RFL
Kigali

Rwamagana: Umugore n'umugabo bavuga ko babura uko batera akabariro barasaba ubufasha

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/06/2022 13:55
1


Umuryango wa Muhire Albert na Emertha Mbanzurugero batuye mudugudu wa Ryamirenge, Akagari ka Nkomangwa mu murenge wa Munyiginya, barasaba gufashwa bakabona inzu ituma bisanzura kuko iyo babamo ituma batabasha no kubona uko batera akabariro kubera kurarana n'abana ku buriri.



Uyu muryango uvuga ko bari mu cyiciro cya gatatu cy'ubudehe bakaba babeshwaho no guhingira abaturage kugira ngo babone amafunguro dore ko nta sambu bafite uretse ikibanza batuyemo.

Muhire Albert ufite imyaka 64 na Emertha bafite Abana babiri, umwana muto afite imyaka 2 naho umukuru afite imyaka 7. Avuga ko babangamiwe no kurarana n'abana mu kazu gato gafite amabati atatu gusa kandi kakaba gashaje ku buryo batabonye ubufasha kazabagwira.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Muhire Albert yagize ati" Kubaho biratugora kuko dutunzwe no gukora ibiraka byo guhingira abaturage. Ibibazo by'imibereho itari myiza dufite ubuyobozi burabizi, badushyize no mu cyiciro cya gatatu dusaba Gitifu w'Akagari ko baduhindurira icyiciro ariko ntibakiduhindurira."

Arakomeza avuga ko kurarana ku buriri bituma batabasha no gutera akabariro kuko baba batinya ko umwana wabo mukuru yumva ibyo bakora. Ati: "Turasaba ko ubuyobozi bwadufasha kuko nk'ubu imvura iguye ari nyinshi tugira ubwoba ko iyi nzi yatugwaho". 

"Kuba muri aka kazu ntabwo tuba twisanzuye njyewe n'umudamu ntabwo twakora ibyo umugabo akorana n'umugore kubera ko turarana n'abana ku buriri bitewe n'uko umukuru amaze kumenya ubwenge, tujya gutangira kubikora tukabona arumva tukabireka."

Mbanzurugero Emertha, umugore wa Muhire, asaba ubuyobozi kubafasha bakabona inzu ku buryo batabangamirwa no kubura uko batera akabariro. Ati: "Tubayeho nabi kuko turi abakene, uyu mugabo wanjye uko yabikubwiraga ntitubasha gukora ibyo tugomba gukora nk'umugabo n'umugore duhitamo kubyihorera kuko tubikora gake gashoboka nabwo ari ku manywa tubanje gushuka umwana tukamutuma ariko ari ukugira ngo turebe uko twigenza". 

Ati "Nabwo tubikora twikanga ko abana bafite kugaruka vuba. Baduhaye amabati n'umuganda bakatwubakira natwe twashobora kubona inzu yadufasha kwisanzura abana tutaryamye ku buriri bumwe."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Bwana Niyomwungeri Richard yabwiye INYARWANDA ko muri uwo Murenge bafite gahunda yo gufasha abatishoboye badafite amacumbi harimo nk'abafite inzu zishaje n'izindi zifite ikibazo.

Aragira ati: "Nta muturage n'umwe wo murenge wa Munyiginya udafite icumbi uzacikanwa nk'uko mubizi n'ahandi mu gihugu, mu murenge wacu rwakoze urutonde rw'abatishoboye, bafite ibibazo by'amacumbi kugira ngo turebe ko hari abakiyongera. Kuri urwo rutonde abaturage ba Ryamirenge nabo bari ku rutonde bazafashwa."

Niyomwungeri arakomeza avuga ko umuturage uri mu cyiciro cya gatatu bashobora kumuhindurira icyiciro binyuze mu nteko z'abaturage.

Aragira ati" Iyo umuturage ari mu cyiciro cya gatatu bikagaragara ko hari icyahindutse ku mibereho, icyo gihe inteko y'abaturage imuhindurira icyiciro agashyirwa no muri gahunda zifasha abatishoboye bitewe n'imyaka afite."


Baba mu nzu y'icyumba kimwe bakararana n'abana babo bikababuza gutera akabariro bisanzuye


Umwanditsi: Ngabo Justin - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • abdoul1 year ago
    How can I help this family? Reach me at my email and we can set up something!!





Inyarwanda BACKGROUND