RFL
Kigali

Udushya 7 utamenye twaranze igitaramo ‘Easter Celebration Concert 2019’ Patient Bizimana yatumiyemo Alka Mbumba

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/04/2019 19:20
0


Easter Celebration Concert ni igitaramo ngarukamwaka cya Patient Bizimana kimaze kuba ubukombe mu Rwanda. Igitaramo cyo muri uyu mwaka cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2019 kibera i Gikondo kuri Expo Ground. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku dushya rwaranze iki gitaramo.



Muri Easter Celebration concert 2019 Patient Bizimana yari ari kumwe na Alka Mbumba wamamaye mu ndirimbo ‘Fanda Nayo’, Redemption Voice itsinda ry’i Burundi, Simon Kabera, Healing Worship Team, Gaby Kamanzi, Sam Rwibasira na Shekina worship team ya ERC Masoro. Inyarwanda.com twabateguriye udushya twaranze iki gitaramo kibaye ku nshuro yacyo ya gatanu dore ko kiba buri mwaka aho umwaka ushize Patient Bizimana yari yatumiye icyamamare Sinach wo muri Nigeria.

Udushya 7 twaranze Easter Celebration Concert 2019

1.Kwizihirwa byo ku rwego rwo hejuru


Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu batari bacye, ibintu byashimishije cyane Patient Bizimana na Gaby Kamanzi waherukaga kuririmba muri Easter Celebration concert mu mwaka wa 2014. Abitabiriye iki gitaramo bagaragaye bizihiwe cyane, biba akarusho ubwo Alka Mbumba yaririmbaga indirimbo ‘Fanda Nayo’ yatumbagije ubwamamare bwe muri Congo Kinshasa no mu karere. Alka Mbumba yakoze agakoryo aririmba aceza anavuza ifirimbi, ibintu bidasanzwe mu bitaramo bya Gospel hano mu Rwanda.

2.Imvura yiswe ‘imvura ya Patient’ ntiyigeze igwa


Hano ni muri Easter Celebration Concert 2018. Ifoto: Janvier Iyamuremye

Imvura yanyagiye abantu mu gitaramo cya Pasika cy’umwaka ushize (Easter Celebration Concert 2018) aho Patient Bizimana yari yatumiye Sinach, ukongeraho no kuba buri kuri Pasika imvura ikunze kugwa aho yagiye inyagira bamwe mu babaga bitabiriye igitaramo cya Pasika cya Patient Bizimana, ibi byatumye hari abitirira Patient iyi mvura igwa ku munsi w’igitaramo cye, bayita ‘Imvura ya Patient’. Ibyatunguranye ni uko mu gitaramo cya Pasika cyo muri uyu mwaka wa 2019, nta mvura yigeze igwa, ibi bikaba byashimishije benshi barimo na Patient Bizimana nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com.

3.Ababyeyi n’abashumba bakuru ba Patient Bizimana ntibitabiriye igitaramo


Patient Bizimana ni umukristo mu itorero Evangelical Restoration church i Masoro. Buri uko akoze igitaramo ashyigikirwa bikomeye n’itorero rye ndetse inshuro nyinshi umushumba mukuru w’iri torero Apotre Yoshuwa Masasu yitabira ibi bitaramo, igihe atabonetse umufasha we Pastor Lydia Masasu akahaboneka. Icyakora mu gitaramo cya Pasika cy’uyu mwaka Apotre Masasu ntiyabonetse ndetse n’umwaka ushize nabwo ntiyabashije kwitabira iki gitaramo. N’ubwo atabashije kuboneka ndetse n’umugore we ntaboneke ku bw’izindi nshingano bari barimo, Restoration church yari ihagarariwe ndetse n’abakristo b’iri torero baje ku bwinshi, ibintu byakoze cyane ku mutima wa Patient Bizimana.


Apotre Masasu n'umufasha we nabo ntibabonetse mu gitaramo cy'uyu mwaka

Ikindi cyagaragaye nk’agashya ni ukubona ababyeyi ba Patient Bizimana bataboneka mu gitaramo cy’uyu mwaka mu gihe bakunze kwitabira cyane ibitaramo bye yaba ibyo yakoreye muri Kigali ndetse n’ibyo yakoreye hanze ya Kigali. Icyakora Patient Bizimana yabashimiye cyane mu ruhame avuga ko bamushyigikiye bikomeye kuva kera kugeza n’ubu. Hari abahuje kutaboneka kw’ababyeyi ba Patient n’ibyo Papa we yatangaje inshuro ebyiri yikurikiranya ubwo yabaga yaje muri Easter Celebration, akagabira umuhungu we inka kugira ngo azibyaze umusaruro ashake umugore ndetse umwaka ushize yari yamuhaye ‘nyirantarengwa’ amusaba ko atagomba kurenza umwaka wa 2018 atarashaka umugore. Iby’iyi nkuru turaza kubibakurikiranira neza.

4.Ubwitabire bw’abanyamuziki cyane cyane abo muri Gospel


Easter Celebration concert 2019 yagaragaje gushyikirana cyane kw’abanyamuziki cyane cyane abakora umuziki wa Gospel. Mu banyamuziki bitabiriye iki gitaramo harimo; Alex Muyoboke wabaye umujyanama w’abahanzi benshi cyane ba hano mu Rwanda, umuhanzi Aime Uwimaba bakunze kwita ‘Bishop w’abahanzi’, Aline Gahongayire, Tonzi, Aimable Twahirwa, Simon Kabera, Gaby Kamanzi, Luc Buntu, Guy Badibanga, Kanuma Damascene, Dominic Ashimwe n’abandi. Si abanyamuziki gusa, ahubwo hari n’abapasiteri benshi baturutse mu matorero atandukanye.

5.Miss Josiane yatunguranye atangaza amagambo akomeye kuri Patient Bizimana


Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga ukunzwe cyane muri Miss Rwanda 2019 yitabiriye igitaramo cya Patient Bizimana, atangariza Inyarwanda.com amagambo akomeye kuri uyu muhanzi. Miss Josiane yavuze ko ‘indirimbo za Patient Bizimana zimushenjagura umutima ukameneka’. Yahamagariye abandi bantu bose kujya bitabira ibitaramo by’abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

6. Habaye ‘Surprise’, Simon Kabera ahabwa umwanya wo kuririmba


Ubusanzwe abahanzi n’abaririmbyi bari batangajwe ko ari bo bazaririmba muri iki gitaramo cya Patient ni; Alka Mbumba, Gaby Kamanzi, Redemption Voice, Healing worship team na Shekinah worship team. Gusa muri iki gitaramo habonetse abahanzi baririmbye mu buryo butunguranye, barimo; Simon Kabera, Sam Rwibasira (umuhanzi w’umuhanga ukizamuka) na Kanuma Damascene. Icyakora mbere y’iminsi micye ngo iki gitaramo kibe, Patient Bizimana yari yabwiye Inyarwanda ko hari ‘surprise’ yateguriye abazitabira igitaramo cye.

7.Alka Mbumba yatunguwe n’uko yakiriwe bituma yibaza ati Ndi umukongomani cyangwa ndi umunyarwanda?


Alka Mbumba yishimiwe bikomeye mu gitaramo cya Pasika yatumiwemo na Patient Bizimana. Icyakora nawe yabacurangiye umuziki mwiza uryoheye amatwi n’amaso, abahanga mu kubyina babyungukiramo cyane. Urukundo yeretswe kuva ageze mu Rwanda kugeza ku munsi w’igitaramo yatumiwemo, rwamweretse ko abanyarwanda ari abantu beza cyane. Aganira na Inyarwanda.com Alka Mbumba yavuze ko yatunguwe cyane ndetse ngo yibajije niba ari ‘umunyarwanda cyangwa se umukongomani’. Yanzuye avuga ko uko yakiriwe byamweretse ko atari umushyitsi mu Rwanda.

REBA UKO ALKA MBUMBA YARIRIMBYE


REBA UKO PATIENT BIZIMANA YARIRIMBYE


REBA UDUKORYO TWABEREYE MURI IKI GITARAMO


IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GABY KAMANZI NA ALKA MBUMBA


MISS MWISENEZA JOSIANE VS PATIENT BIZIMANA


REBA UKO GABY KAMANZI YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO


VIDEO: NIYONKURU Eric-InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND