RFL
Kigali

"Tuzasogongera Ijuru" Asaph Worship Band mu gitaramo cyo kumurika album nshya iyi weekend

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/06/2019 17:26
0


Asaph Worship Band ikorera umurimo muri Zion Temple ishami ry'i Nyarutarama yateguye igitaramo cy'iminsi 3 cyo kumurika album yayo nshya. Asaph Worship Band yadutangarije ko abazitabira iki gitaramo cy'iminsi 3 bazasogongera Ijuru.



Iyi album nshya yabo yitwa 'Living Sacrifice', akaba ari album yabo ya gatatu nyuma y'izindi ebyiri zasohotse mu myaka ibiri itambutse.  Iki gitaramo cyo kumurika iyi album kizaba kuri uyu wa Gatanu kugeza ku cyumweru (tariki 14, 15 ndetse na 16 Kamena 2019) kikazabera muri Zion Temple Gatenga aho kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

UMVA HANO'LIVING SACRIFICE' YA ASAPH WORSHIP BAND

Asaph Worship Band yabwiye INYARWANDA ko bizaba birenze kuba igitaramo, bizaba ari umwanya udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana, ku buryo abazaba bari muri ibyo bihe bazasogongera Ijuru. Yanatubwiye ko ku bw'ibyo, batumiye buri muntu wese kugira ngo hatazagira ucikanwa n'ibi bihe bidasanzwe.



Asaph Worship Band bagiye kumurika album ya 3

UMVA HANO 'LIVING SACRIFICE' ASAPH WORSHIP BAND


REBA HANO 'HOLY SPIRIT' YA ASAPH WORSHIP TEAM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND