RFL
Kigali

U Bushinwa: Umunyarwandakazi Nishimwe Henriette (Harri) yinjiranye mu muziki indirimbo yise 'Image of God'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/04/2019 20:50
0


Nishimwe Henriette umunyarwandakazi uri kubarizwa mu gihugu cy'u Bushinwa ku mpamvu z'amasomo ya kaminuza, kuri ubu yamaze kwinjira mu muziki aho yinjiranye indirimbo yise 'Image of God'.



KANDA HANO WUMVE 'IMAGE OF GOD' INDIRIMBO YA HARRI

Nishimwe Henriette uzwi nka Harri yiga mu Bushinwa muri kaminuza yitwa China Three Gorges University iri mu mujyi witwa Yichang mu ntara ya Hubei. Yiga ibijyanye na ‘Automation Engineering’ akaba ari mu mwaka wa mbere. Ubwo yavugaga ku ntego ye mu muziki yagize ati: "Intego mfite ni iyo kwamamaza Imana n’iyo nagera aho bigoranye numva ngomba kubikora numva hari uwamenya ko ‘Hari NDIHO twe twemera twamamaza."


Harri wiga mu Bushinwa yamaze kwinjira mu muziki

Abajijwe n'umunyamakuru itorero asengeramo mu Rwanda no mu Bushinwa, Harri yagize ati: “Nasengeraga muri Legacy of hope ariko navuye mu Rwanda ntakihasengera kubera impamvu zitandukanye mba mu yandi ma groupe akora ivugabutumwa nka Spiritual Combatants ministry, Abaramyi, naririmbaga muri blessed generation ibarizwa i Gisenyi muri Nazarene. Hano (mu Bushinwa) nsengera St. JAMES CHURCH.” Harri ni izina abantu batari bacye bazi kuri Henriette Nishimwe. 

Abenshi bamumenye binyuze ku ndirimbo yasubiragamo z'abahanzi bazwi muri Gospel hano mu Rwanda akazisangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga. Twamubajije inkomoko y'izina Harri, adusubiza muri aya magambo: “Harri ryavuye kuri Henriette biturutse mu banyeshuri banyitaga Henriette, Harriette, Harri, mu rugo ho bakanyita Aliette ni ukuvuga uko wampamagara kose muri ayo mazina nta kibazo, gusa Harri ni ryo ryazaga cyane. Nkeka ko ariko ari rigufi ni aho ryaturutse.” Abajijwe umuhanzi afatiraho icyitegererezo, yagize ati:  “Role Model ni benshi umuntu wese ukoze ikiza ndagishima nkakigiraho.”

KANDA HANO WUMVE 'IMAGE OF GOD' YA HARRI


Harri yihaye intego yo kwamamaza Imana kabone n'ubwo yagera aho bigoye

Aganira na Inyarwanda.com Nishimwe Henriette ari we Harri yadutangarije ko yatangiye kuririmba akiri muto aho yasubiragamo indirimbo za Rose Muhando. Ati: “Natangiye kuririmba nkiri muto nkabikorana ubwana indirimbo za Rose Muhando zije nazisubiragamo ntazi n’amagambo ariko ugasanga uko ateye indirimbo musubiramo, uko abyinrye nabisubiramo. Nafashe micro bwa mbere nkiri muto mba muri choir y’abana.”

Yakomeje abisobanura muri aya magambo: “Hari igiterane ndazinduka ngerayo kare nsanga nageze yo kare uwari ushinzwe ibyuma musaba ko yantiza micro kubera abandi bataraza arayimpa ndaririmba Yesu we nakupenda... Araseka ati uziko wabimenya next week bashyiraho gukura abantu muri choir y’abana babajyana mu bakuru anjyana gutyo ngenda njya mu zindi choir nzibamo ndahigira mba n’umuhimbyi ariko bitaraza kuvuga ngo naba umuririmbyi ku giti cyanjye.”

IMAGE OF GOD NIINDIRIMBO YA MBERE YA HARRI

Indirimbo ye ya mbere yise ‘Image of God’, Harri yadutangarije ko yayanditse ubwo yumvaga asubijwemo imbaraga ubwo yumvaga ko yaremwe mu ishusho y’Imana. Ati: “Indirimbo yitwa Image of God. Nayise gutyo kubera ko numva nsubijwemo intege mu gihe numva ko ndemwe mu ishusho y’Imana. Iyi ndirimbo ni ukwibutsa ko uremwe mu ishusho y’Imana. Uri mwiza uri umunyembaraga utangaje uremwe mu ishusho y’Imana (you are beautiful powerful wonderful made in image of God)."

UMVA HANO 'IMAGE OF GOD' YA HARRI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND