RFL
Kigali

Ubwitabire buhebuje! Bamwe basubiyeyo mu gitaramo Chorale de Kigali yatangiyemo icyanga cy’umuziki mu bihe bya Noheli-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/12/2018 4:38
1


Mu ijoro ry'iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018 Chorale de Kigali yakoze igitaramo cy'uburyohe cyaranzwe n' ubwitabire bwo hejuru. Bamwe babuze aho kwicara, abandi basubizwayo ku mpamvu zasobanuwe ko ari iz’’umutekano wabamaze kugera mu gitaramo’. Inzego zishinzwe umutekano zavugaga ko umubare w'abinjiye uhagije.



Ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Chorale de Kigali ku Cyumweru kibanziriza Noheli. Kizwi nka “Christmas Carols Concert” , gitegurwa hagamijwe gufasha abantu kwinjira neza mu minsi mikuru isoza umwaka n’itangira umwaka mushya biragije Imana. Muri iki gitaramo, Chorale de Kigali imaze imyaka irenga 51 yogeza ubutumwa bwiza yisunze Ivanjiri, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo za Noheli, inibanda cyane ku ndirimbo z’abahanzi b’amazina azwi.

Ni igitaramo cyabereye mu ihema rya Akagera Hall muri Kigali Conference and Exhibition Village [ahahoze hitwa Camp Kigali]. Igitaramo cyatangiye saa kumi n’ebyiri zuzuye (18h:00’) gisozwa saa tatu n’iminota mirongo itanu (21h:50’). Abatabashije kugera muri iki gitaramo bagikurikiranye binyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda (RBA).

Uko igitaramo cya Chorale de Kigali ibarizwa muri Katederali yitiriwe Mutagatifu Mikayile (St Michel) cyagenze:  

Chorale de Kigali yakoze igitaramo cy'amateka yinjiza abantu mu bihe bya Noheli.

Kwinjira muri iki gitaramo cy'amateka byari urugamba rutoroshye! Ntibyari igitangaza kuba ufite itike y’amafaranga ibihumbi bitanu ( 5,000 Frw) ukabwirwa ko imyanya y'aho wishyuriye yashize. Abazaga bitwaje amafaranga bashaka kwicara mu myanya y'ibihumbi icumi (10,000Rwf) batungurwaga no kumva ko na ho huzuye.

Abamenyereye ko ibitaramo byo mu Rwanda bitangira bitinze, bahageraga bagasanga abahageze kare batangiye kujya mu mwuka w'igitaramo.  Guhera saa kumi n'imwe (17:30') z’umugoroba:  Imirongo y’ahinjirirwa yagizwe ine. Ku marembo abasaka bari bafite akazi gakomeye, kugeza ubwo nk'abagabo bitiranyaga umurongo bakajya ku murongo w'abagore bagera imbere bagasubizwa inyuma.     

Imihanda ikikije ‘Camp Kigali’ yari yuzuye imodoka z’ubwoko butandukanye; abantu babyiganaga nk’abasohoka mu Kiliziya. Kubona aho guparika ikinyabiziga byari ingume, hari abajyaga gushaka aho guparika imodoka bagaruka bagasanga imirongo yabaye miremire.  

Saa kumi n'ebyeri n'iminota 20 (18h:20'): Umwe mu bateguye iki gitaramo yasohotse hanze avuye mu ihema abwira abatangaga amatike n’abayakataga ko imyanya yuzuye nta wundi wemerewe kwinjira, uretse ngo abafite amatike ya 'Vip'.  

Yavuze ibi mu gihe abashinzwe umutekano bo bari bamaze gutanga itegeko ry’uko nta wundi muntu wongera kwinjira ahabereye igitaramo. Gusa bavugaga ko uwahageze afite itike yaguze mbere bamureka agatambuka.

Saa kumi n'ebyeri n'iminota 42' (18h:42’): Uwavuze ko akuriye umutekano muri ‘Camp Kigali’, yegereye abagurisha amatike ababwira ko akeneye umukuru wabo. Yavuze ko bitumvikana ukuntu abantu bakuzura ku rwego byariho. Yahise ahamagara kuri telefone abo bakorana abasaba kumufasha gukemura ibyo yitaga 'ikibazo'. 

Bamwe batangiye kwivovota bavugaga ko bidashoboka, kuko ngo bishyuye ayabo. Abacuruje amatike bavugaga ko bacuruje agera ku bihumbi bitatu, bakongeraho ko iyi Korali yatanze ubutumire ku bantu 200 ari nayo mpamvu bacyeka ko ‘hari abaguze amatike batabonye uko binjira’.

Saa Moya n'iminota 30' (19h:30” : Abashinzwe umutekano barimo na Polisi y'Igihugu binjiye ahabereye igitaramo baganira na bamwe mu bagiteguye; ibyo baganiriye ntibizwi, gusa bahise basohokera mu muryango w'inyuma. Binjiye ibyuma bitanga ubukonje bwamaze kwatswa, ubukonje buhera inyuma bugana imbere ukurikije uko uruhumbi rwari rwubatse. 

Chorale de Kigali yaririmbiye abantu indirimbo yagabanyije mu bice bitatu:

Baririmbye indirimbo bahuje n’umukino, bakuye muri Opera. Bamwe muri bo baririmbaga indirimbo banakina nk’ikinamico. Bahaye kandi umwanya abana bakiri bato bategura kuzabasimbura mu minsi iri imbere.    

Kizito Mihigo, Umunyamuziki wakuriye muri Chorale de Kigali, yatangarije INYARWANDA ko igitaramo iyi Korali yakoze cyamuteye gukumbura kuririmbira muri korali. Ati « Chorale de Kigali ni yo nagimbukiyemo. Bateye imbere. Uyu munsi zimwe mu ndirimbo baririmbye zanteye urukumbuzi rwo kuririmba muri chorale, »

Yongeyeho ati « Abakoze ‘sonorisation’ ubutaha bakwiye kwitegura kurushaho. Isomo duhabwa n'amakorari nk'aya agerageza kuririmba indirimbo zanditse gihanga, n’uko muzika ari akazi gakomeye gakwiye guhabwa agaciro.» 

Mu gice cya mbere: Baririmbye indirimbo ‘Araje Umucunguzi’; ‘Christamas Lullaby’ , ‘Hark the Helard’in 7/8, ‘All bells in Paradise’, ‘Christmas Mosaic set No 2, ‘Noheli Umukiza yatuvukiye’, ‘It’s the most wonderful time of the year’ ndetse na AY! Para Navidad.

Mu gice cya kabiri: Baririmbye, ‘Flower’s duet’, ‘The Holy City’, ‘Dixitt Dominus’, ‘The Heavens are telling’, ‘March of the toreadors’. Abana ba Chorale de Kigali baririmbye: ‘Ave Maria’, ‘I’ve dream’, ‘L’enfant et l’oiseau’ ndetse na La Conta’. 

Mu gice cya Gatatu baririmbye indirimbo nyinshi zirimo n’indirimbo ya Nyakwigendera Michael Jackson yise ‘ Will you be there’, bongeraho indirimbo ‘Funiculi Funicula’ yishimiwe bikomeye, ‘Il est la’ ndetse na Good night Sweat Heart bavugirijeho umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo.

Mu gihe cy’amasaha agera kuri atatu n’igice bari ku ruhimbi; abaririmbyi ba Chorale de Kigali bagaragaje ari abahanga mu muziki bajyanishaga n'umuziki usohorwa n'ibyuma. Buri ndiririmbo yose baririmbaga bakomerwaga amashyi y'urufaya.   

Bagaragaje ko bakoze imyitozo idasanzwe mu miririmbire, berekanye ko umuziki wabo ari mpuzamatorero na mpuzamigabane. Mbere yo gusoza igitaramo, bakiriye indirimbo zasabwe, benshi bahuriza ku ndirimbo ya ‘Champions League’ yanyuze benshi.

Chorale de Kigali ifite umubare munini w’abantu bayikunda, ikagira ab’inkoramutima bahora bayitera inkunga mu bikorwa byose ikora. Ifite intego yo kumenyekanisha umuziki wanditse mu Rwanda ndetse no mu mahanga, yisunze gushyira imbere agaciro kawo ndetse n’ubwiza bwawo;

Gutuma Chorale de Kigali iba igicumbi cy’umuziki mu gutanga ubumenyi no gusohora umuziki w’umwimerere mu Rwanda, Gutuma Chorale de Kigali iba Nyambere mu muco w’imyidagaduro, hategurwa ibitaramo by’ireme bishingiye ku muziki n’ibifitanye isano nawo.

AMAFOTO:

Abaririmbyi ba Chorale de Kigai bagaragaje ubuhanga budasanzwe.

Umuhanzikazi Tonzi yari muri iki gitaramo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko, Uwizeyimana Evode.

Umuhanzi Kizito Mihigo yari muri iki gitaramo.




Jean Philbert Nsengimana, Umujyanama wihariye muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga.

Ndayisaba Fideli, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'ubwiyunge.

Uwihanganye Jean de Dieu.

Akanyamuneza ku maso y'abinjijwe muri Noheli na Chorale de Kigali.

Min.Nyirasafari Esperance wa MINISPOC

Inseko y'abaririmbyi ba Chorale de Kigali.

Kanda hano ndetse na hano urebe amafoto menshi.

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire5 years ago
    Mwatunejeje,Imana ibakomereze impano kdi ikomeze kubayobora.





Inyarwanda BACKGROUND