RFL
Kigali

Rutsiro: Bosebabireba na korali Bethlehem bagiye guhurira mu giterane cyateguwe na Arise Rwanda Ministries

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/02/2019 10:57
0


Theo Bosebabirena na korali Bethlehem yo muri ADEPR Gisenyi mu karere ka Rubavu batumiwe mu giterane cy'ivugabutumwa kigiye kubera mu karere ka Rutsiro, kikaba cyarateguwe n'umuryango Arise Rwanda Ministries.



Ni igiterane cyiswe 'Fearless faith for the Gospel Festival' kizaba tariki 23-24 Gashyantare 2019 kikabera mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza. Darius Rukundo umuhuzabikorwa w'iki giterane yabwiye Inyarwanda.com ko kuri iyi nshuro batumiye Theo Bosebabireba ndetse na korali Bethlehem. Ni mu gihe mu giterane cy'umwaka ushize wa 2018 bari batumiye Israel Mbonyi, Bosco Nshuti na korali Bethlehem. 


Iki giterane kizajya kiba buri munsi kuva Saa munani z'amanywa, kibere i Boneza muri Rutsiro. Abazitabira iki giterane bazigishwa ijambo ry'Imana na Pastor Bob na Pastor Greg bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Pastor JD wo mu Rwanda. Buri mwaka umuryango Arise Rwanda Ministries ukora igiterane nk'iki cy'ivugabutumwa kikabera i Bunoneza aho banafite ibikorwa binyuranye biteza imbere abaturage bo muri ako gace.


Abitabiriye igiterane cy'ubushize bataramiwe na Israel Mbonyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND