RFL
Kigali

Twitter yaciwe agera kuri Miliyoni $250 kubera gukoresha imyirondoro y'abayikoresha mu bikorwa byo kwamamaza

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/08/2020 10:18
0


Ni kenshi wibaza aho imbuga nkoranyambaga cyangwa ibigo byinshi byo kuri murandasi byungukira bikakuyobera. Gusa ibi bigo amafaranga byinjiza amenshi biyakura mu bikorwa byo kwamamaza. Kuri ubu Twitter yahawe igihano cy’agera kuri miliyoni $250 nyuma yo gukoresha nimero za telefone na Email z’abantu mu bikorwa byo kwamamaza.



Nubwo benshi tutajya tubitindaho akenshi imbuga nkoranyambaga ziba zituzi kurusha uko tubicyeka, kuko akenshi izi mbuga zikunze gukoresha imyirondoro tuba twazihaye mu bikorwa bitandukanye. Bimwe mu bikorwa bihambaye iyi myirondoro ikoreshwamo ni ukwamamaza cyangwa gukusanya amakuru runaka. Muri iyi myirondoro twavuga nka nimero za telefone, ingurukana butumwa (Email) ndetse n'aho dutuye!


Kuri iyi nshuro ikigo cya Twitter kirashinjwa gukoresha imyirondoro (Email&nimero za telefone) y’abakiriya bacyo bo muri Amerika mu bikorwa byo kwamamaza.

Ibi uko bikorwa ni uko iki kigo akenshi kiba gifite ubushobozi bwo kumenya aho uherereye abo muvugana cyane ndetse ibyo ukunda kureba, noneho kubera haba hari abanyemali nabo bashaka kumenyakanisha ibikorwa byabo runaka bo bajya kuri iki kigo hagakorwa umugambi w'uko nabo bagomba kubyereka abantu hashingiwe ku byo bakunda ndetse n'aho bari bityo ya myirindoro igakora aka kazi.

Ibi kugira ngo bigerweho byose ntacyo bisaba usibye gukoresha umwirondoro wawe urimo Email ndetse na nimero ya telefone watanze igihe wiyemezaga gukoresha uru rubuga.




Ikigo kitwa Federal Trade Commission (FTC) cyo muri Amerika ni cyo kiri kwishyuza aya mafaranga Twitter gusa iki kirego kije nyuma y'aho iki kigo gitangaje ko cyungutse agera kuri miliyoni $683 mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2020. Ikirego cy'uko iki kigo gishobora gucibwa ari hagati ya miliyoni $150 na $250 kivuga ko uru rubuga kuva mu 2013 kugeza mu 2019 rwamye rukoresha imyirondoro y’abakiriya barwo uko rwishakiye mu bikorwa birimo kwamamaza.

Ibi birego ntabwo bikunze gutana n’ibigo bifite imbuga nkoranyambaga dore ko yaba Google, Facebook ndetse n’ibindi bikunze gushinjwa gukoresha imyirondoro y’abakiriya nta burenganzira. Mu mateka igihano cyabayeho gikomeye ni igihano cyahawe Facebook aho yaciwe agera kuri miliyari $5.

Nubwo ibi bigo bigenda bicibwa amafaranga y'uko bikoresha imyirondoro y’abakiriya babyo akenshi mbere y'uko abantu babijyaho ntabwo bakunze gusoma amategeko ndetse n’amabwiriza, iyi mpamvu ituma benshi bemera ibyo batazi gusa iki kigo cya Federal Trade Commission gitangaza ko abantu bakabaye bitondera izi mbuga kuko akenshi zicuruza imyirondoro yabo.

Src:cnn






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND