RFL
Kigali

Sosiyete ya Amazon irashinjwa gushyira hanze amakuru y’ibanga y’abakiriya bakoresha ibikoresho byayo

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:21/12/2018 15:02
0


Abakiriya bakoresha ibikoresho bitanga serivisi zitandukanye byifashishije ijwi ry’umuntu buzwi nka Amazon Alexa, bamaganye iyi sosiyete nyuma yo gushyirirwa hanze amajwi yabo y’ubuzima bwite.



Amazon Alexa ni uburyo bukoreshwa na buri wese abwira iki gikoresho kizwi nka Amazon Echo kugira ngo kimuhe serivisi akeneye zirimo nko kumukinira imiziki, gushaka urubuga runaka kuri internet kugura ibintu bitandukanye wifashishije ijwi ryawe.

Byagiye bivugwa ko Amazon ikoresha utu twuma yumviriza amajwi y’abantu uko amajwi akoreshwa hirya no hino ku isi. Hari amakuru avuga ko avuga ko aya majwi abikwa hamamijwe kuzamura ireme ry’uburyo utu tumashini twumva abakiriya bayo.Tekereza uramutse warashyize utu twuma hose mu nzu yawe hose ku buryo ijwi ryose ryumvwa n’utu twuma, nyuma ukumva amajwi yawe yose yoherejwe abandi kandi benshi.

Ibi ni byo byabaye ku mugore wo muri leta zunze ubumwe z’Amerika ubwo yisangaga ahamagawe abwirwa ko agomba kuzimya Amazon Echo kuko amajwi ye yari akumva n’abandi bantu amahirwe yagize ni uko harimo inshuti ye .Ibi byamenyekanye ubwo umuntu umwe yari asabye amajwi ye yafashwe n’iki gikoresho cya Amazon Echo akohererezwa amajwi 1700 y’umuntu atazi yari afite amakuru ahagije ku buryo buri wese yashoboraga kumenya nyir’ayo makuru.

Isosiyete ya Amazon yari yabanje kwanga kugira icyo ibivugaho ,imaze kumenya ko inkuru igiye kushyirwa hanze yemeye ko habaye ko kwibeshya ihita inasimbuza ibi bikoresho uyu mugore yari afite ibindi bishya.

Jeff Bezos

Jeff Bezos umuherwe wa mbere ku isi nyiri Amazon

Src: The guardian.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND