RFL
Kigali

Rwanda Convention Bureau yasobanuye imikorere yayo mu gusigasira iterambere rirambye ry’igihugu ifatanyije na RDB

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/02/2019 7:07
0


Rwanda Convention Bureau (RCB) ni ikigo cyigenga gikorana bya hafi na Leta gishinzwe guteza imbere ubukeraruendo, inama, imyidagaduro n’ibijyanye n’imurikagurisha hagamijwe iterambere ry’igihugu muri rusange.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gashyantare 2019 ahazwi nka Camp Kigali mu mujyi wa Kigali, habereye ikiganiro n’abanyamakuru aho abahagarariye Rwanda Cinvention Bureau (RCB), abikorera ku giti cyabo ndetse na RDB bari mu batangaga ibiganiro bagarutse ku mikorere ya RCB mu ruhare rwayo ku iterambere rirambye ry’u Rwanda binyuze mu kayabo kinjizwa n’abakerarugendo, inama zibera mu gihugu, ibijyanye n’imyidagaduro ndetse n’ibirebana n’imurikagurisha ribaho mu nzego zitandukanye.

Zimwe mu ntego za RCB nk’uko umuyobozi mukuru wayo Mukazayire Nelly yabitangaje ni ukugira imikorere myiza kurushaho, kuzuza ibisabwa n’ibikenerwa byose mu nzego bashinzwe kureberera ndetse biteguye ko uyu mwaka wa 2019 wazarangira hari ibyumba by’inama bibasha kwakira nibura abantu ibihumbi icumi (10,000) ndetse no kubasha gukora idafashijwe gusa na Leta. Yagize ati “Nk’ikigo cyigenga gishinzwe kureberera ahabera amanama, ubukerarugendo, imyidagaduro n’imurikagurisha, kugeza ubu turacyafashwa na Leta binyuze muri RDB, ariko uko tugenda dukura, tuzaguka ku buryo mu myaka 5 tuzaba tubasha gukora twibeshejeho…Ubu twabasha kwakira abantu 5,000 ariko uyu mwaka uzasiga twabasha kwakira abantu 10,000.”

RCB

Mukazayire Nelly, Umuyobozi mukuru wa RCB yavuze zimwe mu ntego bafite harimo no gukura bakibeshaho batagendeye ku bufasha bwa Leta

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya RCB yavuze ko biteganyijwe ko mu yindi mijyi itari Kigali naho hagiye kujya hajyanwa inama zikomeye. Imwe mu mijyi bamaze gusuzuma imikorere yayo ni Rubavu kuko hamaze kugira ubushobozi, Musanze kuko hari n’ahantu nyaburanga abahakorera inama bakunguka bagasura aho hantu ndetse n’u Rwanda rukinjiza akayabo, hari kandi Nyagatare kubera hoteli iherutse kuhubakwa ndetse na Huye dore ko kubera Kaminuza y' u Rwanda ihari hanakorerwa ubushakashatsi.

RCB bakora uko bashoboye ngo babashe gusaranganya amasoko ku bafite amahoteri n’ibindi bikorwa remezo, kuko babinyujije ku rubuga rwabo (website) bagaragaza buri hantu hafite ubushobozi bwo kwakira amanama n’ibindi bikorwa bagatanga address ndetse bakanatanga ubusobanuro buhagije bwa buri hantu maze hakabaho amahitamo y’abateguye igikorwa. 

Kugeza ubu hamaze kwinjira Milliyoni 52 z'amadolari ya Amerika muri Milliyoni 74 z’amadolari ya Amerika bari bihaye nk'intego yo kuba bamaze kwinjiza bitarenze mu kwezi kwa 6 kwa 2019.

RCB
RCB yaganiriye n'abanyamakuru ku bikorwa byayo

Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yamubazaga zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu byo bakora, Mukazayire Nelly yagize ati “Imbogamizi dufite ni ugukora ibyo tugomba kandi dukwiye gukora (gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje gukora). Ingamba zirahari, uburyo burahari, twarabiteguye neza n’uko tuzabikora nta kigoye gihari turi kubishyira mu bikorwa ngo tubashe gutanga serivise nziza ku batugana, dukomeze gucuruza ibyiza dufite bitwinjirize bityo u Rwanda n’abanyarwanda dukore byihuse ku iterambere.”

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo~Inyarwanda.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND