RFL
Kigali

Rayon Sports yakoresheje ibihugu 5 itsinda APR FC i Huye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:12/02/2023 17:28
0


Igitego cya Ngendahimana Eric gifashije Rayon Sports gutsinda APR FC, bwa mbere mu myaka 3 ishize.



Umukino wa mbere ubereye i Huye uhuza Rayon Sports na APR FC, urangiriye mu gahinda gakomeye ku bakinnyi ba APR FC, abatoza, abayobozi ndetse n'abafana b'iyi kipe. Wari umukino witabiriwe ku buryo bwo hejuru kuko igice cya mbere cyagiye kurangira imyanya yo kwicaramo yuzuye.

Uko umukino wagenze

Ku isaha ya saa 15:02 nibwo umukino watangiye utangijwe na Bizimana Yannick wari rutahizamu mukuru wa APR FC, gusa Rayon Sports umupira yahise iwifatira. Rayon Sports yari yakoze impinduka mu kibuga aho igice cy'imbere cyose cyari kigizwe n'abanyamahanga, guhera kuri Musa Esenu, Ojera Joackim, Luvumbu na Esombe Leandre Onana. Rayon Sports yatangiye irusha APR FC kuko iminota 10 ya mbere yari yihariye umupira.

APR FC yari yambaye imyenda mishya irimo utubara tw'umweru n'umukara, aho mu gatuza harimo imirongo imanutse. Ku munota wa 10 Mbirizi Eric yabonye ikarita y'umuhondo ari nayo karita ya mbere muri uyu mukino, ku ikosa yari akoreye Ruboneka Jean Bosco.

Kuva ku munota wa 12' APR FC nayo yinjiye mu mukino, ariko amakipe yombi gushota mu izamu bikomeza kuba ingume. Ku munota wa 14 Rayon Sports yabonye Kufura, ku ikosa ryari rikorewe Byiringiro Lague wanateye kufura umupira ujya mu rukuta.

 

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Ishimwe Pierre

Omborenga Fitina

Buregeya Prince

Niyigena Clement

Niyomugabo Claude

Mugisha Bonheur

Ruboneka Jean Bosco

Manishimwe Djabel

Niyibizi Ramadhan

Byiringiro Lague 

Bizimana Yannick

Ku munota wa 19 Ganijuru Elie yakoze ikosa imbere y'izamu ubwo yacengaga agana mu izamu rye, umupira Manishimwe Djaber arawumwaka, ahita awukata ugana mu izamu, usanga Bizimana Yannick ariko gutereka mu izamu biranga. Ku munota wa 22 Rayon Sports yahushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira Luvumbu yahaye Musa Esenu areba izamu ndetse yigira imbere, ariko ateye ishoti umupira uca ku ruhande.

Umukino wakomeje gushyuha no gukomera, ku munota wa 26 Yannick Bizimana yarekuye ishoti rikomeye ari mu kibuga hagati, Hakizimana Adolphe akozaho inzara, umupira ujya muri koroneri.

Ku munota wa 33 Rayon Sports yabonye igitego ku mupira w'umuterekano watewe na Luvumbu usanga Ngendahimana Eric wateretseho akaguru, umupira Ishimwe Pierre awukoraho ukubita igiti cy'izamu uruhukira mu izamu. Rayon Sports yakomeje kurusha APR FC cyane cyane mu mipira y'imbere, kuko Onana na Luvumbu kubafata byari byagoranye.

Abafana bari bakubise buzuye 

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye Rayon Sports igifite igitego kimwe ku busa, Umusifuzi yongeraho iminota 2 nayo itagize icyo itanga, amakipe ajya kuruhuka Rayon Sports iri hejuru.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Hakizimana Adolphe

Rwatubyaye Abdul

Mitima Isaac

Mucyo Didier Junior

Ganijuru Ishimwe Elie

Ngendahimana Eric

Ojera Joackiam

Mbirizi Eric

Musa Esenu 

Luvumbu Heritier Nzinga

Esomba Leandre Willy Onana.

 

Mu gice cya kabiri APR FC yakoze impinduka, Manishimwe Djabel ava mu kibuga hinjira Ishimwe Fiston, naho Ishimwe Anicet asimbura Byiringiro Lague. Igice cya kabiri cy'umukino cyatangiranye imbara ziri hasi. APR FC yishyuzwaga igitego ntiyerekanye imbaraga zo kwishyura, ahubwo Rayon Sports yanyuzagamo ikagera imbere y'izamu ryabo kenshi.

Ku munota wa 55 Rayon Sports yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Onana, umupira uterwa na Luvumbu ariko Ishimwe Pierre awukuramo. Ku munota wa 60 Ngendahimana Eric yabonye ikarita y'umuhondo, ku ikosa yari akoreye Ishimwe Fiston. APR FC yakoze izindi mpinduka, Nshuti Innocent asimbura Bizimana Yannick, Mugunga Yves asimbura Niyibizi Ramadhan.

Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati, ariko abakinnyi ba Rayon Sports bakomeza kurangwa no kuryama hasi. Ku munota wa 75 Rayon Sports yakoze impinduka, Haringingo akuramo abakinnyi batatu aribo; Onana Luvumbu Nzinga na Mbirizi Eric, hinjira Ndekwe Felix, Iraguha Hadji na Kanamugire Roger.

Ku munota wa 80 APR FC yongeye ikora impinduka, Ishimwe Fiston wari wagiye mu kibuga mu gice cya kabiri yasimbuwe na Mugisha Gilbert, kubera ikabutura yari yagiyeho amaraso kandi nta yindi yari ihari.

Rayon Sports yakomeje kugenzura umukino yakoze impinduka ku munota wa 85, Musa Esenu wari wagize imvune ava mu kibuga hinjira Rudasingwa Prince. Iminota y’umukino yarangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa APR FC, umusifuzi yongeraho iminota 5 nabwo rubura gica, Rayon Sports yegukana amanota atatu.

Wari umukino wa mbere kuva mu 2019 Rayon Sports itsinze APR FC, kuko yaherukaga kubikora tariki 20 Mata 2019. APR FC igumye ku mwanya wa mbere n'amanota 37, As Kigali ku mwanya wa 2 n'amanota 36, inganya na Gasogi United Rayon Sports, na Etincelles FC.
Rwatubyaye yari yagarutse mu kibuga nyuma y'amezi afite imvune 

OLivier Karekezi afashe ku rutugu Juvenal baganira ku mukino 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND