RFL
Kigali

Twasuye Lolilo mu rugo aho atuye i Bujumbura tugirana ikiganiro kirambuye anaduhishurira ko afite umwana ukina muri Arsenal - VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/02/2019 15:14
2


Lolilo ni izina rinini muri muzika y'akarere ka Afurika y'Iburasirazuba, uyu muhanzi yagize ibihe yigarurira abakunzi ba muzika cyane mu Burundi iwabo ndetse no mu Rwanda. N'ubwo yagize ibi bihe benshi mu bakunzi ba muzika ntabwo bazi neza aho uyu mugabo ari kubarizwa muri iki gihe nibyo ahugiyemo byatumye tumusura turamuganiriza.



Mu kiganiro twagiranye na Nzeyimana Salum wamamaye nka Lolilo yadutangarije ko muri iyi minsi ari kugaruka mu muziki kandi yashyizemo imbaraga nyinshi bityo akaba ari guhatana no gushakisha uko yakongera kwigarurira isoko rya muzika y'akarere. Lolilo yabwiye Inyarwanda.com ko yashimishijwe n'uburyo indirimbo ye nshya yise Guitar iri muzikunzwe cyane i Burundi ndetse n'ahandi hari abakunzi ba muzika y'i Burundi.

Lolilo ni umugabo ufite abana bane barimo 2 baba mu Bwongereza ndetse n'abandi babiri baba i Bujumbura, aba bana bane bose ba Lolilo bakaba bavuka ku babyeyi batatu, mu kiganiro na Inyarwanda.com Lolilo yadutangarije ko muri aba bana babiri baba mu Bwongereza harimo umwe ukina mu bana ba Arsenal.

Uyu muhanzi wamamaye akaza kwerekeza ku mugabane w'Uburayi ubwo umugore we yari atwite agiye kwibaruka byatumye atagaruka mu Burundi mu gihe cy'imyaka itanu yamazeyo, uru rugendo ahamya ko ari rumwe mu byatumye umuziki we udindira gake kuko yasanze hari ibyamusize ariko nyuma y'imyaka umunani akaba yatangiye gushaka uko yagaruka mu ruhando rwa muzika ndetse akaba yatangiye kubona ibimenyetso ko agiye kugaruka mu ruhando mpuzamahanga rw'ibyamamare.

Lolilo

Lolilo umwe mu bahanzi bakomeye i Bujumbura no mu Burundi muri rusange

Lolilo umaze imyaka umunani adakorera ibitaramo mu Rwanda ndetse adakunze kuhagera yatangarije Inyarwanda.com ko ari muri gahunda zo gushaka uko yaza gukorera igitaramo mu Rwanda ndetse no gushaka abahanzi b'abanyarwanda bakorana  indirimbo bityo bikamufasha kongera kwagura izina rye mu ruhando rwa muzika yaba mu Rwanda no mu karere.

Asoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Lolilo yatangarije umunyamakuru ko mu rwego rwo gushaka uko yagarura idarapo rya muzika y'i Burundi mu ruhando mpuzamahanga agiye gushaka uko arwanya amakimbirane avugwa muri muzika y'i Burundi, ikindi agafasha abahanzi bakizamuka mu gufatanya kuzamura muzika y'i Burundi. Yageneye abakunzi ba muzika y'i Burundi abamenyesha ko hari ibikorwa byinshi afite kugeza ku bakunzi be kandi yizeye ko bizashisha abakunzi ba muzika ye.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA LOLILO IWE MU BURUNDI

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA GUITAR YA LOLILO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • benita5 years ago
    Emmy ndagukunda cyane you do your job as a professional thank you for giving a voice to burundian musician big up Emmy!
  • Japhet5 years ago
    Umwana Wa Lolilo Yitwa Gute Akinira Arisenal





Inyarwanda BACKGROUND