RFL
Kigali

Shining Stars yakoze igitaramo cy’imbyino zizihiye benshi, Apôtre Masasu atanga inkunga yo kugura imodoka-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/08/2019 11:36
1


Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu yatanze inkunga yo gushyigikira urugendo rw’iterambere ry’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana. Yatanze iyi nkunga binyuze mu mbyino n’imikino Shining Stars yakoze mu gitaramo gikomeye “Slaves of Worship”, cyabaye mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 18 Kanama 2019.



Iki gitaramo cyiswe “Slaves of Worship” cyabereye muri Evangelical Restoration Church, Paruwasi ya Masoro, cyaririmbyemo Shining stars, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, James&Daniella, Shining Dancers Masoro, Tehillah Dawn Ministries, Shekinah Drama Team na Worship Team, Christian Irimbere na Arsene Tuyi

Shining Stars yashinzwe mu 2004 ni ku nshuro ya kabiri itegura iki gitaramo; muri uyu mwaka yisunze amagambo yo muri Bibiliya aboneka mu Gitabo cy’Abaroma 6.18 hagira hati “Maze mubatuwe ku byaha, muhinduka imbata zo gukiranuka.’’

Shining Stars mu mbyino zigezweho za Kizungu:

Shining Stars igizwe n’urubyiruko rurenga 50. Sendashonga Lionel na Uwase Deborah bari abasangiza b’amagambo muri iki gitaramo bavuze ko Shining Stars yanyuze mu rugendo rutoroshye kugira ngo babe bafite aho bageze.

Bavuze ko iri tsinda mu gutangira ryagowe no kubona imyambaro bifashisha mu mukino ariko ko hamwe n’Imana bakomeje gukotana kugeza uyu munsi nabo bakaba ari bamwe mu bafasha abandi n’ubwo inzira ikiri ndende.

Iri tsinda ryaserutse ku rubyiniro mu myambaro inogeye ijisho! Abari muri iki gitaramo banyuzwe n’ivugabutumwa ryabo mu bihe bitandukanye babakomera akaruru k’ibyishimo n’amashyi y’urufaya babaha ikaze ku ruhimbi rwanyuzeho benshi mu bakozi b’Imana.

Mu mbyino za kizungu iri tsinda ryacurangiwe n'abasore batatu umwe kuri gitari base, undi kuri gitari ‘accoustic’ n’undi wacurangaga ingoma. Mu miririmbire ryafashishijwe n'abasore babiri ndetse n'abakobwa babiri.

Mu gice cya mbere iri tsinda ryaserukanye abasore bambaye amapantalo y’ibara ry’umukara, umwenda ukoze nk’ishati ufite amabara y’imirongo harimo kandi abasore bakenyeye Kinyarwanda.

Ni igice cyaranzwe no kubyina indirimbo za kizungu ziri mu rurimi rw’Icyongereza, izo mu rurimi rw'Igiswahili n’izindi. Nyinshi mu ndirimbo babyinnye zikoreshwa henshi mu ivugabutumwa, uburyo bajyanishaga byizihiye benshi bari muri iki gitaramo bituma bishimirwa.

Shining Stars mu ndirimbo za kizungu yanyuze benshi

Mu gice cya kabiri iri tsinda ryitwaje abakiri bato bari hagati y'imyaka itanu n'irindwi. Uburyo abana bana bajyanishaga mu mashyi no mu mudiho byakoze ku mitima ya benshi mu rubyiruko bari bakoraniye muri iki gitaramo aho kwinjira byari Ubuntu.

Muri iki gice kandi, Shining Stars yanakinnye umukino ushushanya kuva mu by’isi ahubwo ugakurikira Imana. Uwakinnye ari umukungu, yavuze ko afite buri kimwe cyose ariko yabaswe n’irari ry’amaso, ko yinezeza mu buryo bwose ariko ko adafite amahoro yo mu mutima.

Mugenzi we yamubwiye ko nta wundi wamukura mu bubata bw’isi ahubwo ko asabwa gukurikira Umwami n’Umukiza. Yanamubwiye ko Yesu ari inzira y'ukuri kandi ko abohora ababoshye akabazanira ibyishimo mu buzima

Umuyobozi wa Shining Stars imaze imyaka irenga 15 mu ivugabutumwa, Jake Kezi, yatangarije INYARWANDA ko batambukije uyu mukino muri iki gitaramo kuko bashakaga kubwira abitabiriye ko ubutunzi bwo ku isi atari bwo bukenewe kandi ko butadanga amahoro.

Ati “…Hari abantu bibwira ngo kuba afite ibifatika ni bwo afite amahoro. Kuba umuntu yaba n’umukene ni bwo wagira ibibazo. Ni ukuvuga ngo kugira Yesu ni bwo buryo bwonyine bwakubatura ukabohoka. Naho ubundi ibintu bifatika biraza bigashira. Bibiliya irambwira ngo ‘ibintu byose bizashira uretse ijambo ry’Imana’.

Muri iki gitaramo Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu wanabwirije abacyitabiriye yatanze icya cumi; avuga ko ari amafaranga yo gutera inkunga Shining Stars kugira ngo ikomeze gukora umurimo w’Imana. Yavuze ko Shining Stars isanzwe ifite imishinga myinshi ikora irimo gusura abarwayi, gufashanya hagati yabo n’ibindi.

Avuga ko nibura buri mwaka bashobora gukoresha arenga Miliyoni eshatu ariko ko hari umushinga iri tsinda ryatekereje gukora ushobora gutwara agera kuri Miliyoni 6 Frw avuga ko atanze icya cumi ku mafaranga azakenerwa yo kugura imodoka izajya ikodeshwa ikinjiriza Shining Stars.

Yavuze ko iri tsinda ryatangijwe atabyumva ariko ko uko iminsi yagiye yicuma yabonye umusaruro waryo, ati “Uyu munsi ndabishimiye wallah (soma warahi).” Intumwa Masasu yatanze indangururamajwi ku bakozi b’Imana n’abandi bitabiriye igitaramo batanga uko bifite bubakira ubushobozi Shining Stars.

Jake Kezi Umuyobozi wa Shining Stars yabwiye INYARWANDA, ko bafite byinshi byo gukora bibasaba amafaranga umunsi ku munsi ariko ko batoroherwa no kubona amafaranga yo kubikemura.

Yavuze ko bitabira ubukwe, bakabyina ahantu hatandukanye ariko bakazitirwa n’ikibazo cy’amikoro. Yavuze ko batekereje gukora umushinga wajya ubazanira inyungu buri munsi ku buryo ayo amafaranga yabasha gukemura ibibazo bya buri munsi.

Ati “Twifuje gukora umushinga uzatuma hari amafaranga twinjiza buri munsi akadufasha mu mirimo ya buri munsi. Yakwifashishwa mu buryo bwa ‘transport’, kujya mu bigo by’amashuri, kugura imyambaro yacu no kugira ngo tubashe gutegura ibitaramo nk’ibi.”

Apotre Joshua Masasu mu gitaramo cya Shining Stars; bamushyimye bikomeye kuba yarabafashije mu rugendo rw'ivugabutumwa riciye mu mbyino

Jake Kezi yavuze ko amafaranga azava muri iyi mushinga wo kugura imodoka izajya ikodeshwa banatekereza kuyifashisha bafasha bagenzi babo bavuka mu miryango itarabonye ubushobozi bwo kubarihira ngo bige Kaminuza.  

“Ni ‘business’ ikiri mu bitekerezo turifuza gukora umushinga w’imodoka yajya ikodeshwa ikajya yinjiza amafaranga ari uko ikodeshweje tukabonamo amafaranga akajya kuri konti y’itsinda Shining Stars agakemura ibibazo byose byacu.”

James na Daniella bishimiwe bikomeye muri iki gitaramo “Slavers of worship”:

Daniella yavuze ko afite ishimwe kuri we kuba aririmbye muri iki gitaramo kandi ko we n'umugabo bazagaruka. Yaserutse yambaye ikanzu ndende ya Pink n'inkweto z'umukara, abari mu gitaramo bati yambaye ‘neza’.

Umugabo we James, yari yambaye ikoboyi y'ubururu, ishati y'umukara yarengejeho ikote n'inkweto z'umukara. Mu gihe gito bamaze mu rugendo rw'umuziki bakunzwe cyane mu ndirimbo "Mpa amavuta" na "Nkoresha" bahereyeho muri iki gitaramo. Aba baririmbyi bishimiwe mu buryo bukomeye ubwo baririmbaga 'Nkoresha'.

Iyi ndirimbo bayiteye barikirizwa ndetse benshi bari muri iki gitaramo bamaze kuyimenya n’ubwo hashize igihe gito isohotse. Daniella n'umugabo we James ni abahanga mu majwi barahuza bikizihira benshi. Baririmbye bafashwa na benshi bitabiriye iki gitaramo gusubiramo indirimbo yabo "Mpa amavuta".

Daniella ni umuhanga mu ijwi uburyo ahuza n'abari mu gitaramo akanoza ijwi bigaragaza ko 'Gospel' yungutse umuramyi w'umuhanga."Mpa amavuta" ni indirimbo iterwa abari mu gitaramo bakavuza akaruru k'ibyishimo, bagakoma amashyi abandi bagahaguruka.

Iyi ndirimbo imaze kurebwa n'umubare munimi ku rubuga rwa YouTube. Ni indirimbo yifashishwa henshi mu ivugabutimwa. Amagambo ayigize ahembura imitima ya benshi. Hari aho baririmba bati " Nsukaho amavuta menshi atemba nk'umwuzure mpore naka ngeze igihe uzazira".

Iyi ndirimbo yishimiwe bikomeye n'abari muri iki gitaramo bayiririmbye kuva itangiye kugeza basoje. Baririmbye benshi bashyize ikiganza mu kirere basaba Umwuka Wera kubamanukira, isojwe bakoma amashyi y'urufaya. Daniella yaririmbaga abivanga n'amagambo y'ubuhanzi.

Iki gitaramo kandi cyaririmbye Irimbere Christian waririmbye indirimbo "Obrigado" yishimiwe mu buryo bukomeye. Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati "Ko wanyemeye ntari uwo kwemerwa".

Arsene Tuyi yaririmbye muri iki gitaramo yishimirwa mu buryo bukomeye

Arsene Tuyi wakunzwe mu ndirimbo “Umujyi w’amashimwe” muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo “Calvary” imaze umwaka umwe isohotse. Ni indirimbo yateye arikizwa yishimirwa bikomeye ava ku rubyiniro benshi batabishaka.

Patient Bizimana yaririmbye indirimbo "Ndaje" asoreza ku ndirimbo "Excess Love" ya Mercy Chinwo. Ni indirimbo izwi na benshi hashingiwe ku kuba yararirimbwe n'umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kandi ukunzwe.

Iyi ndiririmbo yafashije benshi kugira ibihe byiza, benshi bayibyinnye biratinda abandi bashyira amaboko mu kirere bashima Patient Bizamana wabahesheje umugisha. Iyi ndirimbp ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 39.

Serge Iyamuremye muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo “Biramvura” yateye Apotre Masasu agahaguruka akabyinira Imana bigatinda. Uyu muhanzi kandi yanasanganiwe ku ruhimbi n’itsinda rya Shining Stars ryamufashije gushimisha benshi, igitaramo gisozwa uko.

Shining Stars mu gitaramo yakoreye i Masoro




Jake Kezi Umuyobozi wa Shining Stars

Shining Stars yahesheje benshi umugisha

Daniella na James bishimiwe bikomeye mu ndirimbo "Mpa amavuta"


Becky Rocsi ukora kuri RTV mu kiganiro RTV Sunday Live ni umwe mu bagize Shinig Stars


Imyambarire ya Shining Stars yari inogoye ijisho

Abakiri bato bakorera Imana

Iki gitaramo kitabiriwe n'umubare munini w'urubyiruko

Sendashonga Lionel na Uwase Deborah nibo bayoboye iki gitaramo

Umuhanzi Arsene Tuyi wakunzwe mu ndirimbo "Umujyi w'amashimwe"

Wari umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana


Serge Iyamuremye ukunzwe mu ndirimbo "Biramvura"

Apotre Masasu yavuze ko Shining Stars yatangiye atabyumva neza ariko ko amaze kubona umusaruro wabo

Serge na Patient Bizimana nabo batanze amafaranga yo gufasha Shining Stars

Patient Bizimana mu gitaramo cya Shining Stars


Kanda hano urebe andi mafoto menshi:

AMAFOTO: Mugunga Evode-INYARWANDA ART STUDIO

KANDA HANO UREBE DANIELLA NA JAMES BARIRIMBA INDIRIMBO "MPA AMAVUTA"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Clement4 years ago
    Ah!! Ndabona no munsengero naho huzuyemo entertainment, ndabona abarimbuka ari benshi cyane!! Birababaje cyane kubona abantu bibwira ko ari " abakristo cg ngo bakijijwe" nyamara na Yesu Kristo biyitirira ntibamuzi kuko baramumenye ntibakora ibyo bakora. Ni ukuri koko ibyo Yesu Kristo avuga muri Matayo 7:13 " munyure mu irembo rifunganye, kuko urembo ari rigari n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo Ni benshi". Aba Bantu bari mu nzira mini barikurimbuka bari kuba entertained bakabeshywa ko bakijijwe nyamara umujinya w'Imana uri kuri go. Nkaho babwiwe kwihana no kuva mu byaha no kwizera Yesu Kristo ari we mukiza wenyine wabanyabyaha ariko se babibwirwa nande?ko nabiyita ba apotre batazi Yesu Kristo ahubwo ari ikicyuka gusa barimo?? Birababaje cyane ko Kristo azababwira atijyeze abamenya ko muri inkozi zibibi. Umuntu yagenewe kubaho rimwe nyuma hakaza urubanza, mwihane muve mu binyoma by'idini muze mu ijambo ry'Imana ry'ukuri(bible alone) apana ibinyoma by'ubupfu





Inyarwanda BACKGROUND