RFL
Kigali

Tonzi yasohoye indirimbo nshya 'Amatsiko' yasohokanye n'amashusho yayo yafatiwe i Burayi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/01/2019 21:11
0


Uko Tonzi yasoje umwaka wa 2018 akora cyane ni nako atangiye umwaka wa 2019 mu mbaraga nyinshi dore ko magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Amatsiko' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni amashusho yafashwe ndetse atunganywa na Producer Julien Bmjizzo mu gihe amajwi yatunganyijwe na Didier Touch.



Iyi ndirimbo 'Amatsiko' ni yo ya mbere Tonzi ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2019. Tonzi yabwiye inyarwanda.com ko amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe i Burayi mu gihugu cy' u Bubiligi. Yakomeje avuga ko ari indirimbo iri kuri album ye ya 7 yitwa 'Akira'.

Yavuze ko yizeye ko iyi ndirimbo izahindura byinshi mu buzima bw'abantu bazayumva n'abazayireba ndetse bakagomorerwa imigisha ituruka mu ijuru. Muri iyi ndirimbo, Tonzi aririmbamo ko afite amatsiko y'umunsi uzaba uruta iyindi yose. Avuga ko umunsi uzamunezeza cyane ari umunsi azabona Yesu amaso ku maso. 


Tonzi yumvikana muri iyi ndirimbo ye nshya aririmba aya magambo: "Ntegerezanyije amatsiko umunsi utangaje, Yesu ninkubona nzanezerwa, nzaruhuka. Mbega umunsi ntegereje, mbega umunsi uruta iyindi yose, ubwo uzaza ukamara imibabaro n'agahinda kose, ubwo uzahanagura amarira ku maso y'abera, ubwo urupfu ruzaba rutsinzwe n'imibabaro ishizeho, mbega umunsi w'umunezero uzaba uruta iyindi, nkibonera Yesu wambambiwe amaso ku maso nkareba za nkovu mu biganza bye."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMATSIKO' YA TONZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND