RFL
Kigali

Tarama Africa Festival: Urubyiruko rusoza kaminuza rwibukijwe kudacika intege - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:21/12/2019 15:23
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2019 ni bwo Tarama Africa Festival yabaga ku nshuro yayo ya mbere, ihuza abanyeshuri baturuka muri za kaminuza zo ku mugabane wa Afurika. Kuri iyi nshuro umuco wo muri Afurika y'Iburasirazuba ni wo wasusurukije abari bitabiriye ndetse baganirizwa no ku cyo bakora nyuma y'ubuzima bwa kaminuza.



Tarama Africa Festival itegurwa na RCPI  ihuriro ry'abanyeshuri ba kaminuza y'u Rwanda bafite intego yo guteza imbere umuco no kwihangira imirimo mu rubyiruko rusoza za Kaminuza. Kuri iyi nshuro urubyiruko rwitabiriye rwaturukaga mu bihugu bitandukanye, ari byo u Rwanda, Uganda, Zambia, Nigeria, Burundi, Kenya, Zimbabwe na Ivory Coast.

Abari bitabiriye baganirijwe ku kiganiro cyari gifite intego yo kumenya neza icyo bakora nyuma yo kuva mu buzima bwa Kaminuza. Aha hatanzwe ibiganiro n'abantu bagiye batandukanye ndetse bagize ibikorwa by'ingirakamaro ku banyarwanda. 

Amb.Joseph Habineza ni umwe mu baganirije uru rubyiruko urugendo yagize kuva arangije kaminuza kugeza ubu. Yabibukije kudacika intege ndetse n'icyo bifuza kuzakora ntibazakangwe n'imbogamizi bazahura nazo. 

Yagize ati: "Hari byinshi biba mu buzima bwa muntu gusa ntimugacike intege. Mwese muzi ibyabaye mu Rwanda ariko ntabwo twigeze ducika intege none igihugu kiri gutera imbere. Nize ibyerekeranye n'ikoranabuhanga gusa inzozi zanjye zari gukora mu byerekeranye no kumenyekanisha ibikorwa (Marketing)."


Amb. Joseph yakomeje avuga ko yari afite icyifuzo cyo kuzayobora ikigo mbere y'uko agira imyaka 40 gusa ibyo ari kubigeraho muri iyi myaka. Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga nterankunga ishami ry’u Rwanda (ActionAid Rwanda), Uwamariya Josephine, yaganirije urubyiruko ku rugendo rwe nyuma yo gusoza kaminuza abibutsa ko ntawuzabategurira ahazaza habo uretse bo.   


Yavuze ko iwabo bifuje kumushyingira akirangiza kaminuza gusa bikaba bitari mu byifuzo bye, kuko muri we yari afite intego yo kuvugira abagore. Yasangije uru rubyiruko ko intego y'ubuzima bwe bwari kugirira ubuvugizi abagore. Avuga ko yabirwaniye kugeza aho yabwiye ababyeyi be ko icyo ashaka ari ugukomeza kwiga ndetse n'amasomo yibanda kuri sosiyete bakwanga kumushyigikira akabarega mu nzego za Leta. Ubwo bumenyi yize bwamufashije kubukoresha  mubyo yifuje kuva kera.

"Gutegura iri serukira umuco twifuzaga kurema mu rubyiruko kwishimira umuco w'iwabo cyane ko ari kimwe mu mwihariko w'igihugu kiba gitandukaniyeho n'ibindi, tujya gutangiza iyi Festival twifuzaga kujya dutegura iserukira muco rihuza urubyiruko rwo mu bihugu by'iburasirazuba bw'afurika, uburengerazuba cyangwa n'ahandi, ariko kuri iyi nshuro twifuje kubahuriza hamwe bose ahubwo twerekana umuco wo muri afurika y'uburasirazuba." - Christian Uwayo washinzwe RCPI 


Christian Uwayo avuga ko imyaka ine ishize uyu muryango wabo ukora ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko bakora ibikorwa bishingiye ku muco w'iwabo. Yavuze ko intego zabo zigenda zigerwaho nk'uko insanganyamatsiko kuri iyi nshuro yabivugaga  aho yagiraga iti "Nubwo dufite imico itandukanye tuyikoreshe mu kuduhuza".


Iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya mbere, ryitabiriwe n'abanyeshuri bari gusoza za kaminuza mu bihugu binyuranye


Benshi bihizihiwe


Abanyarwandakazi basusurukije abitabiriye iki gikorwa mu mbyino ya kinyarwanda


Abarundi basusurukije abari bitabiriye


Itsinda ry'abanyeshuri ba kaminuza ya Dar Es Salaam









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND