RFL
Kigali

SPENN Rwanda igiye guteza imbere umukino wa Basketball ihereye kuri Espoir BBC yateye inkunga ya Miliyoni 15 Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/05/2021 16:18
0


SPENN Rwanda ni kompanyi igiye kuzuza imyaka 3 ikorera mu Rwanda, ikaba yarafunguye imiryango mu 2018. Iyi kompanyi yakoze 'poduct' yitwa SPENN hamwe I&M Bank mu buryo bw’imikoranire. Iyi product itanga serivise zijyanye no kwakira no kohereza amafaranga, kugura amazi, umuriro w’amashanyarazi, ama unite yo guhamagara n’ibindi kandi ku buntu.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gicurasi 2021 iyi kompanyi SPENN Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Espoir BBC azamara umwaka aho muri aya masezerano bemeje gutera inkunga ingana na miliyoni 15 Frw iyi kipe ya Basketball iri mu zihagaze neza mu Rwanda. Uretse iyi kipe ya Espoir BBC bateye inkunga, SPENN bafite intego yo guteza imbere Basketball mu Rwanda mu buryo burambye.

Norbert Haguma Umuyobozi Mukuru wa SPENN

Muri uyu muhango wabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo, Umuyobozi Mukuru w'yi kompanyi Norbert Haguma yasobanuye icyatumye bahitamo guteza imbere umukino wa Basketball mu Rwanda bahereye ku ikipe ya Espoir BBC.

Yagize ati ”Ni ubwa mbere tugiye gukorana n’ibijyanye na sport yo mu Rwanda, nyuma yo kureba neza twabonye y'uko Espoir ariyo kipe dushaka gukorana nayo. Twashigiye cyane ku buryo Espoir ifite abakinnyi bayikunda ikaba ifite ubuyobozi bukora neza kandi twizera y'uko mu minsi iri imbere izashobora na none gutera imbere kurushaho”.


Thierry Umukozi wa SPENN ushinzwe iyamamazabikorwa

Umukozi wa SPENN Rwanda, Thierry wayoboye iyi gahunda yunze mu ry’uyu muyobozi avuga ko iyi kompanyi yitegereje ikabona iyi kipe bateye inkunga ikomeye kandi afite abafana benshi ku buryo aribyo byatumye bifuza ko bakorana kugira ngo abakunzi ba Espoir BBC bakoreshe SPENN hanyuma muri kwa kuyikoresha byungukire iyi kipe. 

Mu bigize amasezerano bashyizeho umukono ni uko buri muntu ushyize SPENN muri telefone ye agatangira kuyikoresha yifashishije ijambo ritumira ”Espoir” iyi kipe izajya ihita ihabwa amafaranga 500 Frw kuri buri muntu. Bishatse kuvuga ko n’abafana b’iyi kipe babonye uburyo bwo gutera inkunga ikipe yabo binyuze mu gukoresha SPENN. Nibaba benshi, SPENN nayo izabyungukiramo.


Ibi kandi binajyanye neza na gahunda y’igihugu cy'u Rwanda yo guteza imbere siporo ikabyara amafaranga. Ni amahirwe abafana babonye yo kwongerera ubushobozi ikipe yabo ya Espoir BBC. Visi Perezida wa Espoir BBC, Albert wasinye mu cyimbo cy’umuyobozi mukuru yavuze ko yishimiye ubu bufatanye ashimangira ko buzabaha ubushobozi bugiye kunganira ubwo bari bafite ku buryo adashidikanya ko iyi kipe igiye kugaruka ku mwanya mwiza nk'uko byahoze.


Albert Visi Perezida wa Espoir ubwo yashyiraga umukono ku masezerano

Muri uyu muhango, Madamu Mugwaneza Pascale, Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda mu mwanya yahawe w’ijambo yagize ati ”Munyemerere mvuge mpagaze kubera ko ndumva mfite ibyishimo byinshi, Espoir ni imwe mu makipe yadufashije kuzamura urwego no guha urubyiruko rwacu rw’u Rwanda gukunda umukino wa Basketball”.


Umuyobozi wa SPENN ubwo yashyiraga umukono ku masezerano

Yakomeje avuga ko iyi kipe yatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere uyu mukino wa Basketball ukunzwe n'abatari bacye mu Rwanda bityo ko kuba yabonye abaterankunga bishimishije cyane na cyane ko inatanga umusaruro mu ikipe y’igihugu ya Basketball. Yongeyeho ko icyo yaburaga ari ubu bushobozi bayongereye.

Madamu Pascale Mugwaneza yagize ati ”Kuri twebwe rero turabyishimiye cyane turabashima". Yashimangiye ko ubu bufatanye buzatuma uyu mukino ukomeza kurushaho kumenyekana ukarushaho gukomera no gukundwa ndetse no gutera imbere udasize n'abawukina.


Umuyobozi wungirije w'ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda MadameuPascale Mugwaneza 

Yasabye Espoir kuzabyaza umusaruro amahirwe yabonye ku buryo izitwara neza mu mikino ya shampiyona igiye gutangira mu minsi iri imbere. SPENN yatanze moto nshya ku munyamahirwe wayikoresheje cyane, yasabye abanyarwanda gukomeza gukoresha serivise batanga. Ku wifuza gukoresha SPENN biroroshye kandi nawe amahirwe ejo yagusekera.


Aka kanya nawe Downloading SPENN ukoresheje Google Play cyangwa se ubundi buryo bukoroheye hanyuma iyesitare ujye ahanditse sign up uhitemo igihugu hanyuma ushyiremo numero yawe ya telefone [nimero yose ikorera mu Rwanda] hanyuma ushyiremo amazina yawe ari ku ndangamuntu baguhe aho ushyira umubare w'ibanga, wongera uwemeze, nyuma yaho urahita ubona ubutumwa bukubwira ngo “take me to my account“ ubundi ukomeze ukurikize amabwiriza.


Norbert Mwanangu Umuyobozi Mukuru muri I&M (Rwanda) Plc ushinzwe ishami rya 'Retail and Digital Experience' ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa


Umuyobozi Mukuru wa SPEEN ubwo yaganiraga n'itangazamakuru


Abanyamakuru babonye umwanya wo kubaza


Uyu musaza yahawe moto nk'uwakoresheje cyane SPEEN 

HITAMO NEZA WOHERA, UBIKUZA AMAFARANGA KU BUNTU UKORESHEJE SPENN NAWE AMAHIRWE AGUSEKERE!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND