RFL
Kigali

True Promises Ministries igeze kure imyiteguro y'igitaramo Himbaza Live Concert, menya aho wagura itike-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/01/2019 10:54
0


Mu gihe habura iminsi mbarwa True Promises Ministries igakora igitaramo gikomeye gitangira umwaka wa 2019, kuri ubu aba baririmbyi bageze kure imyiteguro y'iki gitaramo gifite intego nyamukuru yo gushima Imana ku bwa byinshi yabakoreye.



Iki gitaramo kizaba tariki ya 6 Mutarama 2019 guhera saa cyenda za nimugoroba kibere kuri Kigali Serena Hotel mu ihema rinini. Ni igitaramo cyiswe, “Himbaza Live Concert” gifite intego yo gushima Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza aho buri wese azafata umwanya wo gutekereza ku mirimo Imana yakoze ku buzima bwe mu myaka yashize agashima Imana.

Insanganyamatsiko y’iki gitaramo iboneka muri Zaburi 34:4 “Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka,Dushyirane hejuru izina rye.” Umuvugizi Mukuru wa True Promises Ministries, Bonnke Mbonigaba yabwiye Inyarwanda.com ko muri iki gitaramo bazaba bari kumwe na Alarm Ministries, New Melody, Sam Rwibasira, Arsene Tuyi na Gisele Precious Nsabimana. Umuvugabutumwa azaba ari Evangelist Huduma James wo mu Itorero Foursquare Kimironko.

True Promises

True Promises mu myiteguro

Inyarwanda.com twamubajije impamvu muri iki gitaramo bibanze ku bahanzi b’abanyempano ikomeye ariko bataramenyekana cyane mu muziki, asubiza ko basanze ari byiza gushyigikira abahanzi b’abanyempano na cyane ko na True Promises iyo itaza kubona abayishyigikira bitari kuyorohera kugera ku rwego igeze ubu. Abajijwe impamvu nta matsinda menshi batumiye, yavuze ko kuri iyi nshuro ari ko babyifuje.

Yakomeje avuga koHimbaza live concert ari umwanya mwiza wo kuzirikana ibitangaza,uburinzi no kugira neza kw’ Imana ku bwoko bwayo. Yagize ati: "Hari impamvu nyinshi zo guhimbaza Uwiteka mu minsi yose tugihumeka umwuka w’abazima.Ishimwe ry’Uwiteka rigomba guhora mu kanwa kacu iteka ryose.Imitima yacu ikwiye kwirata Izina rya Yesu Kristo kandi n’abababaye dukwiye kubagezaho Amakuru meza yo kugira neza kw’Imana."


Yongeyeho ko muri iki gitaramo hazabaho n’ umwanya urambuye wo kuririmba indirimbo zabo za kera.Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura itike aho imeza y’abantu 8 bazajya bishyura ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000), mu myanya y’imbere ni ibihumbi icumi (10,000), mu gihe ahasanzwe ari ibihumbi bitanu (5,000) n’ibihumbi bibiri (2000) ku banyeshuri biga mu mashuri abanza (Primary) n’ayisumbuye (Secondary). Amatike ari kuboneka ahantu hatandukanye harimo; Saham Centenary House, Restoration church Masoro, Restoration church Kimisagara, Bethesda Holy church, Foursquare Gospel church Kimironko, Nazarene church Remera no ku Kisimenti kuri Café Ark kwa C John.

Kuva mu mwaka wa 2009 mu Kwezi kw’Ugushyingo, itsinda rya True promises Ministries rimaze gushyira hanze imizingo 2, umwe w’amashusho ugizwe n’indirimbo 13 n’ uw’amajwi ugizwe n’indirimbo 11.Mu mwaka wa 2019, True Promises irateganya n’ibindi bitaramo bikomeye harimo n’icyo kwizihiza isabukuru y’Imyaka 10 iri tsinda rimaze ribayeho.

True Promises MinistriesTrue Promises MinistriesTrue PromisesTrue Promises

Himbaza Live Concert






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND