RFL
Kigali

Tianwen-1: Bwa mbere mu mateka Ubushinwa bwohereje icyogajuru ku kwezi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:23/07/2020 14:54
0


Igihugu cy’u Bushinwa ni kimwe mu bihugu biri gukora iyo bwabaga ngo byigarurire Isi binyuze mu ikoranabuhanga rihambaye. Nyuma y'uko mu 2011 bohereje icyogajuru mu Isanzure bafatanyije n’ u Buruziya bikanga, kuri iyi nshuro u Bushinwa bwohereje ikitwa Tianwen-1 bisobanuye ibibazo ku ijuru (Questions to heaven).



Tianwen-1, ni icyogajuru cyoherejwe mu Isanzure aho gifite misiyo yo kugoga kugeza kigeze ku kwezi. Ubusanzwe mu mateka y’u Bushinwa biravugwa ko ari ubwa mbere bwohereje icyogajuru ku kwezi, gusa ntabwo ari uko butari bwagerageza ahubwo icyabayeho ni uko bwakoranye n’u Burusiya bukohereza ku kwezi icyogajuru kitwa cyitwa Yinghuo-1 aha hari mu mwaka wa 2011 bikarangira umugambi nyakuri wo gukura amakuru mu isanzure utagezweho.  

Biravugwa ko iki cyogajuru kizamara iminsi 90 kuri uyu mubumbe. Umuhanga akaba n’umushakashatsi mu kigo cy’u Bushinwa gishinzwe iby’ubumenyi, Bao Weimin, yatangaje ko impungenge bafite ari uko bisa n’ibigoye ku kuba iki cyogajuru kizabasha kuzazana amakauru biteze kuko bishobora kunyura mu nzira zirenze eshatu kandi bigatwara igihe kiri hagati y’iminota igera kuri irindwi cyangwa umunani.

Nk'uko twabivuze haruguru, iyi nshuro ni iya kabiri u Bushinwa buri kugerageza gukora ubushakashatsi kuri uyu mubumbe ukunzwe kwitwa utukura ”Mars”. Mu mwaka wa 2011, u Burusiya bwakoranye n’u Bushinwa maze bwohereza mu kirere icyogajuru cyitwa Yinghuo-1. Gusa kubera ibibazo by’ikoranabuhanga, byaje gutangazwa ko iki cyogajuru cyaburiwe irengero.

Ku rundi ruhande, biravugwa ko iki cyogajuru cyoherejwe kuri uyu munsi ku isaha mpuzamahanga ya GMT ya 12:41 A.M, iki cyogajuru biteganyijwe ko kizabasha gukura amakuru menshi yerekeye ibibera mu isanzure cyane cyane ibyo ku kwezi, izuba ndetse n’ibijyanye n'ihindagurika ry’ikirere n’imiterere y’ubutaka.

Nk'uko amateka abyerekana, igihugu cyohereje icyogajuru bwa mbere mu isanzure ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1964 gusa mbere y’uyu mwaka u Burusiya bwari bwaragerageje kugerayo byaranze. Magingo aya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buruziya ni byo bihugu bimaze kugera ku kwezi inshuro nyinshi.

Ubushinwa bwihaye intero y’icyerecyezo 2025, bikaba buteganya kubyaza umusaruro isanzure kurusha ibindi bihugu binyuze mu mugambi wabwo wo kubaka mu isanzure igice gikorerwamo ubushakashatsi, kikanagenzura ibyogajuru.

Nk'uko ikigo gishinzwe ubushakashatsi bw’isanzure cyo mu Bushinwa giherutse kubitangaza, baherutse gukora imbarutso y’ibyogajuru iruta ibindi byose (rockette) yitwa “Chang-Zheng 5B”, iyi izajya yikorera toni 22.

Src: space.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND