RFL
Kigali

U Bufaransa: Producer Bill Gates Mulumba umuhanga kabuhariwe mu gucuranga gitari Bass yibarutse umukobwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/03/2019 12:43
0


Umuryango wa Producer Mulumba John uzwi cyane nka Bill Gates n'umuhanzikazi Mulumba Laetitia uzwi cyane nka Titi wamaze kwibaruka umwana w'umukobwa wavukiye i Paris mu Bufaransa aho uyu muryango wagiye gutura nyuma yo gukora ubukwe.



Kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2019 ni bwo Producer Bill Gates na Laetitia Mulumba bibarutse imfura yabo y'umukobwa bahise bita Ariella Neza Mulumba. Bibarutse nyuma y'amezi 12 bakoze ubukwe dore ko tariki 9 Werurwe 2018 ari bwo bakoreye muri Uganda imihango yo gusaba no gukwa, indi mihango y'ubukwe ikabera mu Bufaransa ari naho bari kubarizwa magingo aya.


Ariella Neza Mulumba imfura ya Gates Mulumba na Titi Mulumba


Gates Mulumba hamwe n'umugore we Titi Mulumba

Producer Bill Gates ni umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Ni umuhanga cyane mu gutunganya amajwi y'indirimbo ukongeraho no kuba ari rurangiranwa mu gucuranga gitari Bass, ibituma yiyambazwa cyane mu bitaramo bikomeye mu Rwanda no hanze. Dukundimana Laetitia (Laetitia Mulumba/Titi Mulumba) umugore wa producer Bill Gates ni umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho akunzwe cyane mu ndirimbo 'Kwizera' yatunganyijwe n'umugabo we Gates Mulumba.

KANDA HANO WUMVE 'KWIZERA' INDIRIMBO YA LAETITIA MULUMBA


Gates Mulumba na Titi Mulumba bibarutse umukobwa 


Producer Bill Gates ni umuhanga kabuhariwe mu gucuranga gitari Bass


Producer Bill Gates abitse iwe mu kabati igikombe cya Sifa Reward yahawe nk'umu producer wagize uruhare runini mu iterambere ry'umuziki wa Gospel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND