RFL
Kigali

Rayon Sports yoherereje ubutumwa bukomeye APR FC mbere y’iminsi itatu ngo bakine

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/11/2021 20:58
0


Mu mukino utayigoye cyane, Rayon Sports yatsinze Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, iteguza APR FC ko igomba kurya iri menge ku mukino bafitanye ku munsi wa kane wa shampiyona uzakinwa mu minsi itatu iri imbere.



Rayon Sports yatsindiye Bugesera FC kuri Stade ya Kigali ibitego 3-1 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021, itanga ubutumwa bukomeye kuri mukeba wayo APR FC bazakina ku wa kabiri tariki ya 23 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali.

Bugesera FC yatangiye neza umukino ihererekanya neza mu kibuga ari nako igerageza kurema uburyo bw’igitego, aho iminota 15 yashize iyi kipe y’i Bugesera itanga icyizere ku bakunzi bayo ko ishobora kuza gutahukana umusaruro mwiza iwukuye mu mujyi wa Kigali.

Rayon Sports yaje kwinjira mu mukino itinze ariko izana imbaraga nyinshi zatumye icurika ikibuga itangira kurusha Bugesera gukina neza no kurema amahirwe y’ibitego, aho ku munota wa 36 Nishimwe Blaise yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere yatsindishije umutwe, umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ntiyamenya aho umupira wanyuze.

Ntabwo Rayon Sport yarekeye aho gusatira izamu rya Bugesera, aho yakomeje gushaka ibindi bitego biza no kuyihira ku munota wa 45 igice cya mbere kigana ku musozo, aho Onana Essombe yatsinze igitego cya kabiri amakipe yinjira mu karuhuko Rayon Sports iyoboye ku ntsinzi y’ibitego 2-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isatira cyane izamu rya Bugesera ishaka kwihaniza abanya-Bugesera babatsinda ibitego byinshi.

Nyuma y’ubufatanye bw’abakinnyi barimo Youssef, Onana, na Kevin, rutahizamu Elomanga yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu cyabonetse ku munota wa 76.

Ntabwo Bugesera yacitse intege kuko yakomeje kugerageza ihiga uburyo bwo kugabanya umwenda w’ibitego yari yatsinzwe, biza kuyihira ku munota wa 82 ubwo Rafael yatsindaga igitego cy’impozamarira cya Bugesera ari nacyo rukumbi yabonye muri uyu mukino.

Iminota 90 y’umukino yarangiye Rayon Sports yegukanye amanota atatu itsinze ibitego 3-1, byatumye igira amanota 7 mu mikino itatu ya shampiyona imaze gukinwa.

Rayon Sports yatanze ubutumwa kuri mukeba wayo w’ibihe byose APR FC bazakina ku wa kabiri tariki ya 23 Ugushyingo mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona, uzabera kuri Stade ya Kigali saa Cyenda zuzuye.

Rayon Sports XI: Bashunga Abouba, Muhire Kevin, Muvandimwe JMV, Ndizeye Samuel, Niyigena Clement, Nsengiyumva Isaac, Leandre Onana, Rhab Youssef, Steve Elomanga, Nishimwe Blaise, Nizigiyimana Karim Mackenzie

Bugesera XI: Nsabimana Jean de Dieu, Rucogoza Elias, Ekele Samuel, Kato Samuel, Mucyo Junior, Kagaba Obed, Rafael Olise, Chukwuma Odili, Niyongira Danny, Mugisha Didier, Sadick Sulley

Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu:

Rayon Sports FC 3-1 Bugesera FC

Etincelles FC vs APR FC (wasubitswe)

Etoile de l’Est 2-3 Musanze FC

Leandre Onana yatsinze igitego cyiza ku mukino wa Bugesera

Steve Elomanga yatsinze igitego muri uyu mukino

Rayon Sports iritegura APR FC bazakina mu minsi itatu iri imbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND