RFL
Kigali

Udushya 7 twaranze igitaramo Gentil Misigaro yaririmbanyemo na se, abacyitabiriye batumiwe mu bukwe-VIDEO+AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/03/2019 10:16
0


Umuramyi Gentil Misigaro yakoze igitaramo cyaranzwe n’imbyino, amashimwe, imbaraga zikomeye z’abaririmbye muri iki gitaramo n’ibindi byinshi byatumye abitabiriye bataha birahira Gentil Misigaro n’umuvandimwe we Adrien Misigaro.



Iki gitararamo gikomeye cyabaye mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo cyaririmbyemo Alarm Ministries, Bosco Nshuti, Adrien Misigaro, Evan Jarrell n’abandi. Cyaranzwe n’udushya dutandukanye tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

1.Gentil Misigaro yerekanye umukunzi we, Rhoda Mugiraneza:

Mbere y’uko igitaramo gisozwa; umwe mu bakozi b’Imana Maitre Justin Rushikama yazamutse ku ruhimbi avuga ko hari ibanga yabikijwe na Gentil Misigaro ariko yumva yifuza kurimena. Yabanje kuvugana bucece na Gentil Mis maze avuga ko amuhaye uburenganzira wo kurimena.

Uyu mukozi w’Imana yabanje kubaza abitabiriye igitaramo niba biteguye ko abamenera ibanga. Ati “Tumene ibanga’ na bo barasubiza bati ‘turimene’. Yasabye ko amatara bayazimya maze Gentil Mis ava ku ruhimbi ajya gusanganira umukunzi we wari wicaye mu myanya y’imbere.

Umukunzi we Rhoda Mugiraneza yahagurutse barahoberana. Gentil Misigaro amufata ukuboko amujyana ku ruhimbi amwereka abitabiriye igitaramo bagaragaje kwishimira umukuzana.

Gentil Mis yabwiye INYARWANDA ko uyu mukobwa bagiye kurushinga bamenyanye bakiri bato urukundo rwabo rushora imizi kugeza biyemeje kurushinga rugakomera. Bombi baritegura guhamya isezerano ryabo kuya 16 Werurwe 2019. 


2.Umunya-Canada Evan yaririmbye indirimbo iri mu Kinyarwanda yishimirwa na benshi:

Evan Jarrell umunya-Canada watumiwe na Gentil Misigaro mu gitaramo yise ‘Har’imbaraga Tour Rwanda’ yageze ku ruhimbi, avuga ko yishimiye kugera ku mugabane wa Afurika by’umwihariko mu Rwanda abifashishijwemo n’umuvandimwe Gentil Misigaro.

Yaririmbanye na Gentil Misigaro indirimbo imwe iri mu rurimi rw’Icyongereza ubundi asigara ku ruhimbi wenyine aranzika mu ndirimbo zitandukanye zanyuze benshi.

Mbere y’uko aririmba indirimbo iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, yavuze ko mu gihe amaranye na Gentil Misigaro yamwigiyeho byinshi birimo no kwicisha bugufi.

Yavuze ko yakunze ururimi rw’Ikinyarwanda ku buryo yatekereje no gukora indirimbo. Yateye iyi ndirimbo n’abari bicaye mu gitaramo barahaguruka, wumvise neza uburyo yavugaga amagambo y’ikinyarwanda yatangiye kukimenya birushijeho ndetse hari amagambo yaririmbaga ukagira ngo ni umunyarwanda.

Iyi ndirimbo yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo by’akarusho uburyo icuranzemo yahagarukije benshi bayikirije mu mashyi no mu mudiko. Yavuye ku rubyiniro akurirwa ingofero nawe avuga ko yishimiye kuba ari mu Rwanda ku butumire bw’umuvandimwe, inshuti ye igihe kirekire.


3. Se wa Gentil Misigaro baririmbanye, ijwi rye ritungura benshi:

Umubyeyi wa Gentil Misigaro yakurikiranye iki gitaramo kuva gitangiye kugeza umurishyo wa nyuma w’igitaramo uvugijwe. Yari yicaye mu myanya y’icyubahiro, umwitegereje mu maso ubona atari mukuru cyane. Ni umukozi w’Imana wareze abana be abatoza gukorera Yesu/Yezu, ndetse ngo abana be kuba ari abanyamuziki bakomeye niwe wabicyesha.

Umuryango we wose wiyeguriye Imana. Umuhungu we Gentil Misigaro yamushimye mu buryo bukomeye. Yavuze ko akiri umwana Ise yamutoje ibicurangisho by’umuziki bitandukanye, kuririmba n’ibindi byinshi byaguye impano ye yo gukorera Imana.

Gentil avuga ko Ise yamubereye  byose agezeho mu buzima bwe. Ise ageze ku ruhimbi yahawe indangururamajwi maze mbere y’uko agira icyo avuga aririmbana agace gato k’indirimbo ‘Biratungana’ n’umuhungu we, ibintu byatumye uyu mubyeyi yishimirwa bikomeye biturutse kuburyo yanogeje ijwi rye.

Yashimye Gentil Misigaro ndetse na Adrien Misigaro nk’abavandimwe kuba bahesheje ubwoko bw’Imana umugisha. Yabiteyemo urwenya avuga ko izina ‘Misigaro’ yaribahariye.

Yongeyeho ko Gentil Misigaro yakuze ari umwana ukunda umuziki kandi ko yamufashije kwiga byinshi mu bicurangisho ariko kandi ngo gucurangisha amano ntabyo yigize amwigisha, avuga ko impano uyirera igakura.

Gentil Mis yabwiye INYARWANDA ko yishimiye gushyirwa n’umuryango we by’umwihariko umubyeyi we. Yashimangiye ko intambwe yose yateye mu buzima yasindagijwe n’umubyeyi we wamuyoboye mu nzira yo gukorera Imana.

Ati “Ndamushima bikomeye. Ibyo ngezeho byose niwe mbicyesha. Yambaye hafi mu rugendo rwanjye rw’umuziki.”


4.Gentil Misigaro yamaze iminota irenga 5 acurangisha gitari amenyo:

Gentil yashimangiye ubuhanga bwe mu muziki muri iki gitaramo.Ni umunyamuziki koko! Asanzwe atanga n’amasomo y’umuziki muri Canada. Indirimbo nyinshi yaririmbye yifashishije igicurangisho gitari mu kunoza neza indirimbo ze n’uburyo amajwi yageraga ku ngoma z’amatwi.

Yakoresheje imbaraga nyinshi ku ruhumbi, ndetse yakunze kwihanagura ibyuya mu gahanga. Mu gusendereza imwe mu ndirimbo yaririmbye muri iki gitaramo, Gentil Misigaro yamaze iminota irenga itanu acurangisha gitari ameny, yapfukamye acurangisha gitari amenyo, abari mu gitaramo bavuza akaruru k’amashime abandi birabarenga bati ‘ni umuhanga udasanzwe mu muziki’.

Rhoda Mugiraneza, [Ubanza iburyo] Umukunzi wa Gentil Misigaro.

5. Igitaramo cyatangiwemo ubutumire bw’ubukwe:

Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa kumi z’amanywa gisozwa saa tatu na 31. Cyaranzwe no guhembuka kwa benshi bari bambariye kuramya Imana mu mashyi no mu mudiho. Gentil Misigaro ari kumwe n’umukunzi we Rhoda Mugiraneza ku ruhimbi, yabwiye abitabiriye iki gitaramo ‘Har’imbaraga Tour Rwanda’ ko bazashimishwa no kubabona mu bukwe bwabo bitagura gukora.

Yarangiye abitabiriye iki gitaramo aho ubukwe buzabera, avuga ko buri wese atumiwe. Umubyeyi wa Gentil Misigaro nawe  yatumiye abitabiriye iki gitaramo, avuga ko Imana yabahe umugisha kuko umuryango wagutse.

Rhoda Mugiraneza witegura kurushinga na Gentil Misigaro mu ijoro ryo ku wa 09 Werurwe 2019 yakorewe ibirori ‘Bridal Shower’ byo gusezera ubukumi. Yatunguwe n’inshuti ze bamuha impano n’impanuro azacyenyereraho mu rugendo rw’ubuzima bushya atangiye. 

Gentil Misigaro yakoze igitaramo gikomeye.

6. Igitaramo cyatangiriye ku gihe cyitabirwa ku rwego rwo hejuru

Ubusanzwe ibitaramo byinshi bibera mu Rwanda bikunze gutinda gutangira, gusa siko byagenze ku gitaramo cya Gentil Misigaro dore ko cyatangiye ahagana saa kumi n'igice z'umugoroba, gisozwa saa tatu na 31 z'ijoro. Cyaranzwe n'ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru mu gihe kwinjira byari byihagazeho dore ko byari 10,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 15,000Frw muri VIP naho muri VVIP abantu 8 bakaba bahawe ameza yabo ku bihumbi magana abiri. 

Aimable Twahirwa [Ubanza ibumoso] n'abandi banyuze muri iki gitaramo.

7 Ubwitabire bw'abahanzi b'ibyamamare n'abakozi b'Imana benshi

Muri iki gitaramo hari abahanzi benshi b'ibyamamare mu muziki nyarwanda. Bamwe mu bo Inyarwanda.com yabashije kubona harimo King James, Uncle Austin, Tonzi, Aline Gahongayire, Kavutse Olivier, Israel Mbonyi, Patient Bizimana n'abandi. Hari kandi abapasiteri benshi barimo na Apotre Yoshuwa Masasu wari uri kumwe n'umugore we Pastor Lydia Masasu.


Tonzi [Ubanza iburyo] yari muri iki gitaramo.

Umuhanzi C.John yafashijwe muri iki gitaramo.

Evan na Adrien bahembuye benshi muri iki gitaramo.

Adrien Misigaro yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo.

Wari umwanya mwiza wo kuramya Imana, Prosper Nkomezi yafashijwe

Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo.

Apotre Joshua Masasu n'umuryango we bari muri iki gitaramo...Ubanza iburyo ni umuhanzikazi Aline Gahongayire.


Abitabiriye bafataga amashusho n'amafoto y'iki gitaramo nk'urwibutso.

Muri iki gitaramo hacurujwe 'CD' iriho indirimbo za Adrien Misigaro.

Andi mafoto menshi kanda hano:

GENTIL MISIGARO YARIRIMBANYE NA SE:

GENTIL MISIGARO YARIRIMBYE INDIRIMBO ZAKOZE BENSHI KU MUTIMA

GENTIL MISIGARO YAKURIWE INGOFERO MU GITARAMO

GENTIL MISIGARO YEREKANYE UMUKUNZI WE:

Iki gitaramo gikomeye cyabaye mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo cyaririmbyemo Alarm Ministries, Bosco Nshuti, Adrien Misigaro, Evan Jarrell n’abandi. Cyaranzwe n’udushya dutandukanye tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

1.Gentil Misigaro yerekanye umukunzi we, Rhoda Mugiraneza:

Mbere y’uko igitaramo gisozwa; umwe mu bakozi b’Imana yazamutse ku ruhimbi avuga ko hari ibanga yabikijwe na Gentil Misigaro ariko yumva yifuza kurimena. Yabanje kuvugana bucece na Gentil maze avuga ko amuhaye uburenganzira wo kurimena.

Uyu mukozi w’Imana yabanje kubaza abitabiriye igitaramo niba biteguye kumena ibanga. Ati “'Tumene ibanga’ na bo bagasubiza bati ‘turimene’. Yasabye ko amatara bayazimya maze Gentil ava ku ruhimbi ajya gusanganira umukunzi we wari wicaye mu myanya y’imbere.

Umukunzi we Rhoda Mugiraneza yahagurutse barahoberana. Gentil Misigaro yamufasha ukuboko amujyana ku ruhimbi amwereka abitabiriye igitaramo bagaragaje kwishimira umukuzana.

Gentil yabwiye INYARWANDA ko uyu mukobwa bagiye kurushinga bamenyanye bakiri bato urukundo rwabo rushora imizi kugeza biyemeje kurushinga rugakomera. Bombi baritegura guhamya isezerano ryabo kuya 16 Werurwe 2019.


2.Umunyamerika Evan Jarrell yaririmbye indirimbo iri mu Kinyarwanda yishimirwa na benshi:

Evan Jarrell ni umunyamerika watumiwe na Gentil Misigaro mu gitaramo yise ‘Har’imbaraga Tour Rwanda’. Uyu musore ukiri muto yageze ku ruhimbi, avuga ko yishimiye kugera ku mugabane wa Afurika by’umwihariko mu Rwanda abifashishijwemo n’umuvandimwe Gentil Misigaro.

Yaririmbanye na Gentil Misigaro indirimbo imwe iri mu rurimi rw’Icyongereza ubundi asigara ku ruhimbi wenyine aranzika mu ndirimbo zitandukanye zanyuze benshi.Mbere y’uko aririmba indirimbo iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, yavuze ko mu gihe amaranye na Gentil Misigaro yamwigiyeho byinshi birimo no kwicisha bugufi.

Yavuze ko yakunze ururimi rw’Ikinyarwanda kuburyo yatekereje no gukora indirimbo iri mu Kinyarwanda. Yateye iyi ndirimbo n’abari bicaye mu gitaramo barahaguruka. Wumvise neza uburyo yavugaga amagambo y’ikinyarwanda yatangiye kukimenya birushijeho ndetse hari amagambo yaririmbaga ukagira ngo ni umunyarwanda.

Iyi ndirimbo yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo by’akarusho uburyo icuranzemo yahagarukije benshi bayikirije mu mashyi no mu mudiho.Yavuye ku rubyiniro akurirwa ingofero nawe avuga ko yishimiye kuba ari mu Rwanda ku butumire bw’umuvandimwe Gentil Misigaro.


3.Se wa Gentil Misigaro baririmbanye, ijwi rye ritungura benshi:

Umubyeyi wa Gentil Misigaro yakurikiranye iki gitaramo kuva gitangiye kugeza umurishyo wa nyuma w’igitaramo uvugijwe.Yari yicaye mu myanya y’icyubahiro, umwitegereje mu maso ubona atari mukuru cyane. Ni umukozi w’Imana wareze abana be abatoza gukorera Yesu/Yezu, ndetse ngo abana be kuba ari abanyamuziki bakomeye niwe babikesha.

Gentil Misigaro yashimye uyu mubyeyi we mu buryo bukomeye. Yavuze ko akiri umwana se yamutoje ibicurangisho by’umuziki bitandukanye, kuririmba n’ibindi byinshi byaguye impano ye yo gukorera Imana.

Gentil avuga ko se yamubereye byose agezeho mu buzima bwe. Se ageze ku ruhimbi yahawe indangururamajwi, maze mbere y’uko agira icyo avuga aririmbana agace gato k’indirimbo ‘Biratungana’ n’umuhungu we, ibintu byatumye uyu mubyeyi yishimirwa bikomeye biturutse ku buryo yanogeje ijwi rye.

Yashimye Gentil Misigaro ndetse na Adrien Misigaro nk’abavandimwe kuba bahesheje ubwoko bw’Imana umugisha. Yabiteyemo urwenya avuga ko izina ‘Misigaro’ yaribahariye.Yongeyeho ko Gentil Misigaro yakuze ari umwana ukunda umuziki kandi ko yamufashije kwiga byinshi mu bicurangisho ariko kandi ngo gucurangisha amano ntabyo yigeze amwigisha, avuga ko impano uyirera igakura.

Gentil yabwiye INYARWANDA ko yishimiye gushyigikirwa n’umuryango we by’umwihariko umubyeyi we. Yashimangiye ko intambwe yose yateye mu buzima yasindagijwe n’umubyeyi we wamuyoboye mu nzira yo gukorera Imana.Ati “Ndamushima bikomeye. Ibyo ngezeho byose niwe mbicyesha. Yambaye hafi mu rugendo rwanjye rw’umuziki.”


4.Gentil Misigaro yamaze iminota irenga acurangisha gitari amenyo:

Gentil yashimangiye ubuhanga bwe mu muziki muri iki gitaramo.Ni umunyamuziki koko! Asanzwe atanga n’amasomo y’umuziki muri Canada. Indirimbo nyinshi yaririmbye yifashishije igicurangisho gitari mu kunoza neza indirimbo ze n’uburyo amajwi yageraga ku ngoma z’amatwi.

Yakoresheje imbaraga nyinshi ku ruhumbi, ndetse yakunze kwihanagura ibyuya mu gahanga.

Gentil Misigaro yamaze iminota irenga itanu acurangisha gitari amenyo, yapfukamye acurangisha gitari amenyo, abari mu gitaramo bavuza akaruru k’amashime abandi birabarenga bati ‘ni umuhanga udasanzwe mu muziki’.

Rhoda Mugiraneza, [Ubanza i buryo]U mukunzi wa Gentil Misigaro.

5. Igitaramo cyatangiwemo ubutumire bw’ubukwe:

Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa kumi z’amanywa cyaranzwe no guhembuka kwa benshi bari bambariye kuramya Imana mu mashyi no mu mudiho.Gentil Misigaro ari kumwe n’umukunzi we Rhoda Mugiraneza ku ruhimbi, yabwiye abitabiriye iki gitaramo ‘Har’imbaraga Tour Rwanda’ ko bazashimishwa no kubabona mu bukwe bwabo bitagura gukora.

Yarangiye abitabiriye iki gitaramo aho ubukwe buzabera, avuga ko buri wese atumiwe. Umubyeyi wa Gentil Misigaro nawe yatumiye abitabiriye iki gitaramo, avuga ko Imana yabahe umugisha kuko umuryango wagutse.

Rhoda Mugiraneza witegura kurushinga na Gentil Misigaro mu ijoro ryo ku wa 09 Werurwe 2019 yakorewe ibirori ‘Bridal Shower’ byo gusezera ubukumi. Yatunguwe n’inshuti ze bamuha impano n’impanuro azakenyereraho mu rugendo rw’ubuzima bushya agiye gutangira.

Gentil Misigaro yakoze igitaramo gikomeye.

Abitabiriye batumiwe mu bukwe.

Aimable Twahirwa [Ubanza i bumoso] n'abandi banyuze muri iki gitaramo.


Tonzi [Ubanza i buryo] yari muri iki gitaramo.

Umuhanzi C.John yafashijwe muri iki gitaramo.

Evan na Adrien bahembuye benshi muri iki gitaramo.

Adrien Misigaro yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo.

Wari umwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo.

Apotre Joshua Masasu n'umuryango we bari muri iki gitaramo...Ubanza i buryo ni umuhanzikazi Aline Gahongayire.


Abitabiriye bafataga amashusho n'amafoto y'iki gitaramo nk'urwibutso.

Muri iki gitaramo hacurujwe 'CD' iriho indirimbo za Adrien Misigaro.

Andi mafoto menshi kanda hano:

GENTIL MISIGARO YARIRIMBANYE NA SE:

GENTIL MISIGARO YARIRIMBYE INDIRIMBO ZAKOZE BENSHI KU MUTIMA

GENTIL MISIGARO YAKURIWE INGOFERO MU GITARAMO

GENTIL MISIGARO YEREKANYE UMUKUNZI WE:







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND