RFL
Kigali

Rayon Sports yakuye amanota 3 i Bugesera igaruka mu rugamba rw'igikombe cya shampiyona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/05/2021 18:00
0


Rayon Sports yatsindiye Bugesera FC mu rugo ibitego 3-1 mu mukino yayirushije ku buryo bugaragara, isubira muri kuruse yo guhatanira igikombe cya shampiyona y'uyu mwaka.



Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera watangiye saa 15h30' usifurwa na Mukansanga Salima.

Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi aho ku munota wa 3 Sugira Ernest yakabaye yafunguye amazamu ku mupira yahawe na Mugisha Gilbert, ariko wenyine imbere y'izamu araserebeka arawuhusha.

Bugesera FC yahise ihindukirana Rayon Sports, aho ku munota wa 4' kuri Coup Franc yatewe na Kwitonda Alain, umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu.

Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga hagati ariko Bugesera igerageza uburyo bwo gufungura amazamu ariko umunyezamu Adolf ababera ibamba.

Abakinnyi ba Bugesera barimo Mugisha Francois Master na Raphael bakomeje kugenda baryama mu kibuga kubera utubazo tw'imvune, byatumye Master ku munota wa 26 asohoka mu kibuga nyuma yo kubabara ku libero cy'iburyo.

Nyuma y'uburangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports, ku munota wa 34 Ruvogoza Djihad yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cya Bugesera.

Abakinnyi ba Bugesera barimo Niyongira Danny na Kwitonda Alain bakomeje kugerageza gushaka igitego cya kabiri ariko Jean Vital Autega, Blaise na Niyigena Clement bakomeza guhagarara neza barwana ku izamu ryayo.

Rayon Sports ntiyacitse intege yakomeje guhiga igitego cyo kwishyura binyuze kuri Aurega, Manace, Mutatu na Sugira ariko uburyo bagerageje ntibubahire.

Ku munota wa 44 Aurega yateye ishoti rikomeye umupira ugarurwa n'igiti cy'izamu.

Ku munota wa 45' Luvumbu yakorewe ikosa na Raphael wahise uhabwa ikarita y'umuhondo, Rayon ubona Coup franc.

Coup franc yatewe neza na Luvumbu, Ruvogoza Djihad awukoraho, Manace asongamo yishyurira Rayon Sports igitego.

Amakipe yagiye kuruhuka anganya 1-1

Igice cya kabiri cyatangiye Bugesera FC igaragaza imbaraga zo gushaka igitego cya kabiri, aho Kwitonda Alain yahushije uburyo butandukanye bwo gutsinda cyane cyane ku guhuzagurika kwa ba myugariro ba Rayon Sports.

Rayon Sports yakomeje gukina nk'ikipe nkuru irema uburyo butandukanye bwo gutsinda igitego cya kabiri binyuze kuri Luvumbu, Manace, Aurega na Blaise ariko uburyo bahaye Sugira agenda abupfusha ibisa.

Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Gilbert wahawe umupira na Sugira, arazamuka acenga umunyezamu wa Bugesera atsinda igitego.

Rayon Sports yakomeje guhiga ikindi gitego cy'umutekano ndetse ihererekanya neza mu kibuga hagati kurusha Bugesera.

Luvumbu wazonze cyane ikipe ya Bugesera, yazamukanye neza umupira awukaraga imbere y'izamu usanga Mugisha Gilbert aho ahagaze ahita atsinda igitego cya gatatu ariko ahita agira ikibazo cy'imvune ku kuguru kw'indyo, asohoka mu kibuga.

Bugesera yashakishije uburyo yakwishyura ibitego yatsinzwe, ariko Rayon Sports ikomeza kuyishyiraho igitutu ishaka igitego cya Kane.

Iminota 90 y'umukino yarangiye Rayon Sports iri imbere n'ibitego 3-1, umusifuzi yongeraho iminota 4 itagize impinduka igira ku mukino.

Umukino warangiye Rayon Sports ibonye amanota atatu Ku ntsinzi y'ibitego 3-1.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Bugesera FC ibitego 3-1

Luvumbu yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego muri uyu mukino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND