RFL
Kigali

Rubavu: Uwase Anne w'imyaka 16 yashyize hanze indirimbo ya mbere y'amashusho yise 'Ahagutse' anateguza izindi nyinshi-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/06/2022 9:37
1


Umuhanzikazi Uwase Anne utuye mu Karere ka Rubavu yashyize hanze indirimbo ya mbere y'amashusho yitwa 'Ahagutse' anatangaza ko hari izindi nyinshi yiteguye gushyira hanze mu minsi iri imbere.



Umunyempano mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Uwase Anne, yavutse mu mwaka wa 2006, ibisobanuye ko afite imyaka 16 y'amavuko. Asengera mu itorero rya ADEPR. Avuga ku rugendo rwe mu muziki yagize ati "Natangiye kuririmba kera bitewe n'umuryango navukiyemo basenga. Nkura ndirimba muri école de dimanche mbikunda cyane. Mu 2020 narwaye amara yo munda ngera kure cyane Imana inkura mu rupfu bituma numva nkunze Imana cyane". Kuri ubu Afite indirimbo yitwa "Ahagutse" ikaba yasohokanye n'amashusho yayo. 

Uwase Anne yabwiye InyaRwanda.com iyi ndirimbo ye ibwira abantu ko Imana ibaciriye inzira. Ati "Ubutumwa buyirimo ni ukubwira abantu ko Imana ibaguye kandi iciye inzira aho babonaga nta nzira ibagejeje 'Ahagutse'. Nyuma y'iyi ndirimbo hari n'izindi ndirimbo zizakurikiraho kandi nziza cyane bazakunda. Ndasaba abantu kunshyigikirana umutima uva ku Mana muri uyu murimo natangije. Abana bato nkanjye nibakurire ku birenge by'umukiza kuko ni we uzatugeza 'Ahagutse'".

Uwase Anne mu mashusho y'indirimbo ye "Ahagutse"

REBA HANO INDIRIMBO "AHAGUTSE" YA UWASE ANNE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonkuru farafji1 year ago
    EWANa uwase Ane ndabiz imana ibirimo kd ndabizi bizacamo kbc ubu ndi kumavi kbx





Inyarwanda BACKGROUND