RFL
Kigali

TECNO yashyize ku isoko telefoni nshya Spark 3 y’ikoranabuhanga ryisumbuyeho icyesha amafoto

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/04/2019 11:24
4


Ikigo gikora kikanacuruza telefoni zigezweho, TECNO Mobile, cyamuritse ku mugaragaro telefoni nshya yashyize ku isoko, Spark 3 n’iyigwa mu ntege Spark3 Pro, zifite ikoranabuhanga ryisumbuyeho, zigacyesha amafoto, zikaba nyambere mu kubika umuriro.



Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba w’uyu wa kane tariki 18 Mata 2019, muri Onomo Hotel, cyitabiriwe na bamwe mu bayobozi muri Tecno Mobile, abafanyabikorwa, abanyamakuru ndetse na bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 bifashishijwe mu kumurika izi telefoni.

Spark3 n’iyigwa mu ntege Spark3 Pro zifite ikirahure kinini cya gifasha mu kwishimira ibyo ureba. Zifite umubyimba muto, byinshi bikenerwa muri telefoni birikora. Ikorwa hibanzwe kuri camera, iyo ufashe ifoto ntabwo bisaba ko uyihindura cyangwa se ibizwi nka ‘edit’ kuko bihita byikora.

Ifite ubushobozi bwo gufata ifoto ikwereka mbere (before) na nyuma (after) kandi birikora.  Ushobora kuyifashisha ufata ifoto mu ijoro ikaza isa neza wifashishije ‘Night mode’ n’izindi ushobora kwifashisha kugira ngo ugire ifoto zisa neza. Ifoto ufashe hari izuba ryinshi, camera yayo iyindura neza ukayibona isa neza.

Ingano y’umubyimba wa ‘screen’ w’iyi telefoni ingana na 6.2”. Uburyo igaragara imbere urebeye kuri ‘screen’ ingana na 88%. Spark3 ifite camera ebyiri z’inyuma, imwe ifite megapixels 13 indi ikagira megapixels 2.  

Spark 3iIfite ROM ya 16 GB ( Ibika ibintu mu buryo bw’igihe kinini) , ikagira RAM ya 2GB (Ibika ibintu mu buryo budahoraho).

Spark 3 Pro ifite ROM ya 32GB  (Ububiko bw’Igihe kirekire), ikagira RAM ya 2G  (Ububiko bw’igihe gito). Mu rwego rw’umutekano w’amabanga yawe ushobora gushyiramo ijambo banga (password) wifashishije isura yawe.

‘Flash’ y’imbere itanga urumuri  ufata amafoto ushobora kongera urumuri rwayo cyangwa se ukarugabanya mu gihe ubona ko uri gufata amafoto atari meza. Spark3 n’iyo byakoranywe Spark 3, zifite Android ingana 9.

Telefoni zashyizwe ku isoko harimo izifite amabara ry’umukara, ifite ibara risa na zahabu, iy’ibara ry’umutuku, ubururu…

Edwin Vita Ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Tecno Mobile.

Edwin yabwiye INYARWANDA, ko Spark ya mbere bayishize ku isoko mu 2017, mu 2018 basohora Spark 2, ubu basohoye Spark 3 n’iyo byakoranywe Spark3. Yavuze ko uko zagiye zishyirwa ku isoko zirutanywa mu bijyanye n’ububiko, uburyo zifatamo amafoto n’ibindi.

Yavuze ko Spark 3 na Spark 3 Pro zifite umwihariko w’uko zishobora kumarana umuriro amasaha 12. Yagize ati “…Spark 3 ifite ubushobozi bw’uko yamara amasaha 12 uyivugiraho utarongeramo umuriro. Iyi telefoni ubaye utarimo kuyivugiraho ishobora kumarana umuriro amasaha 350 itarazima.”

Yashimye abakiriya ba Tecno Mobile banyuzwe n’ibicuruzwa ibagezaho. Ati “ Ikintu cya mbere nashima ni abafatanyabikorwa ari bo bakiriya bacu kugeza ubu. Tecno ifite abakiriya benshi, barayikunda kandi barayishimiye.

“Kandi natwe tubizeza ko tuzahora tubazanira telefoni z’agaciro atari ukuvuga ngo ni amafaranga gusa ahubwo na bo zibababereye. Urabizi ko abanyarwanda bamaze kugera kure tugomba rero kubazanira ibyiza bahora bishimira,”

Yavuze ko kugeza ubu Tecno Spark 3 na Spark 3 zamaze gushyirwa ku isoko kandi ko ziboneka ahantu hose hari iduka rya Tecno. Ku isoko, Tecno Spark 3 iragura amafaranga 98,000 Frw; ni mu gihe Tecno Spark 3 Pro igura amafaranga ibihumbi 10, 5000 Frw.

Tecno Mobile yashyize ku isoko Spark 3 n'iyigwa mu ntege Spark 3 Pro.

Tecno Mobile imaze kugizwa ibigwi….

Tecno Mobile igeze ku rwego rwo gukorera mu bihugu birenga 50 muri Afurika n’ahandi. Imaze kugira ‘smartphone’ iri muri eshatu zigurishwa cyane ku isoko ryo muri Afurika. Ku rwego rw’isi ikaba mu icumi za mbere zigurisha ‘smartphone’.

Ifite amaduka arenga ibihumbi 13 ushingiye ku mibare yatangajwe mu 2018, aya maduka yose ararangura kandi agacuruza telefoni. Ifite abantu bayisura ku mbuga nkoranyambaga zayo barenga Miliyoni 10 ku Isi. Aba ni abasura bagatanga ibitekerezo, bakamenya amakuru ya yo umunsi ku munsi…

Tecno ifite gahunda yo gukomeza gutera imbere no kwagura isoko binyuze mu gukorera i Burayi inyuze mu masoko mato aciciritse ikagera no mu masoko manini yo muri Amerika y’Amajyepfo.  

Urugendo rwa Tecno  mu ntambwe idasubira inyuma..,

Mu 2006 nibwo Tecno yashinzwe ‘Umushinwa George Zhua. 2009 Tecno yatangiye gukora ishyira ku isoko ibicuruzwa byabyo. 2011  Tecno yashyize ku isoko telefoni za mbere kandi izigurisha muri Afurika zifite ‘sim card’ ebyiri.

Mu 2017  Tecno yakoze kandi igurisha ‘smartphone’ zafashe umwanya wa mbere ku masoko yo ku mugabane wa Afurika kugeza mu 2018… ikomeje urugamba rwo kwagukira ku masoko y’i Burayi no muri Amerika y’Amajyepfo.

Tecno ifitanye amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Manchester City. Tecno ikorera ku ntego igira iti “Mutekereze byagutse dukorere hamwe hagamije guhaza isoko mpuzamahanga’ [Think Globally Act Locally]. Buri gikoresho cyose cya Tecno uguze unahabwa garanti y’amezi 13.

Samuel Umukozi wa Tecno asobanura ibijyanye n'urugendo rwa Tecno kugeza uyu munsi.

Rwema Denis Umujyanama wa The Mane.

Uyu muhango witabiriwe n'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye...

Bamwe mu bakozi ba Tecno.

Umunyamakuru akaba n'Umunyawenya, Nkusi Arthur wari uyoboye uyu muhango yanyuzagamo agatera urwenya.

Yasobanuraga imikorere ya Spark 3 n'iyo byakoranywe Spark 3 pro.

Iyi telefoni iraboneka ku maduka yose ya Tecno Mobile.

Andi mafoto menshi kanda hano:

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntakirutimana Jean claude4 years ago
    mujye mushyiraho nibiciro bya telephone zanyu
  • Musangamfura sixbert4 years ago
    Iyo uguze ticno spark3 kugi bataguha anti block na pishete njye ko nayiguze ntibabimpe bimeze gute? Gusa irabikora pe
  • Umutoni January4 years ago
    Ese phone irenze muri Tecno irikugura angahe ese niyihe
  • Umutoni January4 years ago
    Nishimira cyane ibyiza mukomeza kutugezaho kd turabemera tuzagumya kuberekako tubafana kd tubakunda





Inyarwanda BACKGROUND