RFL
Kigali

TOP10: Imijyi 10 ifite ikoranabuhanga rihambaye ku isi muri uyu mwaka wa 2019

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:15/05/2019 14:35
3


Ku rutonde rw’imijyi 10 ifite ikoranabuhanga rwo ku rwego rwo hejuru ku isi mu mwaka wa 2019, turagaruka ku mijyi ifite ibigo byinshi bifite amafaranga menshi ndetse binafite ikoranabuhanga ku rwego rwo hejuru.



Mu buzima umuntu yifuza kuba heza gusa n'ubwo atari ko abantu bose bahirwa kimwe kuko bamwe barabibona abandi bakabibura. Hari abisanga mu byaro abandi bakisanga mu mijyi ikomeye. Umwe yisanga ku isi yabyawe n’umutunzi undi akisanga mu gikombe cy’ubukene. Gusa mu buzima ibi byose kubigeraho bisaba guharanirwa.

Nta wuhitamo kuvukira mu muryango ukize cyangwa ukennye. Ibi ni nako bimeze mu buzima bwa none ku isi y’ikoranabuhanga nka kimwe mu birangamiwe na benshi kuri uyu mugabane dore ko ikoranabuhanga ari naryo riyoboye isi ya none. Gusa abantu bose bagize intego yo gusiga isi imeze neza kuruta uko bayisanze byabageza heza umuntu akabasha kugera ku nzozi ze neza.

Related imageNta gihugu na kimwe cyagize iterambere mu bikorwa remezo nta banyabwenge gifite bafata umwanya wabo ngo bige babe inzobere bityo bikabafasha kugira udushya twinshi mu ikoranubuhanga ndetse n’ibigo biha akazi abantu benshi. Twifashishije ikinyamakuru cya Businessinsider.com ku nkuru yacyo yo ku wa 02 mata 2019 Inyarwanda.com igiye kubagezaho imijyi ya mbere ku isi ifite ikoranabuhanga (technology) rihambaye kurusha iyindi ku isi hose. Iyi mijyi ituwe n’ingeri zitandukanye z’abantu. Urutonde rw’imijyi ifite ikoranabuhanga rirenze iry’indi ku isi mu mwaka wa 2019

10. Sydney, Australia

10. sydney, australia

Ibigo bikorera muri uno mujyi biwufasha mu bikorwa bya buri munsi mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga harimo Canva, Atlassian, Zip Money na Nuix.

9. Paris, France

9. paris, france

Paris ni umurwa mukuru w’igihugu cy’u Bufaransa. I Paris ni mu isi y’ibikoresho bigezweho bijyanye n’igihe kubera iterambere ry’ikoranabuhanga n’umubare utabarika w’inzobere. Ibigo bikorera muri uyu murwa ni Orange Communications, Deezer, Thales Group na DailyMotio

8. Toronto, Canada

8. toronto, canada

I Toronto haba ibigo bikomeye ari byo Wealthsimple, InterAxon, Wattpad na The Stars Group

7. Boston, Massachusetts

7. boston, massachusetts

Uyu mujyi urakomeye kuko ni wo ufite ishuri rikuru rya MIT (Massachusetts institute of technology) rya mbere ku isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, iri shuri riri mu ya mbere asohora inzobere nyinshi ku isi cyane cyane mu ikoranabuhanga. Rikaba irya mbere rikanikurikira mu guhanga udushya dutandukanye. Ibigo bikomeye bikorera muri uyu mujyi ni General Electric, HubSpot, Bain Capital, na Boston Dynamics

6.Singapore, Singapore

6. singapore, singapore

Uyu mujyi uherereye muri Singapore. Ibigo bikomeye bikorera muri uyu mujyi hari DBS Bank, Singtel, CapitaLand Limited na flex.

5. Los Angeles, California

5. los angeles, california

Ni ku isooko y’ibikorwa byinshi by’ikoranabuhanga ndetse hakaba ibirori bidashira ndetse n’udushya tutagira ingano. Ibigo byahavukiye birangije bihatera iminsi mu rwego rwo guteza imbere uyu mujyi twavuga nka Snap Inc., SpaceX, Riot Games na Hulu.

4.New York, USA


Uyu mujyi urakomeye uri mu mijyi ikomeye ku isi dore ko hafi ya buri muntu wese utuye kuri uyu mubumbe yifuza kuhatemberera cyangwa kuba yahatura. Uyu mujyi ufite ibigo bifite ubushongore n’ubukaka mu isi y’ikoranabuhanga aho twavugamo nka WeWork, Verizon, IBM Watson na Citigroup

3.Silicon Valley (San Francisco-San Jose), California


Uyu mujyi ni umwe mu mijyi iyo uvuze amazina yawo, 90% y’abo muhagaranye bahita bumva isooko ndetse indiri y’ikoranabuhanga rinoze. Silicon Valley ntitwatinda kuvuga ko ari ikirombe cyangwa ububiko bw’amakuru hafi y’isi yose. Uyu mugiye ucumbikiye ibigo kabuhari mu ikoranabuhanga twavuga nka Apple, Google (Alphabet), Facebook, HP, Intel, Netflix, Tesla n’ibindi.

2.London, United Kingdom


Uyu mujyi nawo uri mu yifuzwa gutemberwa na benshi ku isi. Ufite ibigo bikomeye ku isi aho twavugamo nka; Barclays, TransferWise, BP, ASOS.com, Monzo n’ibindi.

1.Tokyo, Japan

1. tokyo, japan

Nibavuga Tokyo ujye uhita wumva ubwami bw’ikoranabuhanga, ikirenzeho ni uko izina ry’uyu murwa ryanditse mu kirere uhita ubibona ukiwinjiramo nabyo biri mu bishimangira ikoranabuhanga rihambaye uyu mujyi ufite mu rwego rwo kwitandukanya n’indi mijyi yose yo ku isi. Ni wo wonyine ufite iri koranabuhanga. Ibigo byashinze ibirindiro muri iri sansure ry’ikoranabuhanga rihanitse harimo SoftBank, Hitachi, Toshiba, Sony Corporation na Mitsubishi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bonfils Muhizi4 years ago
    Washington igomba kubamo
  • Rusabiza4 years ago
    Murashobora kutwereka ifoto igaragaza izina Tokyo ryanditse mukirere? Nakoze ubushakashatsi ahantu hatandukany ariko sinigize ndibona ahantu ryanditse mukirere. Thanks!
  • Jolie4 years ago
    Utu turuli na bidonvilles zo muri America se birimo izihe technology? Jya kuri google ushake Shanghai cg Shenzhen nibwo urabona aho isi igeze muri 2019





Inyarwanda BACKGROUND