RFL
Kigali

Queen Darleen mushiki wa Diamond avuga ko yasetse cyane agatabarwa n’umukunzi we ubwo yabonaga indirimbo ya se

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/04/2019 16:40
1


Mu minsi yashize Mzee Juma Abdul, se w’umuhanzi Diamond Platnumz yashyize hanze indirimbo ndetse uyu mubyeyi yabaye nk’uterana amagambo n’umukobwa we witwa Queen Darleen.



Nyuma y’uko Mzee Abdul ashyize hanze indirimbo ye, umukobwa we Darleen, ubusanzwe yitwa Mwanajuma Abdul Juma, yaratunguwe aranumirwa cyane nk’uko urubuga rwa Kiss FM rugaragaza iyi nkuru, uwo mukobwa yabonye iyo ndirimbo ayohererejwe n’umuntu ubwo yari kumwe n’umukunzi we.

Uyu mukobwa avuga ko yasetse cyane ubwo yabonaga iyi ndirimbo ya se yitwa 'Umeniteka' kugeza ubwo yarwaye umutwe kuko ibyo yari ari kureba avuga ko byari bigoye cyane ko yabyirengera ati “Ubwo nayibonaga, narasetse hafi nk’amasaha abiri yose. Umukunzi wanjye yahise ansaba kurekera kuyireba.”


Queen Darleen yavuze ko yasetse bikabije abonye indirimbo ya se

Ubwo Queen Darleen uvukana na Diamond kuri se gusa yabazwaga niba hari ubufasha agiye guha se dore ko aba bombi bafitanye umubano utari mwiza igihe kirekire, yasubije ati “Oya! Nta gahunda mfitiye papa.”Si uyu mukobwa gusa, ahubwo n’uwari umugore wa Mzee Juma akaba ari nyina wa Diamond, uwo ni Sandra Sanura uzwi nka Mama Dangote, ku ndirimbo y’umugabo we yavuze ko yahoraga abibona anabizi ko azaba icyamamare mu magambo agira ati “Yarabyishe ubundi. Namubeshejeho nk’icyamamare. Yajyaga akunda kuririmba kandi yakundaga indirmbo z’Impinde.”

Na Esma, mushiki wa Diamond ubwo yabazwaga igitekerezo cye ku ndirimbo ya se yavuze ko atari iye ati “Si indirimbo ye, yayiririmbyemo ariko yaragerageje.” Ubwo Mzee Juma yashyiraga hanze iyi ndirimbo kandi, umuhungu we Diamond yamufashije kuyishyira kuri Social Media agira ati “Bice!”


Mzee Abdul Juma, se wa Diamond 

Uyu musaza Mzee Abdul, afite ikibazo cy’uburwayi bw’amavi yanasabye umuhungu we Diamond kumufasha mu buryo bw’ubushobozi ariko Diamond yasuzuguye cyane ubusabe bwe kandi uko bigaragara si ikibazo cya vuba. Ahubwo ibitangazamakuru byinshi byo muri Tanzaniya bigaragaza ko amafoto y’amaguru ye kuva mu myaka ishize atari ameze neza.

Kanda hano urebe indirimbo 'Umeniteka ya Mzee Abdul se wa Diamond

<iframe width="803" height="441" src="https://www.youtube.com/embed/kkUdC8HjlhA" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ishimwe Jado5 years ago
    Ndabakunda! Mukomeze Muduhe Amakuru Agezweho Ndabakurikira 5 kuri 5 Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND