RFL
Kigali

Tonzi yagiye mu Buholandi mu birori azaririmbamo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/03/2019 17:55
0


Umuhanzikazi Uwitonze Clementine waryubatse nka Tonzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, yagiye mu Buholandi ku mugabane w’Uburayi aho azaririmba mu birori ‘International Women’s Day’ byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, bizaba tariki 16 Werurwe 2019.



Tonzi ari mu bahanzi bamaze igihe kinini bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yagiye ategura ibitaramo bitandukanye n’ibindi byinshi byari bigamije guteza imbere umuziki uha ikuzo Imana. Yakunzwe mu ndirimbo nka : ‘Humura’, ‘Wambereye Imana’, ‘Sijya muvako’, ‘Humura’ n’izindi nyinshi.

INYARWANDA ifite amakuru ahamya ko uyu muhanzikazi yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2019 yerekeza mu Buholande mu birori ‘International Women’s Day in Netherland’ byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, ategerejwemo.

Tonzi yagiye mu Buholandi.

Ibi birori “International Women’s Day in Netherland” byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore byateguwe na na kompanyi Iby’iwacu, bizaba tariki 16 Werurwe 2019 , bibere ahitwa The Hague muri Hoteli Hilton.

Tonzi aheruka gutegura igitaramo ‘Spread Love Christmas’ yatumiyemo umuhanzi Mariam wo mu Bubiligi. Iki gitaramo cyari kigamije kwishimana n’abana bafite ubumuga mu minsi Mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Tonzi yatumiwe mu Buholandi.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND