RFL
Kigali

Trinity Worship Center yateguye igitaramo 'Home Blessing Live Concert' ifata nk’impano y’Itorero ryayibarutse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/03/2019 9:32
2


Trinity Worship Center itsinda ry’abaramyi ribarizwa mu Itorero rya EPR Kanombe, kuri ubu riri gutegura igitaramo gikomeye bise 'Home Blessing Live Concert' kizabera ku Itorero rya EPR Kabeza.



Iki gitaramo gifatwa nka kimwe mu bitaramo binini iri tsinda riteguye kuva ritangiye, kizagaragamo abandi bahanzi bazwi hano mu Rwanda barimo Déo Munyakazi w’umukirigitananga, Gisèle Precious, Ezra Joas ndetse n’umuraperi MD. Hazaba hari kandi na Upendo choir, Holy Entrency Ministry, Praise Again Drama team n'abashyitsi bazaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.  'Home Blessing Concert' ivuze byinshi kuri Trinity Worship Center dore ko ari igitaramo bafata nk'impano y'itorero rya EPR ryabibarutse.

Peter MUGWANEZA uyobora iri tsinda yatangarije INYARWANDA.COM ko bageze kure imyiteguro y'iki gitaramo gifite igisobanuro gikomeye cyo gushima Imana yabanye nabo kuva batangiye umurimo w’Imana. Asobanura kandi ko ahanini iki gitaramo kigamije gushima Imana ariko hakanashimwa by’umwihariko Itorero ribafasha ndetse n’abantu ku giti cyabo biyemeje kubashyigikira mu nama ndetse n’uburyo bufatika.

Amakuru dukesha ubuyobozi bwa Trinity Worship Center ni uko iki gitaramo 'Home Blessing Live Concert' kizaba n’umwanya wihariye wo kumurikira Itorero ishimwe (Award) Trinity Worship Center yegukanye muri Groove Awards Rwanda muri 2018 nk’itsinda rishya ryakoze neza kurusha ayandi yose mu Rwanda (Best New Group of the year).


Igitaramo cyeteguwe na Trinity Worship Center






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fils5 years ago
    Turabakunda Trinity, Omana ikomeze kubakoresha ibyubudashyikirwa..... Turahabaye
  • Fils5 years ago
    Turabakunda cyane, Imana ikomeze ibakoreshe ibyubutwalli....





Inyarwanda BACKGROUND