RFL
Kigali

"Ubwo Umwami Yesu ankunda ndi amahoro" Deo Munyakazi mu ndirimbo nshya 'Ndi amahoro'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/02/2019 18:44
0


Deo Munyakazi ukora umuziki mu njyana Gakondo by'akarusho akaba yaramamaye mu gucuranga inanga nyarwanda, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Ndi amahoro' ikubiyemi ubutumwa busingiza Imana.



UMVA HANO NDI AMAHORO INDIRIMBO NSHYA YA DEO MUNYAKAZI

Deo Munyakazi ari mu bahanzi bahatanira ibihembo mu irushanwa rya Salax Awards 2019 mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza mu bakora injyana Gakondo. Mu  ndirimbo ye nshya 'Ndi amahoro', Deo Munyakazi avuga ko 'Umwami Yesu amukunda ari amahoro'. Agaragaza kunyurwa muri we kuko akundwa na Yesu Kristo. Aganira na Inyarwanda.com yagarutse ku cyamuteye kwandika iyi ndirimbo. 

Deo Munyakazi yagize ati: "Iyi ndirimbo ndi Amahoro nayiririmbye mu nanga isanzwe ari iyo muri cantiques,cyane ko nzikunda cyane...nifuzaga rero kuba naririmba indirimbo zo muri cantique zimwe na zimwe nkaziririmba mu buryo bwa gakondo nkoresheje inanga,iyo ni iyankundiye ndi kugerageza n'izindi kugira ngo tujye turirimbira Imana mu njyana gakondo y'iwacu nabyo ni byiza kurushaho kuko Imana yaduhaye umuco udasa n'uw'abandi."

UMVA HANO NDI AMAHORO INDIRIMBO NSHYA YA DEO MUNYAKAZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND