icyo ni igisebo. Njyewe mba kuri Group y’abanyamakuru b’aba Senior bagera mu ijana na mirongo,..batangaye! Ni ikigaragaza y’uko biri poor (biraciriritse). Numvaga bariya bantu (abateguye iki gikorwa) bajya gufata akaruhuko bagatekereza uburyo wenda iriya event yabo yazahindurwa byaba na ngombwa n’izina rigahindurwa mu bundi buryo niba bafite amatwi yumva".

Peter Ntigurirwa yateguje ko abategura Rwanda Gospel Stars Live nibadashyira ibintu ku murongo bagahindura n'izina ryabo n'imikorere, azandika inyandiko isaba 'Petition' akanandikira Itorero mu rwego rwo kwamagana iki gikorwa. Ati "Bitabaye ibyo nibakomeza, tuzandikira Itorero ko twitandukanyije n’ibyo bintu mu minsi iri imbere. Ni ukuri njyewe ndabyemeje, nushaka ubyandike. Njyewe nzakora ‘Petition’ (Inyandiko isaba), nibadahamagaza abantu bo muri Gospel ngo babasabe imbabazi, noneho ngeze ahantu hakomeye, babasabe imbabazi y’ibyo tutemera bakoreye muri Gospel".

Arakomeza ati "Nibongera kubikora, njyewe nzakora Petition, ndi umuntu mukuru kandi nzi ko abantu benshi bazayisinyaho, tubyamagane twitandukanye nabyo, babikore bazi ko twitandukanyije nabyo, turebe ko hari umuntu uzabijyamo. Ntabwo nanze iterambere ariko nanze agasuzuguro. Nanze ibintu by’abantu baza bahubuka hejuru bashaka gusenya umurimo w’Imana, biriya ni ugusenya umurimo w’Imana no gusebya Itorero muri rusange. Ntawakabishyigikiye, hari abashumba benshi tuzi banze kujya kwifatanya nabo,.. kuko bari bamaze kubamenyaho amakuru, ibyo byose ni ibintu bitubabaza kandi ntibizongere n’umunsi n’umwe".

Peter Ntigurirwa yanenze Israel Mbonyi wasabye imbabazi mu izina ry'abahanzi bose


Mu gitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live, Israel Mbonyi wegukanye umwanya wa mbere agahabwa Miliyoni 7 Frw nk'igihembo, yasabye imbabazi mu izina ry’abahanzi bagenzi be ku mbogamizi zagiye ziboneka zanatumye iki gitaramo kitagenda neza uko byari bikwiye. Mbonyi yaciye bugufi ati “Ndasaba imbabazi mu izina ry’abahanzi bose, abantu baguze amatike bari bakeneye kutwumva turi kuririmba ariko abenshi batashye batatwumvise, nubwo ntawantumye ariko mbasabye imbabazi kuko abishyuye amatike yabo ntibatubone batashye batanezerewe.”

Mbere yo kuvuga kuri Israel Mbonyi, Peter Ntigurirwa yabanje gusaba abahanzi kwirinda kwirukankira amafaranga kuko ibishashagira byose atari zahabu. Ati "Abantu bagomba kubanza gushungura, bareke kwirukankira ibishashagira byose si byo zahabu. Abantu nibitonde, turabizi ko hari ubukene. Bavuge ngo amafaranga araje, wirukanke. Ubu se ziriya Miliyoni 7 Frw ntabwo mvuze ko batazazitanga, simbizi, ariko ntabwo ibintu bifutanye bigomba kwangiza ubuhamya bw’abantu. Ndabizi ko hari ubuhamya bw’abantu bugihari”.

Yahise akomereza kuri Mbonyicyambu, avuga ko yababajwe no gusoma amakuru avuga ko Israel Mbonyi yasabye imbabazi mu izina ry’abahanzi bagenzi be. Yibajije uwari wamutumye na cyane ko ibyo yakoze byagakwiye kuba bikorwa n'ishyirahamwe ry'abahanzi ba Gospel. Ati "Ni nde se wabimutumye, nonese ahagarariye abahanzi? Yego wenda yari abahagarariye kubera ko yabaye uwa mbere asaba imbabazi z’abahanzi babijemo ariko ni iby’ishyirahamwe ry’abahanzi ba Gospel.

Tonzi na Emile Nzeyimana niba bakinaba muri iryo shyirahamwe ubabwire ko twanze agasuzuguro n'ubwo iryo shyirahamwe tutaryemera tutanarizi, niba rinakiriho twanze agasuzuguro k’ibyo bintu. Ako gasuzuguro ntabwo tugashaka. Nibategure ibintu, niba umuntu aje muri Gospel abanze abaceho babifungure ari bizima. Nibajya kubitegura izo association z’abahanzi zitabyemeye, twebwe tuzakora ‘Petition’ kandi izagira ingufu".

Yakomeje avuga ko icyo yifuza ari ibintu binyuze mu murongo muzima. Ati "Icyo twifuza ni uko ibintu binyura mu murongo muzima, tukabisengera, abantu bakabihesha umugisha”. Yosoje avuga ko amanyanga yabaye mu bitaramo bya Gospel ahagije, ko hadakwiye kugira andi akorwa. Yasabye abategura ibitaramo kujya bagisha inama abayobozi b’amatorero mbere yo gukora ibitaramo byabo.

Nyuma y’ibyabaye byose muri Rwanda Gospel Stars Live yari ibaye ku nshuro ya mbere, Aimable Nzizera wayiteguye yavuze ko ubu ari bwo atangiye kuko atacitse intege ahubwo yabonye isomo. Yemera ko hari ibitaragenze neza, akizeza ko ubutaha bizaba bimeze neza cyane. Aganira na IGIHE, yagize ati: “Ahubwo ubu ni bwo tuje, dufite byinshi byo gukora. Simpakanye ko hari ibitaragenze neza ariko byatubereye isomo ku buryo ubutaha bizagenda neza kuruta ibyahise”. 


Umuraperi MD ni uku yaserutse mu gitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live


Israel Mbonyi yahize abandi ahabwa Miliyoni 7 Frw


Abantu mbarwa bitabiriye iki gitaramo banyuzwe n'indirimbo z'abahanzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fiston2 years ago
    Ahubwo uyu mugabo afite ishyari,ngo yatumiye muhando yanga kuza kdi yamuririye frw none abandi baramutumiye araza hhahhh yagiye kumurega muri Rib se niba yaramuhemukiye. Ngo ntibabanje kubimbwira abasaza ,ngo Mbonyi kuki yasanye imbabazi nizindi brabra...nonese wowe urinde uvuga ibi cya urashaka hit no kuzamukira kuriki gitaramo ngo wongere uvugwe. Kuki ushaka ko abantu bakurikiza umurongo ushaka ?wowe nde,? Nibyo koko hari ibitaragenze neza twese twarabobonye ariko kuba uje wigize umuvugizi wa gospel nawe ubwo watubwira uwagutumye
  • Jennie 2 years ago
    Ahubwo se wowe ko numva ari wowe tunenga uburyo wifata ukigira Imana nkaho abaririmba ari wowe baririmbira uteye uturuka he?ko numva ushaka kwibonekeza Rose Muhando ibyo yahuye na byo urabizi?erega uricara ukanenga umuntu nkaho ari wowe wungirije Imana ku isi!!!!!Mbonyi se najya kuvuga amarangamutima ye agomba gusaba uruhushya…abahanzi bagenzi be ntibanenze ibyo yavuze naho wowe uridumbukije kwanza ntitunakuzi ..Tuza wabona ushaka fame.Abategute biriya babonye ibitaragenze neza kandi nta gitaramo kiburamo ibibazo bazabikosora nta gikuba cyacitse gabanya ubusesenguzi bwawe bwizuyemo ishyari no guhangara abakozi b’Imana nkaho bakurimo ideni.





Inyarwanda BACKGROUND