RFL
Kigali

Runanira Amza wa Bugesera FC yabuze umubyeyi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/02/2021 10:15
0


Myugariro w’ikipe ya Bugesera FC wananyuze mu makipe atandukanye arimo Rayon Sports na Marines FC, Runanira Hamza, yapfushije Se umubyara mu ijoro ryashize azize uburwayi.



Iyi nkuru y'incamugongo yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2021, ubwo byatangazwaga ko Al Hadji Runanira Saidi yitabye Imana azize uburwayi nyuma y’iminsi yari amaze mu bitaro agerageza kuvurwa ariko bikanga.

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Nyarugenge biherereye ahitwa ku Ryanyuma. 

Runanira Hamza, yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Vision FC, Marines FC, Rayon Sports na Bugesera FC akinira magingo aya.

Runanira Amza yakiniye Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND