RFL
Kigali

Sports Room: Bugesera FC ihamya ko itatsinzwe na Musanze iyirusha ahubwo ko ikibuga yise igishanga ari cyo nyirabayazana – VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/11/2021 21:02
0


Ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda 2021-22, hagaragaye udushya dutandukanye twasize bamwe mu byishimo abandi mu marira bitotomba, harimo n’ibyabereye ku kibuga cy’ubworoherane i Musanze byatumye benshi bacika ururondogoro.



Mu mukino wagaragayemo imvura idasanzwe, Musanze FC yatsindiye Bugesera i Musanze ibitego 3-1, umukino umunyamabanga wa Bugesera FC, Sam Karenzi ahamya ko ikipe ye itari kwitwara uko yitwaye iyo bakinira ku kibuga kizima kitari igishanga.

Mu kiganiro Sports Room kigaruka ku busesenguzi ku ngingo zitandukanye, uyu munsi kiribanda ku byaranze umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda 2021-22 yagaragayemo udushya twinshi.

Hanze ya Afurika, Manchester United yazukiye kuri Tottenham, mu gihe Arsenal ikomeje urugendo rw’imikino irindwi idatsindwa, Barcelona na Juventus zikwiye amasengesho.

Lionel Messi ashobora gusubira muri FC Barcelona, yaba ajyanwe n’iki?

KANDAHANO UKURIKIRE IKIGANIRO CYOSE GIKUBIYEMO AMAKURU ASESENGURANYWE UBUHANGA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND