RFL
Kigali

Prophet Sultan yateguje gukira kw'abarwayi mu biterane agiye gukorera muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2019 14:56
23


Umushumba w’Itorero River Of Joy and Hope Ministries ryahoze ryitwa Zeal of the Gospel, Prophet Sultan Eric yongeye gutumirwa mu biterane by’ivugabutumwa “Prophetic tour” muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ateguza ko bizaba ari iby’ibitangaza n’ubuhanuzi.



Prophet Sultan agiye gukorera ivugabutumwa muri Amerika nyuma y’amezi atatu avuyeyo. Yatumiwe na Rev.Pastor Omer wo muri Texas, Pastor Desire wo muri Leta ya Ohio n’abandi. Yabwiye INYARWANDA ko bamutumiye bashingiye ku kuba ubwo aherukayo abakirisito baramwishimiye cyane ndetse ahembura imitima ya benshi.

Yagize ati “Ubwo mperuka muri Amerika muri Gicurasi uyu mwaka byari byiza. Abantu ntabwo bari banzi cyane, ariko benshi barishimye cyane niyo mpamvu nsubiyeyo.  Ariko iyo njyayo bwa mbere bakabona ntari uwo bakekaga ntabwo mba ntumiwe kuko hashize amezi atatu gusa.”

Yungamo ati “Natumiwe n’abapasiteri batandukanye, harimo uwo muri Texas, hari no muri Maine mbese ni abapasiteri batandukanye tuzafatanya gukora igiterane kinini cyo kwizihiza cyangwa cyo kwishimira Ubuntu bw’Imana.”

Prophet Sultan yatumiwe mu giterane muri Leta zunze ubumwe za Amerika

Avuga ko muri ibi biterane ari umwanya mwiza wo kwiga ku buntu bw’Imana ngo cyane ko benshi batarasobanukirwa n’ubuntu bw’Imana.

Ati “Bizaba ari ibihe by’ubwiza n’ubuhanuzi, dusengera abarwayi no kwiga cyane ku Buntu bw’Imana dore ko abantu benshi bataramenya ubusobanuro bw’ubuntu bw’Imana. Ahanini bisa n'aho ari bwo butumwa Imana yampamagariye.”

Igiterane kizaba tariki 16 na 18 Kanama 2019. Ku wa Gatanu igiterane kizaba guhera saa kumi n’imwe (17h) kugera saa Mbili z’ijoro; Ku wa Gatandatu ni uguhera saa munani(2PM) kugera saa kumi n’imwe (5PM); ku cyumweru ni saa munani kugera saa kumi n’imwe (5PM).



Prophet Sultan yateguje 'ubuhanuzi' mu biterane agiye kongera gukorera muri Amerika

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PROPHET SULTAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dick4 years ago
    Arasa nu mukozi wa Shitani. Ni ukumuhungira kure.
  • Melek4 years ago
    America ibonye umugisha ukomeye kuba umuhanuzi Imana yemera agiyeyo. Abari muri America muzamufate neza nk'umuhanuzi ni bwo muzabona ingororano z'abahanuzi (Matayo 10:41). Naho abavuga bo nibakomeze bavuge kuko na Yesu aramutse aje bamuvuga
  • Yannick4 years ago
    Ni umugisha ukomeye kubazitabira ibi biterane. Hahirwa abazumva uyu muhanuzi wukuri nzi ko ubuzima bwanyu buzahidurwa buzahabwa umugisha. Ni umuhamaya wuko Imana ivuga, iriho, kandi ikora. Much respect to the mighty man of God @Prophet Sultan Eric
  • Jean Baptiste4 years ago
    America irahiriwe ko Imana yoherejeyo umuntu wayo. Amahoro n'Imigisha ikubeho Man of God.
  • Umwiza4 years ago
    Imana ishimwe cyane ko imiryango yo kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi yose ikomeje gufunguka kuri wowe Muhanuzi w'Isumbabyose, amahoro n'imigisha bibe kuri wowe. Ubuzima bw'ab'aho ugiye buzahinduka nta kabuza.
  • Hakozimana jmv4 years ago
    uyu muhanuzi nuwo twahawe nimana NGO abwirize isi ubutumwa bwiza gusa icyomuzuho yahinduye ubuzima bwabantu benshi yakijije abarwayi benshi barwaye sida kanser uyu mushumba amahoro nimigisha bimubeho iminsi yose
  • Moses4 years ago
    Muraho neza bavandimwe, mubyukuri nakomeje kubona comments zitari nziza kuri uyu mu Pasteur kuburyo nabatamuzi badatinya kumuharabika nyamara ugenzuye neza usanga yaragiye afasha ubuzima bwa benshi guhinduka,ndamwifuriza gukomeza kwaguka Kandi Imana ishimwe cyane kubwe no kubwubuntu igiriye abanyamerika.
  • Emmanuel bateur4 years ago
    Amahoro nimigisha bibe kumushumba wacu; American murahiriwe cyane, ndabizineza
  • Jacky4 years ago
    Abajura n'abakozi ba shitani ni benshi. He is one of them. Be carefull my friends.
  • Leonard4 years ago
    Ni iby' ibyishimo kumva umukozi w' Imana asubiye muri America Imana ishimwe kuba yaraduhaye umuntu nka prophet Sultan ngo aze atumenyeshe Ubuntu bwayo tubonera mu kumeneka kW' amaraso ya Yesu. Ni ukuri nkurikije ibyo tubonera hano mu Rwanda harimo gukira kW' indwara zitandukanye harimo Sida, cancer ndetse n' izindi ntakabuza no muri America indwara zizakira. Gusa igishimishije cyane muribyo ni uko ubutumwa bwiza buzamamazwa binyuze muri we
  • Kayiranga4 years ago
    Nukuri ndumuhamya ko uyu ar'umukozi w'Imana nshingiye kuri Sida mugenzi wanjye aheruka kuza arwaye hanyuma akamusengera agakira n'abaganga bakabihamya nyuma y'imyaka umunani yarayimaranye! Ntakabuza Abanyamerika bazabona agakiza Bari bategereje ! Amahoro n'imigisha bimubeho Prophet
  • Arstide4 years ago
    Wowwww man of God America ibonye amahirwe yo kwakira umukiza nkawe amahoro nimigisha bikubeho
  • Anointed 4 years ago
    What are great blessing to the pple of USA, Hari ahantu muri bible Umwami yesu bamwise ko akoreshwa na abadayimoni (Belizebuli), iyi nkuru ninziza cyane naba pawulo ntago yicaraga hamwe! Impamvu bahawe amagambo, imirimo, gukora ibitangaza byari ukugira ngo basohoze ubutumwa bwa yesu kristo.. Prophet komeraza aho rwose ukize imitima yabenshi.
  • Fifi4 years ago
    Wouah We are so proud of you Father, Imana ishimwe kubwo gukira indwara no kumenyekanisha ubutumwa bwu buntu bwi Imana twaboneye mu mbabazi zi iteka twaboneye mu gitambo cya Kristo. Ndahamya ntashidikanya ko abantu bi Imana bazahabwa umugisha, I can testify gukira indwara nkuko nange nakize ari wowe unsengere. Amahoro ni migisha bikubeho iteka
  • Christophe4 years ago
    Imana ihabwe icyubahiro yaduhagurukije umuhanuzi ukiza n'amahanga
  • Sarah 4 years ago
    Iki nicyo gihe mugenderewe n'Imana muhawe Umugisha kubw'Umuhanuzi wayo iboherereje .ibyo mbizi neza kuva namubona ubuzima bwanjye bwarahindutse completely mwizeho bwinshiii sinshidikanya ko benshii batazabura kungiriraho Umigisha binyuze muri uyu mugabo .thx Master America muhawe Umugisha Please don't miss this opportunity
  • Diane4 years ago
    Amerika barahirwa kubonana n'umukozi w'Imana
  • Diella4 years ago
    Imana Ihe umugisha umuhanuzi wayo amahoro n'imigisha bimubeho Amerika murahirwa kumwakira muri uku kwezi muhawe umugisha mwinshiii
  • Chakam4 years ago
    Imana Ishimwe kubw'umugisha America igize, niba uriyo ntuzabure kdi niba ufiteyo family uzayibwire nta kwicuza kuzabaho. Amahoro n'Imigisha bibe ku Muhanuzi w'Imana
  • Nixy Niyikiza4 years ago
    Amerika irahirwa ko igenderewe n'Umuhanuzi ukomeye nkawe Daddy! Turashima Imana ko ikomeje kukwagurira amarembo yo kuvuga ubutumwa bwiza hirya no hino ku isi kugira ngo ibyadukijije bikize n'abandi. Kdi twiteguye kumva inkuru nziza z'ubuhamya bw'ibyo Imana izagukoresha muri iki gihugu cy'igihangange ku isi. Amahoro n'imigisha bikomeze kukomaho iteka!





Inyarwanda BACKGROUND