RFL
Kigali

U Buholandi: Mitali Clenton (Gideon) ageze kure atunganya album ye ya mbere, ubu yasohoye indirimbo nshya-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/12/2018 12:09
0


Umuhanzi nyarwanda Mitali Clenton (Gideon) uba mu gihugu cy’u Buholandi ageze kure atunganya album ye ya mbere y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Hosanna’ (I will worship).



Clenton Mitali yabonye izuba ku wa 05/01/1985. Atuye mu Buholandi mu mujyi wa Amsterdam, akaba asengera muri CPK Impact Church Eindhoven. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, uyu muhanzi yatangaje ko ari gutunganya album ye ya mbere. 

Yagize ati: “Ndi gukora Gospel Album yanjye ya mbere, nkaba maze gusohora ho indirimbo 6 (Yesu Pokea Sifa, Muze Dushime, Hari Izina, Yesu ni we buzima, Zamura Amaso na Hosanna (I will worship).

C Mitali

Studio Clenton Mitali akoreramo indirimbo

Clenton Mitali avuga ko yakunze kuririmba kuva kera akiri umwana. Ati: “Nakunze umuziki w'Imana kuva kera ariko nkigera hano (i Burayi) nkaba narabanje kwibanda mu mashuri ya kaminuza, hamwe no kwiga igihorandi. Nkaba nararangije 2016, ngahita ntangira kwandika indirimbo nyinshi mfite.”

Clenton Gideon Mitali

Clenton Mitali umuhanzi nyarwanda uba mu Buholandi

Ku bijyanye n’intego afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Clenton Mitali yagize ati: “Intego yanjye ni ukugera kuri bene wacu bose baba muri bino bihugu nkabibutsa umuco wacu ukomeye wo kubaho dukorera Imana. Ariko nkaba nshaka no kugera ku rubyiruko ruvuga indimi zose. Nkaba nzakora indirimbo muri English, French, Swahili, Dutch, Ikinyarwanda, Lingara, Ikigande n' izindi zose uko Imana izanyobora!”

Avuga ko akenshi indirimbo ze azihabwa iyo arimo gusenga. Kuri ubu indirimbo ari gukora ziravuga cyane ku mashimwe. Ati: “Akenshi indirimbo zanjye nzihabwa iyo nsenga, ariko izo ndi gukora ubu zikaba zibanze ku mashimwe y'uwaturemye.” Twabibutsa ko Clenton Gideon Mitali yatsindiye kimwe mu bihembo by’abanyeshuri batatu ba mbere bitwaye neza mwaka wa 2017 mu bo biganaga muri kaminuza Buholandi.

Clenton Gideon MitaliClenton Gideon MitaliClenton Gideon Mitali

Clenton Mitali ashyikirizwa igihembo twakomojeho haruguru

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA CLENTON MITALI GIDEON

UMVA HANO INDIRIMBO 'YESU NI WE BUZIMA BWANJYE' IRI MU NDIRIMBO CLENTON MITALI YAHEREYEHO MU MUZIKI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND