RFL
Kigali

Ryan Kaji w’imyaka 8 winjije miliyari 24.6 Rwf yaje ku isonga muri 5 bakoreye amafaranga menshi kuri Youtube mu 2019

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/03/2020 16:17
0


Youtube ni urubuga rumwe rukumbi ruhemba menshi ku Isi. Ryan waruyoyeho menshi magingo aya ni umwe mu bakire bakiri bato ku Isi, gusa hari undi mwana umugwa mu ntege ufite imyaka 5 ukomoka mu Burusiya uri ku myanya wa 3 aho yinjije agera kuri miliyaridi 17 Rwf.



Magingo aya abantu benshi ku Isi bari kwinjiza amafaranga menshi bitandukanye n'uko byahoze kera kuko ubu akazi kenshi ni agasaba ubwenge kurusha imbaraga cyangwa ubumenyi bwinshi nk'uko byahose mu myaka yatambutse.

Youtube iri mu mbuga nkoranyambaga ziri guhemba agatubutse binyuze mu mikorere y'abakoresha uru rubuga. Amafaranga uru rubuga rutanga ni ayo rukura mu kwamamaza ibikorwa by'abashoramali hifashishijwe amashusho abantu bashyira kuri uru rubuga.

Kaji yinjije agera kuri miliyoni $26 ahwanye na miliyari z’amanyarwanda zigera kuri 24.62, uyu ni we uyoboye uru rutonde. 

Menya urutonde rw’abantu 5 bahembwe agatubutse ku Isi mu 2019   

5.  Jeffree Star - miliyoni $17(Miliyaridi 16.1Rwf)

Iyi ni channel ikorwaho na Jeffrey Lynn Steininger Jr  ari we wamamaye nka Jeffree akaba yaramamaye mu biganiro by’amashusho akora kuri iyi Youtube channel. Ibyinshi muri byo biba byiganjemo ibyerekana uko ibirungo by’ubwiza (make up) babyitera ndetse n’ibindi bitandukanye bijya gusa nabyo. Iyi channel ikurikirwa n'abagera kuri miliyoni 17.5.

4. Rhett and Link - miliyoni $17.5(Miliyaridi 16.57Rwf)

Iri ni itsinda rigizwe n’abantu babiri nk'uko amazina abyerekana, channel yabo yitwa Good Mythical Morning, aba bakaba ari abasitari ku rwego rwo hejuru kuri Youtube. Ubwamamare ndetse n’amafaranga binjiza amenshi bayakura mu kiganiro bakora cyitwa Good Mythical Morning aho baba bereka amwe mu mayeri akoreshwa mu buzima butandukanye. Bafite abantu babakurikirana bagera kuri miliyoni 16.2

3. Anastasia Radzinskaya - miliyoni $18(Miliyaridi 17.04Rwf)

Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka igera kuri 5, aturuka mu gihugu cy’u Burusiya akaba ari umwana wakunze kugira ikibazo kijyanye n'imivugire. Akenshi amashusho ashyira ku rukuta rwe ni amugaragaza ari gukina na se umubyara. Youtube channel ye yitwa Like Nastya. Afite abantu bamukurikira bagera kuri miliyone 49.1.

2. Dude Perfect - miliyoni $20(Miliyaridi 18.95Rwf)

Dude perfect ni itsinda rigizwe n’abantu bagera kuri 5. Aba bagabo akenshi ibintu bakunze kwerekana kuri channel yabo ni amacenga aba mu mukino wa Ping pong, gusa babikora mu buryo busekeje cyane ndetse n'utundi tuntu turimo amacenga ajyanye n’ibintu bitandukanye byiganjemo iby’ikoranabuhanga. Channel ya Dude perfect ifite abantu bayikurikira bagera kuri miliyoni 49.6.  

1. Ryan Kaji - miliyoni $26 (Miliyaridi 24.62Rwf)

Ryan ni umwana w’imyaka 8 ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba afite nyina ufite inkomoka muri Vietenum naho se akaba aturuka mu Buyapani. Uyu mwana yatangiye umwuga wo gukora nk'umu Youtubers kuva mu 2015 ni ukuvuga ko yatangiye afite imyaka 3. Amashusho uyu mwana yerekana kuri iyi channel ye aba yibanda ku bikinisho by'abana. Kaji afite abantu bamukurira umunsi ku wundi (subscribers) basaga miliyoni 23.

Kugira ngo Kaji yinjire muri uyu mwuga yari asanzwe afite nyina wakoraga akazi k'ubwarimu nyuma aza kukavamo yinjira mu byo gukora kuri Youtube. Nyuma y’imyaka 4 akora ni bwo uyu mwana yaje ayoboye urutonde rw'abantu bakoreye amafaranga menshi ku isi bayakuye kuri Youtube.  

Src: Forbes.com, netimperative.com, cbsnews.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND