RFL
Kigali

"Siporo y’iwacu ni ibirori bitegurwa ni mugoroba bikaba ejo" Bamporiki asaba gushyira imbaraga mu muco

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/04/2019 13:20
0


Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Hon. Bamporiki Edouard asanga umuco ukwiye gushyirwamo ingufu kurusha siporo kuko ari wo muterankunga. Avuga ko atatinda cyane kuri Siporo ahubwo yashakisha imbaraga zijya mu muco zirema ishyaka mu byanyarwanda zigashaka umurage w’abakurambere.



Mu kiganiro yagiranye na Radio/TV10 kuri iki cyumweru tariki 28 Mata 2019, Bamporiki yagaragaje ko kuba siporo hari ibihugu itunze ku isi byatewe n’uko yabanje kuba umuco, ashimangira ko mu Rwanda siporo atari umuco ahubwo ko ari' ibirori bitegurwa ni mugoroba bikaba ejo'.  

Yavuze ko umukino w’amagare mu Rwanda uko iminsi ishira indi igataha ugenda uba umuco ari nayo mpamvu abakinnyi bawo baharanira intsinzi. Ati "Muri za siporo zose tuzi…Ufashe nk’igare, igare sinzi ukuntu ba Bayingana (Umuyobozi wa Ferwacy) babikoze na Federasiyo y’amagare ariko bafite ukuntu rigenda riba umuco," 

Akomeza avuga ko ibyo muri Siporo yo mu Rwanda ari ibintu bihora bitungurana. Yatanze urugero avuga ko bitumvikana kuba umukinnyi yava muri Amerika agahurira n’abakinnyi ba Amavubi ku kibuga bakajya gukina mu mahanga. Yibaza niba uwo mukinnyi yaba yabashije kuruhuka no kumenya abo bagiye gukinana.

Yagize ati  “Umuntu akava muri Amerika ngo aje gukinira Amavubi agahurira n’ikipe ku kibuga bakajya gukina mu mahanga ukibaza uyu muntu se ubundi yaruhutse. Uyu muntu se yamenyanye na bo bagiye gukina. Ntabwo ushobora kujya ku rugamba abo murujyanyeho mutaziranye, murarasana iyo mugezeyo,’  

We abona umuco ukwiye gushyirwamo ingufu kuko ‘mu muco habamo siporo ariko mu muco nta siporo ibamo’.  Ati "Iyo ubanje ngo siporo n’umuco. Twarabibonye igihe gishije ko umusaruro utabaye mwiza ariko icyatuma byose bigenda neza n’uko umunyarwanda wese aho ari atekereza umuco. Umuco wacu kugira ngo uwumve neza ubundi ni ibintu bitatu ni umurage, ni ibihangano n’ibava mu muhango."

Yavuze ko umupira atari uw’abayobozi, abadepite n’abaminisitiri ahubwo ko ari uw’abanyarwanda, ashimangira ko ari siporo ihishemo ubumwe, ishyaka, ubukungu …   

Tariki 19 Ugushyingo 2019, Depite Bamporiki yanditse kuri Twitter anenga umusaruro w’ikipe y’igihugu, Amavubi avuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kurera abato, bitari ibyo ngo byaba bimeze nko kugereka amagorofa ku inzu itagira ibyuma.

Icyo gihe yagize ati “Umutsindo Amavubi twabonye, ahwanye n’intsinzi twashatse. Kugira ngo tugwize ibyishimo rusange nihashyirwe imbaraga mu gutoza Ingamba y’Ibirezi n’Imbuto “Abato”. Ibitari ibyo twaba tumeze nk’abifuza kugereka amagorofa ku nzu itagira ibyuma, amabuye n’isima.” 

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15, Bamporiki yavuze ko Amavubi azatanga ibyishimo ku banyarwanda ‘umunsi yaretse gukina akinjira mu mwuka wo guhiganwa’.

Bamporiki yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu muco kurusha siporo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND