RFL
Kigali

TechFocus: Sobanukirwa uburyo warinda amabanga yawe kuri WhatsApp ukoresheje urutoki (Fingerprint)

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:29/02/2020 13:28
0


Umunyarwanda ati ”Kure ni munda”. Muri iyi minsi ubu ikibazo cy'ingutu ni umutekano w'amakuru. Ni kenshi umuntu ashobora gufata telefone yawe agahita yiruka ajya kuri WhatsApp agamije kumenya abo muvugana n'ibyo muvugana. Menya uburyo warinda WhatApp yawe ukoresheje Fingerprint.



Ikigo cya Facebook.Inc gifite mu nshingano ishami ryacyo WhatsApp umunsi ku wundi gihora kirajwe ishinga no kunoza imikorere n'ubwo akenshi birangira bigeze kwa wa mugani w’umunyarwanda ugira uti ”Abirinzi bajya inama n’inyoni zijya indi migambi” kuko hari benshi baca mu rihumbye iki kigo bagahungabanya umudendezo w'abakiriya bacyo. Ntabwo ibyo tugiye kubabwira ari ibyaje uyu munsi gusa ushobora kuba utari uzi ko ushobora kurinda whatsApp yawe ukoresheje urutoki ibizwi nka fingerprint.

Menya inzira wanyura ubikora


             

1.      Fungura Whatsapp nurangiza ujye hejuru iburyo ukande ku tudomo 3 duhari

2.      Kanda ahanditse Setting

3.      Uhitemo ahanditse Account

4.      Ukande ahanditse Privacy

5.      Urebe hasi ahantu handitse Fingerprint

Aha ngaha benshi kubera tuba tutarabihisemo haba hariho disabled gusa iyo ukanzeho uhita ubona ahantu bakwereka ko ugomba gukora unlock. Ibi byose iyo birangiye bahita bagusaba gushyira urutoki ahantu usanzwe ukoresha Fingerprint mu gufungura WhatsApp yawe.

Icyitonderwa: Ibi byose bikorwa ku muntu ufite telefone isanzwe ikoresha Fingerprint niba atari yo ufite ntibyakunda  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND