RFL
Kigali

U Buholandi: Tonzi yaririmbye mu birori by’umunsi w’abagore byerekaniwemo ibikorerwa mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/03/2019 15:06
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine wamenyekanye nka Tonzi yaririmbye mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore mu Buholandi. Ni ibirori byanerekaniwemo bimwe mu bikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda.



Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihizwa kuya 08 Werurwe buri mwaka. Tonzi avuga ko muri uyu mwaka mu Buholandi ibi birori ‘International women’s Day’ byizihijwe kuya 16 Werurwe atumirwa kugirango abaririmbire ari ko anerekana bimwe mu bikorwa by’umuryango ‘Birashoboka dufatanyije’ abereye umuyobozi.

Yabwiye INYARWANDA ko yagiye mu Buholandi mu ijoro ryo ku wa 13 Werurwe 2019 yitwaje bimwe mu bikorwa byakozwe n’abana bafite ubumuga yahurije muri “Birashoboka dufatanyije”.

Ati “Natumiwe nk’umuhanzi kuza kuririmba. Nari natumiwe kandi kugira ngo nerekane bimwe mu bikorwa bya “Birashoboka dufatanyije” [Ni umuryango abereye umuyobozi],  umuryango ufasha abana bafite ubumuga kubavana mu bwigunge biciye mu mpano za bo zimwe mu mpano bakora naje kubyerekana hano.”

Yavuze ko bagize umugoroba mwiza ndetse ko muri ibi birori hanerekanwe bimwe mu bikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’. Yagize ati “Twagize umugoroba mwiza cyane. Abantu bitabiriye ari benshi cyane. Twari dufite sitandi zitandukanye twerekana iby’iwacu, gukunda iby’iwacu ‘Made in Rwanda’ kugira ngo dukomeze kwiyubakira igihugu.’

Tonzi ari mu bahanzi bamaze igihe kinini mu murimo w’Imana. Yagiye ategura ibitaramo bitandukanye n’ibindi byinshi byari bigamije guteza imbere umuziki uha ikuzo Imana. Yakunzwe mu ndirimbo nka : ‘Humura’, ‘Wambereye Imana’, ‘Sijya muvako’, ‘Humura’ n’izindi nyinshi.

Aherutse gutegura igitaramo ‘Spread Love Christmas’ yatumiyemo umuhanzi Mariam wo mu Bubiligi. Iki gitaramo cyari kigamije kwishimana n’abana bafite ubumuga mu minsi Mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Ibikorerwa mu Rwanda 'Made in Rwanda' byerekaniwe mu gitaramo Tonzi yaririmbyemo.

Tonzi avuga ko bagize umugoroba mwiza mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND