RFL
Kigali

Sobanukirwa imikoreshereze y’amazina na nimero zihabwa imihanda n’amazu i Kigali

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:30/04/2020 12:37
0


Amazina y’imihanda ni bimwe mu bintu abantu bifashisha mu gusobanukirwa amerekezo y'aho bashaka kujya bifashishije amazina na nimero by’imihanda n’amazu zibiranga. Muri iyi nkuru urasobanukirwa uburyo warangira ukuzaniye ibicuruzwa n'ibyo kurya muri iki gihe cya Guma mu Rugo ukoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho (Ordering).



Abatwara ibinyabiziga, abacuruzi ndetse n’abaguzi, bavuga ko gukoresha imihanda mu Rwanda bikiri imbogamizi kuri bo kubera ko bitoroshye kumenya aho ugiye cyangwa ujyanye ibintu (ibicuruzwa) ugendeye ku inomero ziranga imihanda n’amazu mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali. Mu nyandiko ducyesha Pionners of Surveying for Serving Society (PSSS), tugiye kugufasha gusobanukirwa ubu buryo.

Icyorezo cya Covid19 (coronanvirus) cyagwiriye Isi ndetse kiri no kuyizahaza muri rusange, bituma ibikorwa byinshi mu bihugu bitandukanye bihagarikwa. Muri ibyo bihugu harimo n’u Rwanda rumaze ibyumweru bigera kuri bitanu (5) ruhagaritse ibikorwa hafi ya byose ndetse n'imipaka yose yarafunzwe. Uretse ibikorwa bimwe na bimwe nkenerwa ni byo byemerewe gukora, ariko ibindi byose ubu byarahagaritswe bitewe n’ingamba zo kwirinda COVID19. 

Ku isonga ry’ibyahagaritswe ku isi harimo ingendo rusange muri za bus, imoto, indege ndetse na Gali ya moshi n'ibindi. Mu Rwanda hagaragara umubare munini w'abakoresha ibinyabiziga rusange ndetse n’ingendo zo kuri moto, izi ngendo zarahagaritswe, Magingo aya, hari ibigo ndetse n’abikorera bari gukora akazi ko gucuruzi kuri murandasi bakajyana mu ngo ibyo batumwe n'abakiriya.

Mu duce dutandukanye twa Kigali, amazu n’imihanda byahawe inomero n’inyuguti zibiranga byihariye kuri buri nzu cyangwa umuhanda runaka. Gusa haracyari ikibazo cy’uko abaturage benshi batabisobanukiwe neza. Urugero rw’uko biba byanditse: (4KG 624 ST) ibi bisobanura 4: inzu ya kane uhereye Iburasirazuba ujya Iburengerazuba (East-West) cyangwa uva mu Majyepfo ujya mu Majyaruguru (South-North).


Imihanda yo mu mujyi wa Kigali yiswe amazina mu buryo bukurikira: KG (Kigali Gasabo), KN (Kigali Nyarugenge), KK (Kigali Kicukiro). AVE: Umuhanda w’Akarere, RD: Umuhanda munini (National Road), ST: Agahanda gato (Streets). 

Nk'uko twabivuze haruguru reka dufata urugero: (4KG 624 ST) biba bisobanuye ko ari inzu ya kane (4), iri mu karere ka Gasabo (KG), ku gahanda gato ka 624 (624 ST).

ICYITONDERWA: Ushobora gusanga umuhanda wanditseho KN kandi ubona ari mu karere ka Gasabo bikaba byagutera kwibaza impamvu. Ibi nta kibazo kirimo kuko icyo biba bisobanuye ni uko uwo muhanda utangirira mu karere ka Nyarungenge (KN).


Dushingiye ku nkuru y’ikinyamakuru The Newtimes yo kuwa 17/03/2013 igaragaza ishyirwaho ry’inomero ziranga imihanda ndetse n’amazu mu mujyi wa Kigali ko umujyi wa Kigali wari ufite intego yo gushyiraho inomero ndanga kuri buri nzu ndetse n’umuhanda.

Gusa haje kugaragaramo imbogamizi zatewe n'uko habayeho kongeramo imihanda mishya muri iki gihe hari kubakwa ibikorwa remezo byinshi mu mujyi. Ibi byatumye inomero ndanga z’imihanda zidakurikirana ku murongo nk'uko byari biteganyijwe mu gihe cy'inyigo y’umujyi wa Kigali. Ibi bigira ingaruka ku inomero ndanga z’amazu n’imihanda muri rusange.

Ubu buryo bwo kugendera ku inomero ndanga z’amazu ndetse n’imihanda kugira ngo umenye neza aho ujya, ntibihagije dushingiye ku mbogamizi twabonye haruguru. Ni muri urwo rwego itsinda rya Surveying for Serving Society (PSSS) ryavuze ko haramutse hongewe amakorodone (Geographic Coordinate) ari zo longitude na latitude bigaragaza neza aho inzu iteretse (iherereye) byafasha umuntu kumenya neza aho ugiye nta kuyobagurika.

Izi korodone (Coordinates) uzikoresha mu gihe ufite telephone ngendanwa igezweho (smartphone) cyangwa mudasobwa maze ukabihuza (Connecting) na Interineti warangiza ugakoresha apurikasiyo (Application) ikoroheye nka WhatsApp, GPS Navigator, Google go  cyangwa Google map. Mu gihe utarabikoresha na rimwe GPS ya telefone idafite internet yerekana ko uri i Silicon Valley ahazwi ko ku cyicaro cy’ikoranabuhanga.

Surveying for Serving Society (PSSS) ducyesha iyi nkuru ni itsinda ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyarungenge muri program ya Surveying and Geomatics Engineering. Aba banyeshuri bafite inzozi zo gufasha umuryango nyarwanda gukemura ibibazo n’indagamiturire nk'uko Abimana Anathole ushinzwe udushya muri iri tsinda n’Umuyobozi Mukuru waryo Ngiruwosanga Bienvenu babitangaza dore ko bavuga ko bafite byinshi byo gukora mugihe bazaba basoje ishuli. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND