RFL
Kigali

Tony yasohoye indirimbo ‘Inama z’Uwiteka’ yakomoye ku bafata agakiza nk’ibisanzwe-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/03/2019 13:26
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ernest Tony Ndungutse yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Inama z'Uwiteka’ yayanditse ashingiye ku byo abona muri iyi minsi, aho abantu bafata agakiza nk’ibisanzwe.



Mu gihe amaze mu muziki, Tony amaze gukora indirimbo ‘Ku musaraba’, ‘Nzamusanganira’ n’izindi. Asanzwe asengera mu Itorero ry'Abadiventiste b’Umunsi wa karindwi riherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Yabwiye INYARWANDA ko kwandika iyi ndirimbo ‘Intama z'Uwiteka’ yashingiye ku byo abona muri iyi minsi. Yagize ati “ Indirimbo 'Intama z'Uwiteka' nayikoze ngendeye ko nabonaga muri iki gihe hari abantu bafata agakiza nk’ibisanzwe.

“Nyamara kuvukira mu Isi kwa kristo ni gahunda yateguwe neza ni ijuru kandi ni nkuru nziza ku munyabyaha kuko ni cyemezo cyafashwe kubera ko isega rikuru (Satani) ryari rimaze kwigarurira intama z'Uwiteka Yesu rero yaraje atanga ubugingo bwe ngo agarure izo nzimizi.”

Amajwi (Audio) yatunganyirijwe muri Capital Record na Fazzo, amashusho (Video) yakozwe na Fayzo Pro. Tony muri 2000 yari umutoza w’imiririmbire muri korali zitandukanye nka; Paradizo nshya SDA Horebu, Ni cos vas dis apecas Muyunzwe, Gorden way etak Kimisagara n’izindi.

Tony washyize hanze indirimbo 'Inama z'uwiteka'.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'INTAMA Z'UWITEKA' YA TONY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND