RFL
Kigali

Rudolph Blaze Ingram w'imyaka 7 yaciye agahigo ko kuba ari we mwana wihuta cyane ku isi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/02/2019 10:43
0


Rudolph "Blaze" Ingram ku myaka 7 y’amavuko abasha kwiruka 100m mu gihe kingana n’amasegonda 13.48, umuvuduko usatira uwa Usain Bolt umugabo wa mbere ku isi mu kwiruka.



Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza uyu mwana yiruka nk’uguruka. Rudolph “Blaze” Ingram yegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru mu ntera ya 100 m mu cyiciro cy’abana. Yakoresheje igihe kiburaho amasegonda 3.39 ngo akureho agahigo gafitwe n’igihangage cyabikoze gifite imyaka 18.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Mail, uyu Rudolph ibihe bye biheruka mu marushanwa ashize, byarazamutse cyane ugereranyije n’ibyo yagize muri Kanama 2018, aho yakoresheje amasegonda 14 mu kwiruka 100m ndetse mu kwiruka 60m yakoreshaga amasegonda 8.69.

Kugeza ubu umuntu wa mbere ku isi mu gusiganwa ku maguru ni Umunyajamayika Usain Bolt, ufite agahigo kuko yegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru mu mujyi wa Berlin akoresheje amasegonda 9.58, Bivuze ko yari afite umuvuduko ungana 28.7 mi / h. (Miles per Hour ; Mile 1 ingana na 1.6 km)

Umubyeyi wa Rudolph yagize ati “ Biteye ishema kandi biranejeje cyane kuvuga ko umuhungu wanjye ashobora kuba ari we mwana uzi ku kwiruka mu bo mu kigero cye ku isi, kubera ukuntu abikunda, imbaraga zose yakoresheje mu myitozo zibonye inyishyu."

Ku bantu basaga 372 000 bakurikirana uyu mwana ku rukuta rwe rwa Instagram batangajwe kandi bishimira iki gikorwa gitangaje yakoze.

Src : Daily Mail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND