RFL
Kigali

U Rwanda rutsindiye icy’umutwe i Paris! Umukinnyi wa mbere ku Isi yatangiye kwamamaza ‘Visit Rwanda’

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/08/2021 12:46
1


Ni amahirwe akomeye ndetse ni iby’agaciro kubona umukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu mupira w’amaguru, Lionel Messi, azajya yambara umwambaro wamamaza u Rwanda n’ibirutatse mu ikipe ya Paris Saint Germain yerekejemo ndetse ashobora no kuba umwe mu bakinnyi bazasura u Rwanda mu bihe biri imbere.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, nibwo rutahizamu w’umunya-Argentine, Lionel Messi, yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa PSG isanzwe yamamaza u Rwanda muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ avuye muri FC Barcelona yari amazemo imyaka 21.

Messi yasinyiye PSG amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwaho umwe, ndetse ahabwa nimero 30 azajya yambara. Mu myambaro y'iyi kipe, Messi yagaragaye yambaye umupira wanditseho mu mugongo 'Visit Rwanda' bikaba ari ibisanzwe ku bakinnyi bose b'iyi ba PSG aho imyenda bakorana imyitozo iba yanditseho Visit Rwanda.

Kwerekeza muri PSG bivuze ko Messi nawe yabaye Ambasaderi wa ‘Visit Rwanda’ kuko nawe agiye kujya ashishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda bakihera ijisho ndetse bakanogerwa n’ibyiza nyaburanga birutatse.

Guhera mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.

Lionel Messi agiye kwiyongera ku bandi bakinnyi bakomeye ba Paris Saint-Germain bakunze kugaragara bamamaza u Rwanda n’ibyiza byarwo, barimo Mbappe, Neymar, Di Maria n’abandi.

Mu biganiro byahuje abahagarariye Paris Saint-Germain na Minisiteri ya Siporo, hemejwe ko iyi kipe izubaka ishuri ry’umupira w’amaguru mu Karere ka Huye ndetse biteganyijwe ko rizatangira ibikorwa byaryo muri Nzeri 2021, aho ku ikubitiro rizakira abana 200 bo muri ako Karere.

Hari kandi ko abakinnyi bakinira iyi kipe ndetse n’abayikiniye bazasura u Rwanda muri iki gihe cy’aya masezerano, ndetse hakazajya habaho guhugura abatoza b’Abanyarwanda.

Visit Rwanda ntabwo ikorana na PSG gusa kuko imaze igihe kirekire ikorana n’ikipe ya Arsenal yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Messi yabaye umukinnyi wa kane mushya wa Paris Saint-Germain uguzwe nta mafaranga atanzweho, nyuma y’Umuholandi Georginio Wijnaldum, myugariro w’Umunya-Espagne Sergio Ramos n’umunyezamu w’Umutaliyani Gianluigi Donnarumma, ndetse n’Umunya-Maroc Achraf Hakimi wavuye muri Inter Milan yo mu Butaliyani, bose bagiye kujya bamamaza u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

PSG yakinnye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu 2020, itsindwa igitego 1-0 na Bayern Munich.

Nyuma yo kugera i Paris Messi yagize ati “Ntegereje gutangira urugendo rushya hano i Paris. Ikipe n’icyerekezo cyayo bihura cyane n’intego zanjye”.

Yakomeje agira ati “Nzi uburyo abatoza n’abakinnyi bari hano ari abanyempano. Niteguye gukorana na bo, tukubaka ikintu gikomeye ku ikipe n’abafana. Si njye uzabona nkandagiza ikirenge mu kibuga cya Parc des Princes”.

Perezida wa Paris Saint-Germain, Nasser al-Khelaifi, yavuze ko kugira Messi bizafasha iyi kipe gukora amateka ku Isi.

Yagize ati “Nishimiye ko Messi yahisemo kuza muri Paris St-Germain kandi dutewe ishema no kumuha ikaze i Paris hamwe n’umuryango we”.

Messi ufite amateka akomeye i Catalonia yari amaze imyaka 21, yatsindiye Barcelona ibitego 672 mu mikino 778 mu myaka 13 yakiniye ikipe nkuru.

Messi mu byishimo byinshi mu mwambaro wa Visit Rwanda

Messi agiye kujya yamamaza u Rwanda

Sergio Ramos mu mwambaro wa Visit Rwanda

Neymar na Mbappe bamaze igihe bamamaza u Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tina2 years ago
    Abambere bamubanjirije se bamamariye iki abanyarwanda ? Icy'umutwe se ni u Rwanda rwamuguriye PSG ?





Inyarwanda BACKGROUND