RFL
Kigali

Twigire ku Rwanda: Honorable Oluwabunmi Amao arasaba leta z’ibihugu bya Afurika guha umugore amahirwe yo kugaragaza ko ashoboye

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:29/04/2023 15:16
0


Honorable Oluwabunmi Amao arahamagarira Leta z’ibihugu byo muri Afurika guha umugore amahirwe yo kugaragaza icyo ashoboye, kuko asanga umugore iyo ahawe umwanya akora nk’ibyo abagabo bakora ndetse akarushaho.



Honorable Oluwabunmi Amao, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ubuhanzi n’Umuco wa Afurika (Director General Centre for Black and African Arts and Civilisation);

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda ku munsi wa kabiri w’Inama Mpuzamahanga y’Abagore, ubwo twamubazaga ku bijyanye n’ukuntu umuco mu bihugu bya Afurika upfukirana umugore.

Yasabye abagabo guha umwanya abagore kuko “Hari abagore bashoboye, hari abagore Imana yahaye gukora ibikomeye”, ati: “Reba nka hano, reba Kigali, Kigali (u Rwanda) yateye imbere cyane kuko babagiriye ikizere babaha umwanya (umugore) mugaragaza ko mushoboye”.

Honorable Oluwabunmi Amao yifuza ko ibihugu bya Afurika byigira ku Rwanda kuguha umwanya umugore kuko nawe ashoboye 


Yakomeje avuga ko bafite byinshi byo kwigira ku Rwanda kuko ruha amahirwe umugore w’umunyarwandakazi, cyane ko “Leta y’u Rwanda 61.3% ari abagore mur Guverinoma.”

Ati: “Dufite byinshi byo kwigira hano, tukabitira, tukabijyana iwacu kubikora. Turasaba Inteko Ishingamategeko iwacu ko baduha umwanya natwe tukabereka icyo dushoboye. Tubabwire ngo muduhe amahirwe... Dukeneye ko tuvugurura ibihugu byacu.”

Muri iyi nama, abagore batanze ibitekerezo byinshi biganisha ku kubaka igihugu, isi muri rusange uhereye ku kubyaza umusaruro ubushobozi bw’umugore.

Bimwe mu bitekerezo byatangiwe muri iyi nama, ni uko umugabo naha umwanya umugore we, akamutega amatwi, akamwumva bagatahiriza umugozi umwe, urugo rwabo ruzamera neza kandi rugatera imbere kuko n’amafaranga umugore akorera agaruka mu rugo.


Bibukije kandi ko umugore ariwe ufite uruhare runini mu gutuma umugore yubahwa, bitewe n’uko azabanira abagore bagenzi be, uburere azaha abana be, iterambere azageza ku bagore bagenzi be, n’ibindi.

Banagaragaje impungenge zituruka ku kuba abana benshi barebera ku babyeyi babo, aho abana b’abahungu bakuze babona ise akubita nyina nabo ariko babigenza iyo bashatse, umukobwa wakuze nyina akubitwa nawe akumva ko ariko bigomba kugenda,...

Basabye umugore kwigirira ikizere, “ntabwo ukeneye ko umugabo abanza kubyemera cyangwa kukwemerera kunyura muri iriya nzira kugira ngo ubone kuyinyuramo.” aka ya mvugo ngo “Tinyuka urashoboye.”

Iyi nama yateguwe na Abolaji Odunuga, Umuyobozi ari nawe washinze Duchess International Magazine, afatanyije na Bwana Olayinka Odeajo, Umuyobozi akaba na nyiri Custodian Global Consult Ltd; bakomoka muri nigeria ariko bakaba baba mu Bwongereza.

Mu biganiro twagiranye mu minsi itandukanye y’iyi nama bakomeje bashimangira ko bazanye iyi nama mu Rwanda, kuko basanze bafite byinshi byo kwigira ku Rwanda, by’umwihariko ku bijyanye n’uburyo umugore mu Rwanda ahabwa agaciro.

Mu kiganiro na Frank Gisha, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubukerarugendo muri PSF, ubwo twamubazaga uburyoyakiriye kuba abo muri Nigeria bazana Inama Mpuzamahanga mu Rwanda aho kuyijyana iwabo, yagize ati: “Kimwe mu byatumye bazana inama yabo mu Rwanda ni uko u Rwanda rutekanye, service zacu bagiye babona ubuhamya bwacu hirya no hino, ku bigendanye n’imiyoborere myiza iteza imbere umugore.”

Abitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Abagore banyuzwe cyane n’uburyo uyu Muyobozi (Frank Gisha) yabakiriye bituma bifuza kuzagaruka


Akomeza avuga ko mu kiganiro bagiranye, bamubwiye ko bitangaje kumva ko u Rwanda rufite abagore barenga 50 ku ijana mu nzego zinyuranye, ndetse bakabona ari igitangaza bifuza ko cyagera n’iwabo.

Tumubajije inyungu abona bifitiye u Rwanda, yatubwiye ko ari nyinshi cyane kuko “Iyo inama zije bakoresha indege yacu, amahoteri yau, ibiribwa,... tuba ducuruje” anongeraho ko ariko ari amahirwe yo kongera kubereka ibindi birenze ibyo bifuzaga bashobora kubona mu Rwanda kuko “Iyo aje biroroshye cyane gukora icyitwa package, kumwereka ibindi twabacuruzaho” kukobitandukanye na ba mukerarugendo basanzwe baza baje gutembera gusa, kuko abaje mu nama banerekwa n’ibindi bikorwa bishobora gukorwa mbere cyangwa nyuma y’inama.

Inama nk’izi kandi ngo zibyarira umusaruro abantu banyuranye harimo abafite amahoteli, abo ziha akazi bakora “sound system”, ababatembereza, n’abandi.

Frank Gisha avuga ko “Icyadushimisha ni uko batubera abavugizi, batubera ba ambasaderi. Twavuganaga ko batubera abavugizi, nabasabye ko inama yabo bayirambura maze ubutaha bakazana n’abantu bo hirya no hino kandi nabonye barabyishimiye…”

Iyi nama yitabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye, benshi bavuye mu gihugu cya Nigeria, abandi bavuye muri Tanzania, Uganda, Kenya n’ahandi muri Afurika;

Barimo Hon. Ajoke Moromoke Aminat Obe, umuyobozi wungirije wa Agbado Oke Odo LGA,wavuze ku buryo imbaraga z’ikoranabuhanga no guhanga udushya ziri guhindura ubucuruzi muri Afurika;Hon. Fidelia Salami, umuyobozi muri Delta State Tourism Board, wavuze uburyo ikoranabuhanga no guhanga udushya byagirira akamaro abagore bakora mu bijyanye n’ubukerarugendo;

Hari kandi RTN. Tejumola Taiwo, wavuze ukuntu ikoranabuhanga no guhanga udushya biri guhindura uburyo ubushabitsi bukorwa; Madamu Memory Usaman, umuyobozi muri Horizon Global Summit, wavuze ku buryo ikoranabuhanga no guhanga udushya biri gukora ku buzima bw’abagore mu isi;

Ndetse n’umunyarwandakazi Cynthia Umutoni, umunyeshuri muri Kaminuza “African Leadership University” mu Rwanda, wavuze ku guha umugore urubuga mu ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rwego rwo kumuzamura.

Iyi nama Mpuzamahanga y’Abagore “International Women’s Conference” yabereye mu Rwanda aho yamaze iminsi itatu. Umunsi wa mbere wabereye muri Century Park Nyarutarama, umunsi wa kabiri ubera muri Sheraton Hotel naho umunsi wa gatatu urangwa no gutembera i Nyanza mu Ingoro y’Abami mu Rukari, ndetse banasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza. 

Iyi nama yasojwe ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 28, mu muhango wabereye muri Century Park, inatangirwamo ibihembo “Awards”.


Amafoto: Serge Ngabo-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND