RFL
Kigali

Udushya 7 utamenye mu gitaramo cy'amateka Healing Worship Team yakoreye muri Intare Conference Arena

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/03/2019 23:57
0


Healing Worship Team yakoreye igitaramo cy'amateka i Rusororo muri Intare Conference Arena kuri iki cyumweru tariki 03/03/2019. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho udushya twaranze iki gitaramo cyiswe 'My life in your hands live concert'.



Muri iki gitaramo Healing Worship Team yari iri kumwe na Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo 'Menye neza', Alarm Ministries itsinda ryabyaye amatsinda atandukanye ya hano mu Rwanda arimo na Healing Worship Team yayitumiye muri iki gitaramo, True Promises Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Mana urera', Kingdom of God Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Sinzava aho uri' na 'Nzamuhimbaza' iterwa na Yayeli, Gisubizo Ministries izwi cyane mu ndirimbo 'Ndaguhetse ku mugongo' na Mapambano choir yo muri Tanzania.

UDUSHYA 7 TWARANZE IGITARAMO CYA HEALING WORSHIP TEAM

1.Ubwitabire bwari buri ku rwego rwo hejuru


Iki gitaramo cyabereye ahantu hatamenyerewe cyane kubera ibitaramo, gusa icyatunguye benshi ndetse kikanabashimisha ni uburyo cyaranzwe n'ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru dore ko salle ya Intare Conference Arena yari yakubise yuzuye mu gihe kwinjira byari ukwishyura 2000Frw mu myanya isanzwe, 5000Frw muri VIP na 15,000Frw muri VVIP. Ubu bwitabire bwashimangiye ko Healing WT ikunzwe cyane rwose. 

Ibi biri mu byashimishije cyane Healing Worship Team na cyane ko yari ifite impungege ko ishobora kubona abantu bacye bitewe n'uko 'igitaramo cyabereye ibutamoso bw'umujyi'. Icyakora Healing WT nayo yari yorohereje abakunzi bayo dore ko abantu bose baguze amatike mbere bahawe imodoka zibajyana mu gitaramo ndetse zinabasubiza i Remera kuri gare aho zabakuye.

2. Abaterankunga bari benshi muri iki gitaramo,..salle bayiboneye ubuntu


Akandi gashya kagaragariye muri iki gitaramo ni uko abaterankunga bari benshi cyane dore ko ukinjira ahabereye igitaramo wahitaga ubona ibirango byabo, ibyagaragaje ko umuziki wa Gospel ukunzwe cyane ndetse ukaba ushobora gutera imbere mu buryo bukomeye uramutse ukomeje gushyigikirwa muri ubu buryo. MTN Rwanda iri muri kompanyi zinyuranye zateye inkunga iki gitaramo. Ndetse yari ihagarariwe muri iki gitaramo na Phanny Wibabara.

Abandi bateye inkunga ikomeye iki gitaramo ni Intare Conference Arena yahaye aba baririmbyi salle y'ubuntu. Healing WT yabwiye Inyarwanda ko iki kintu cyabakoze cyane ku mutima. Bahaye Imana icyubahiro ku bwa byose yabakoreye banashimira uburyobozi bw'inyubako ya Intare Conference Arena, by'umwihariko bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame wemereye abahanzi kujya bakorera ibitaramo muri iyi nyubako. 

3.Mu buryo butunguranye Gentil Misigaro yaririmbye muri iki gitaramo


Gentil Misigaro uri kubarizwa mu Rwanda nyuma y'imyaka 15 yari amaze muri Canada, mu buryo butunguranye yaririmbye muri iki gitaramo. Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo 'Buri munsi' na 'Biratungana' yakiriwe kuri stage na Mc Shyaka ngo asuhuze abantu anabatumire mu gitaramo azakora ku Cyumweru tariki 10/3/2019, akihagera abantu baramwishimira cyane banga ko ava kuri stage atabaririmbiye. Yababwiye ko atameze neza mu ijwi ndetse ko bitari biteganyijwe kandi akaba akunda kubahiriza gahunda, ariko abakunzi be baramwangira bamwe bati 'Turirimbire gato' abandi bati 'Sinzi uko ubigenza'. Yahise abaririmbira 'Biratungana' imwe mu ndirimbo ze zikunzwe cyane hano mu Rwanda.

4. Rev Dr Antoine Rutayisire yahanuriye Healing WT kuzagera kure cyane


Rev Dr Antoine Rutayisire uyobora EAR Paruwasi ya Remera ni we wigishije ijambo ry’Imana muri iki gitaramo. Yakomoje ku bihangano bya Healing Worship Team avuga ko bikubiyemo ubutumwa bukomeye bwomora imitima ya benshi. Yavuze ko aba baririmbyi bazagera kure cyane mu muziki wabo nibakomeza kuba mu biganza by'Imana. Yavuze ko uko bahagaze ubu ari itangiriro ry'umurimo ukomeye Imana yabahamagariye. Yabihuje n'ububyutse bw'ubutumwa bwiza Imana yasezeranije gutangirira mu Rwanda. Ibi bihuye na none n’ibyo Imana yabwiye Healing Worship Team aho yabasezeranije kuzabageza kure hashoboka mu muziki wabo nk’uko Kibonke Muhoza umutoza w’amajwi muri iri tsinda aherutse kubitangariza Inyarwanda.com.

5.Igitaramo cya Healing Worship Team ntikitabiriwe n'abahanzi b'ibyamamare


Ubusanzwe igitaramo cya Healing Worship Team kitabirwa n'abantu benshi cyane barimo n'abahanzi b'ibyamamare mu muziki wa Gospel, gusa kuri iyi nshuro si ko byagenze kabone n'ubwo cyari igitaramo cy'amateka. Usibye gusa abahanzi baririmbye ari bo Patient Bizimana na Gentil Misigaro, abandi benshi b'ibyamamare ntabwo bahabonetse mu gihe bazwiho kwitabira cyane. Abahanzi babashije kuhaboneka ni Papa Emile, Prosper Nkomezi na Janvier Muhoza. Kuba ab'ibyamamare batabonetse muri iki gitaramo ari benshi, hari uwacyeka ibindi, gusa ahanini byatewe n'uko igitaramo cya Healing WT cyahuriranye n'ibindi bitaramo bibiri kandi bikomeye byabereye muri Kigali byari byatumiyemo abahanzi banyuranye b'ibyamamare.

Umuhanzikazi Dorcas Ashimwe yari yatumiye mu gitaramo cye Aline Gahongayire, Bosco Nshuti na Dina Uwera ukongeraho n'abandi benshi bari bagiye kumushyigikira barimo Diana Kamugisha, Alice Tonny n'abandi. Ni mu gihe Assiel Mugabe wakoreye igitaramo muri IPRC Kicukiro yari ari kumwe na Serge Iyamuremye, New Melody, Kalimba Julius na Prayer House Band. Gusa na none Healing Worship Team ishobora kuba itaratumiye abahanzi mu buryo bw'umwihariko nk'uko amakuru atugeraho abihamya.

6. Mc Shyaka yakoze ibyatangaje benshi,…ntabwo azi izina rya kompanyi yamuhaye akazi


Shyaka Michael wayoboye iki gitaramo yakoze agashya ubwo yari arimo gushimira abantu bafashije cyane Healimg Worship Team muri iki gitaramo. Ubusanzwe Healing Worship Team yateguye iki gitaramo ku bufatanye na kompanyi yitwa Fiacre Tent Maker, gusa MC Shyaka we byamugoye cyane kubivuga dore ko yavuze ko 'ashimira cyane Fiyanse Tent Maker'. Yabisubiyemo inshuro zigera kuri eshatu, abantu bamwe baramuseka, abandi baramukosora. Yaje kwikosora abivuga neza, gusa yari yabanje guhabwa inkwenene.

7. Alarm Ministries yamaze kuririmba abantu benshi bahita bataha, Healing WT isigara muri salle yonyine


Iki gitaramo cyatangiye saa cyenda n’igice gisozwa saa mbiri n’iminota 56, ibisobanuye ko igitaramo cyamaze amasaha atanu arengaho imonota igera kuri 26. Mu bigaragara ndetse binumvikana cyane, abantu babonye umwanya uhagije wo gutaramana n’abaririmbyi. Alarm Ministries yaririmbye muri iki gitaramo yishimirwa mu buryo bukomeye dore ko abari muri salle bose bahise bahaguruka bagafatanya n’aba baririmbyi gutambira Imana. Alarm Ministries ni yo yaririmbye nyuma, gusa yagombaga gukurikirwa na Healing WT yari kuba isubiye kuri stage bwa kabiri dore ko mbere yari yaririmbye indirimbo 7. 

Ubwo Alarm Ministries yari imaze kuririmba, abantu benshi cyane bahise basohoka barataha ubwo Healing WT yari irimo kuririmba. Mu bari imbere y’abandi harimo abaririmbyi ba Gisubizo Ministries n’abandi b'andi matsinda anyuranye hamwe n'abatari abaririmbyi. Healing WT yaririmbye indirimbo ebyiri; 'Mwami icyo wavuze' na 'Nguwe neza', icyo guhe salle yari yambaye ubusa. Nyuma y'izo ndirimbo ni bwo hasenzwe isengesho ryo gufungaho.


Ubwo Alarm Ministries yari iri kuri stage 

Mu busesenguzi Inyarwanda yakoze ibi byatewe n’uko abantu bari bamaze umwanya munini cyane mu gitaramo dore ko bari bamazemo amasaha atanu ukongeraho no kuba abaririmbyi bose bari bamaze kuririmba usibye Healing WT yari ihawe ikaze bwa kabiri nka nyir’igitaramo. Icyakora na none hari abatishimiye kuba abaririmbyi baje kureba ari bo Healing WT batahawe umwanya uhagije. Ibi byatewe no kuba haratumiwe amatsinda menshi yaririmbye muri iki gitaramo ukongeraho n'abaririmbye mu buryo butunguranye nka Mapambano choir, Mubogora na Gentil Msigaro. 

Ibi byatumye Healing Worship Team itabona umwanya uhagije mu masaha ya kare dore ko yakiriwe bwa kabiri hafi saa tatu z’ijoro, abantu bamwe bagahita bitahira na cyane ko bagomba gufata urugendo rurerure bataha, bakajya kwitegura akazi ko ku wa mbere. Isomo ririmo hano ni uko abategura ibitaramo bajya batumira abantu bacye bagomba kuririmba ndetse n’uyoboye gahunda akagerageza kubahiriza neza igihe. Ibi ni nabyo Tonzi aherutse gutangariza Inyarwanda.com acyebura abategura ibitaramo nyuma y'akababaro yakuye mu gitaramo Don Moen yakoreye mu Rwanda dore ko nabwo abantu benshi batashye Don Moen arimo kuririmba kubera ko bwari bwije kandi bahageze kare.


Healing Worship Team

REBA HANO UKO ALARM MINISTRIES YARIRIMBYE


REBA UKO PATIENT BIZIMANA YARIRIMBYE


REBA UKO GENTIL MISIGARO YARIRIMBYE


REBA UKO HEALING WORSHIP TEAM YARIRIMBYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND