RFL
Kigali

Prophet Claude yateguye igiterane cy’ubuhanuzi gisoza umwaka wa 2018 yatumiyemo Patient na Kingdom of God

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/12/2018 13:34
0


Mu mpera z'uyu mwaka, tariki 30-31/12/2018, Itorero Soul Healing Revival church riyoborwa na Prophet Claude rizaba riri mu giterane gisoza umwaka kizarangwa no kuramya no guhimbaza ndetse n'ubuhanuzi. Patient Bizimana na Kingdom of God Ministries.



Iki giterane cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye ndetse n'abaririmbyi n'amatsinda anyuranye. Prophet Claude ukuriye itorero Soul Healing Revival church ryateguye iki giterane, yadutangarije ko iki giterane bagiye kwinjiramo gifite umwihariko utandukanye n'uw'ibindi bajyaga bakora muri uyu mwaka kuko cyo kizaba ari icyo gusoza umwaka no kwinjira mu mwaka mushya. 

Yakomeje avuga ko abazakitabira bazashima Imana kubwa byinshi yabakoreye muri uyu mwaka wa 2018 ndetse banakire ubuhanuzi bw'umwaka mushya wa 2019. Tariki 30/12/2018 iki giterane cyo kuramya no guhimbaza Imana, kizatangira saa cyenda z'amanywa kugeza saa moya n'igice. 

Tariki 31/12/2018 kizatangira saa moya n'igice z'umugoroba kugeza saa kumi n'ebyiri za mu gitondo, ni ukuvuga kugeza mu gitondo cyo ku itariki 1/1/2019. Iki giterane kizajya kibera kuri Soul Healing Revival Church Kibagabaga.

Muri iki giterane gisoza umwaka hazaba hari akozi b'Imana batandukanye nka Bishop Prince Rucunda, Pastor James Musoni ndetse n'abaririmbyi batandukanye nka Patient Bizimana , Kingdom of God Ministries, Soul Healers Worship Team, Powe of the Cross ndetse n'abandi.

Prophet Claude

Igiterane Prophet Claude yateguye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND